Kagame Day isigiye isomo benshi mu banyarwanda hano mu mujyi wa Boston

Mbanje kubashimira cyane cyane akazi mukora mu mwuga w’itangazamakuru nkurikira imirimo yanyu umunsi ku munsi iwacu mu Rwanda kandi ndababwira ko abanyarwanda benshi babashyigikiye, mukomere mu kazi kanyu kandi igihe kiri hafi tugatsinda umunyagitugu ukomeje koreka imbaga y’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga.

Jyewe ndi umucuruzi w’umunyarwanda witabiriye iki gikorwa cya Rwanda Day nako Kagame Day hano muri Boston nk’uko twahageze kuva ku wa gatatu twaje turi hagati ya 250 na 300 ndetse n’abandi benshi bakomeje gutegekwa kuza gushyigikira umubyeyi w’u Rwanda nk’uko tubyita iwacu, ariko siko twese tubibona, habayeho igikorwa cya kuduhatira kuza gukoma amashyi ku ngufu ndetse batwizeza ko tuzabona amasoka mpuzamahanga nitugera mu mujyi wa Boston.

Kuva ku wa kane kugera ku cyumweru nakubwira ko ayo masoko yaheze mu kirere kandi ubu turimo kwitegura gusubira i Rwanda, ubuzima bwacu muri Boston ntaho twari dutaniye n’imfungwa usibye ko tutari mu magereza ariko urumva nawe umuntu ugeze mu gihugu cy’amahanga bwa mbere atazi aho agiye kandi agomba kuguma muri hotel kugeza igihe bamuhereye uruhushya rwo gusohoka , muri make ubuzima bwacu hano muri Boston nakubwira ko butagenze neza nk’uko babitubwiye tukiri i Rwanda.

Kagame ati: Uretse abo nizaniye abantu 5000 wambwiraga bari hehe? Kimonyo: Afande hano kuzana abantu ku ngufu biragoye nta ba GP na local defense mfite kandi kubera imfashanyo zahagaze ntabwo twarihira abantu bose transport na hotel kandi hari abavuze ngo barambiwe kuba inkomamashyi. N’aba ubona nagombye kujya kubizanira. 

Ikindi kinyoma n’uko usibye kugura ticket z’indege amafaranga yakomeje kutuvamo ngo dufashe bamwe mu bavandimwe bagombaga guturuka mu mijyi itandukanye hirya no hino hano muri Amerika, ukibaza impamvu ndeste n’ikihishe inyuma, niba ari njye na bagenzi bajye tuvuye i Rwanda kandi turi abashyitsi maze tugafata iya mbere mu gufasha abantu tuje dusanga iwabo muri Amerika, ahubwo twebwe twumvaga aribo bakagombye kutwakira bakadufasha mu minsi yose twari turi hano.

Ibinyoma byarakomeje cyane kugeza aho batubwiye ko batuboneye za Hotels za makeya cyane ku buryo umuntu wese byari kumworohere kuba muri hotel yose yifuza hano muri Boston, bari batubwiye ko umuntu azabona icyumba cy’amadolari agera ku 199 kw’ijoro rimwe kuko ubundi iriya hotel irahenda cyane ubundi icyumba kimwe ni hafi amadolari agera kuri 300 bitewe n’igikorwa twari tujemo. Ambasaderi James Kimonyo hamwe n’abandi bakorana batubwiyeko niba tubona bihenze cyane twajya mu yandi ma Hotels maze tugashaka amacumbi ariko nabyo ntabwo byari byoroshye kuko ugomba kuba uzi neza ayo ma Hotels ndetse bakadufasha batworohereza mu ngendo zacu.

S’ibyo gusa twabonye hano muri Rwanda Day ahubwo twibaza impanvu umuntu nk’uyu aza gushaka ingufu mu mahanga cyane kuruta kuzishaka mu gihugu, ugereranyije uko byari bimeze twibazaga niba Kagame hari ikintu yikanga gituma agomba kuzuza abantu muri Boston kugirango baze kumva ibyo avuga, jyewe umuzi neza kuva yajya ku butegeste iwacu mu Rwanda nta kintu na kimwe nahungukiye ahubwo kuri njye ni igihombo gikabije cyane, ngaho nawe fata amadolari arenga 2000 byo kuza muri Amerika wongereho andi 300 buri joro ya Hotel gukuba iminsi ine yose , utarashiramo ibyo kurya no kunywa ndetse n’ayo kwishyura taxi mu mujyi wa Boston dore ko nazo zikosha cyane, maze ukube abantu bagera hafi kuri 300 baje baturutse i Rwanda ubwo se icyo si igihombo gikabije cyane , hari abandi babibona ukundi ariko kuri njye ni igihombo cyane.

Icya nyuma ngirango mvuge n’uko abantu twagiye tuganira cyane cyane abavuye hirya no hino muri Amerika bavugaga ko batibaza impanvu abantu benshi batitabiriye iki gikorwa ugereranyije n’i Chicago mu 2011, ariko habayemo ibintu byinshi cyane, ku buryo abantu benshi bari bafite ubwoba bwo gutanga ibyangombwa byabo ku muryango wa hotel ngo babashe kwinjira mu cyumba kinini cyane cyari cyateguriwemo ibyo bikorwa, impamvu nta yindi hari abafite ubwoba ko byabagiraho ingaruka banga kugaragaza amazina yabo, bagumye hanze igihe cyose Paul Kagame yavuga ijambo ariko baza kwemererwa kujya mu bitaramo aho Kagame amaze kugenda. Nko muri abo abo nabashije kumenyamo ngo bari baje baturutse mu ntara ya Maine ahantu Ambasaderi James Kimonyo yari yizeye gukura abantu benshi cyane basaga 500 ariko byabaye byabindi umuntu arota kumanywa y’ihangu kuko yabashije kubona abantu bagere kuri 75 ndetse ubwo we yajyaga muri Maine gupakira abantu akababura, imodoka zigaruka zirimo ubusa, ibivugirwa hano muri Boston ni byishi cyane kandi ntawabivuga ngo abirangize ahubwo ni ukureba aho amaherezo y’igihugu cyacu agana

Mumbabarire kuko ntashobora kubabwira amazina yanjye ku bibazo by’umutekano kuko intore ntigomba kuvuga ibintu k’ibingibi ahubwo yakagombye gushaka ibisubizo, niyo mpamvu ntashobora kubabwira uwo ndiwe, kandi ndagirango nongere gushimira abanyarwanda banga umugayo kandi bashaka kuvugisha ukuri yaba abari bari hanze ndetse n’abandi bose banze kuza guta umwanya wabo ngo barumva ubutumwa bwa Nyakubahwa.

Mukomere cyane
Boston USA

8 COMMENTS

  1. wa mubeshyi we mbega ikinyoma nta soni yo kubeshya ibintu twibonera kuri youtube,cyangwa waracanganyikiwe,ngo mwaje muri ma300,warangiza ngo bakubwiye urihire abari muri america, ko waje uru mushyitsi ubwo ibya maine ubizute?wowe uru mukyire kuruta se leta nubwo leta yabura amafaranga yo kurihira ababuze uko bagyenda ntabwo bakwiyambaza abagyiye kuriha za ticket zabo ngo barihire abo baje basanga,icyishimishije nuko utabeshye ko bakurihiye,waririhiye,uko rero wirihiye niko nabandi babona amafaranga yo kwirihira,reka nanjye nze mbeshye ko narihiye abaje baturuka kigali,mwagyiye mubanza gutekyereza ibyo mubesha icya mbere wowe nturi no murwanda uri muri europe nta nubwo waje boston ,nangye nabiboneye kuri live ariko mwarasebye ntabwo muzongera kuko za manif zanyu zari ziteye isoni,na gahinda umwe yaririmba akabura abikiriza,kandi baraba kongomani harimo abanyarwanda nka batanu ,rudasingwa nawe ikoti rigiye neza neza gukoroka,amaso yarambyimbye biteye agahinda ariko kubona umuntu yarakomeye asigaye ahagarara kumuhanda nagakopo ka soda, birababaje na mugyira inama yo kutazongera gushukwa nabo bari kumwe ko bo batahagyera,yarangiza akavugira ni jambo ku muhanda abwira abakongomani, ba ngo mugyi swahiri ngo mu penda tuwiri kamoya karimuponyoka,wikuye amata mu kanwa ,warishigishiye nu some rwose

  2. ariko Mana yanjye ngo wari Boston sha reka abariyo tukubwire mwapanze imyigaragambyo haza abantu 9 narabibariye pee sindi Intore ariko tujye tuvugisha ukuri mbega ngo muraseba ngo wagize igihombo gabanya ubuterahamwe urandika wicaye iwawe ngo ushyushye umutwe puuuuuu!!! muze twubake igihugu sha LETA IFITE INGUFU nkiyi wayikurahe

  3. ukili kuraryna naho ubundi ibyo MAMI yavuze ndabyemera kandi nabihagararaho. Muzabaze SAM MBANDA.twali kumwe cyangwa Paul . Ibyo twatenganyije ntitwabigezeho .
    Murakoze

  4. rwanda day isigiye isomo wowe wanditse kuko ushobore kuba utakibona ni bitotsi kuko,aho kagame agejeje u rwanda ni heza cyanee rero wowe ukuyemo isomo ryo kuva mu mafuti urimo ugakorera u rwakubyaye,mu mubwire na rudasingwa,ko bibabaje kubona kagame abari munzu imbere nawe agahagarara ku muhanda yahoze ari ambassadeur,mu muhanure nta zongere kuko birasuzuguritse kandi birana babaje

  5. Injiji ziragwira wowe sinabona aho nguklassa!! ubwo nta soni uba ufite koko!! ubuze icyo atuka inka nziza aravuga ngo dore icyo gicebe cyayo!!!! ukunde kagame cg umwange ni Umunyarwanda uyoboye abandi beshi cyane kurusha abo uyoboye niba ufite n’umwe urenze kuri wowe. Reka gusebanya kuko ntabwo byakuraho bimwe mu bibazo bihari bikomereye abanyarwanda. Nkawe rudasingwa kweli wirirwa ubeshya abanyarwanda kubera iki?urimo uraturangaza ngo tugume mu bukene kweli tugufashe kurwana urugamba ufitemo inyungu wenyine!!! Ruriya rugamba mwarwanye murikumwe na kagame nirwo twari dufitemo inyungu naho urwo mushaka gushoza rwo rwose nta nyungu turufitemo kandi ntimwanarutsinda kuko biragaragara ko mutarwanira inyungu z’abaturage ahubwo ari izanyu gusa! niko Rudasi ujya guhunga hari umuturage Kagame yari yarenganije nibura ngo uhagarare kuri radio uvuge uti mpunze u Rwanda kubera Kagame arimo kurenganya abaturage twabohoye??? Urutwa na Bizimungu wavugiye mu nteko ati mwakire leta yanyu sinshoboye! Imyumvire yawe n’ibikorwa byawe ntaho byageza iki Gihugu. kandi ibibazo gifite ntibyakemurwa n’ibyo mutubwira.

Comments are closed.