Ibihe turimo : Abatumva ni abatagira amatwi ; u Rwanda ruritegura intambara n’Uburundi

Mu ijambo yagejeje ku rubyiruko rugize ishyirahamwe ry’abanyeshuri barokotse génocide (Association des étudiants-rescapés du génocide-AERG), General Mubaraka Muganga yahamagariye uru rubyiruko kwitegura kurwana intambara u Rwanda rwitegura gushoza mu gihugu cy’Uburundi.

Iki kiganiro cy’uyu musirikare mukuru w’inkotanyi, cyumvikana mo amagambo ajimije, nyamara anakarishye, ku buryo udashaka kuyumva, ngo anayasesengure, ari utagira ubwenge cyangwa amatwi yo kumva. Ukudakora «analyse du discours» nk’iyi ya Gen Mubaraka, ngo inamaganirwe kure, ntaho bitaniye na wa muco  wa «ntibindeba», watwokamye. Nyamara iyi «ntibindeba» ni yo yatumye u Rwanda rugwa mu kaga, kuva rwagabizwa ibisumizi by’inkotanyi, kuva muri nyakanga 1994.

Abanyapolitiki n’abasirikare b’ingoma yabanjirije iyingiyi – y’abasazi -, barihandagazaga, bakavuga amanjwe yose imbere ya rubanda, ibyo mu rwego rwo kubaka ingoma yabakamiraga kugirango hatazagira uyihungabanya. Uku gushyigikira ingoma mu mafuti, mu bugoryi no mu bugome, ni  byo byayiviriye mo amahano yaje kuvukamo  génocide yo mu 1994.

Ibikuke by’abasazi, byasimbuye ingoma ya MRND-CDR, aho kurebera ku mateka mabi bivuga ko byirukanye mu gihugu, ahubwo bimaze imyaka irenga makumyabiri, biyatiza umurindi.  Ibi bigaragarira mu ma disikuru bigeza kuri rubanda, byibeshya ko ari ayo kurwubaka, nyamara ari ayo kurutanya no kurukururira ibyago n’intambara, zigamije kurumarisha.

Disikuru «gashozantambara» ya Gen Mubaraka Muganga

Ijambo rya Mubaraka Muganga, mukurikira mu nsi y’iyi nyandiko, rirahamagarira nta shiti urubyiruko kwijandika mu ntambara ubutegetsi bw’u Rwanda bwiteguye gushoza mu Burundi. Uretse no guhamagarira abo basore kujya gushirira ku rugamba, Mubaraka Muganga aranabatoza kwitandukanya na bagenzi babo, aho atangira agira, ati: «Umusirikare w’u Rwanda atakaje ubuzima, arengera AERG/GAERG, nta gihombo. Muri impamvu yacu yo kubaho». Aya magambo arakomeye, cyane cyane ko yabwirwaga abana b’abatutsi gusa, barokotse génocide y’abahutu. Ni nko kubabwira, ati «intambara turwana ni izo kubarengera kugirango abahutu batazongera kubamara».

Nk’uko ishyirahamwe Ibuka nta muhutu n’umwe uririmo, cyangwa wigeze uriyobora, sinemeza ko no muri AERG hari abanyeshuri bo mu bwoko bw’abahutu, bayirimo. Haramutse hari abayirimo, baba ari abiyitirira ubwoko, nk’uko ingoma zose zo mu Rwanda zakunze kubonekamo abihutura n’abitutsura.  Byumvikane neza ko iri jambo rya Gen Mubaraka, abanyeshuri bitutsuye, ritabagenewe. Iyo riza kubagenerwa, uyu mu generali – nemeza ko atari injiji, nk’izindi nyinshi zigize ingabo arimo – yari kuvuga ati «ni mwebwe «mwese» tubereyeho» , aho kuvuga ngo «Muri impamvu «yacu» yo kubaho». Iyi «yacu» ni ijambo rikomeye, riheza inguni, rishingiye ku ivangura mu rubyiruko rw’abanyarwanda, rugizwe n’abahutu n’abatutsi. Iby’abatwa byo ni ibindi.

Nibutse ko ubutegetsi bwo mu Rwanda rw’inkotanyi bugizwe n’ingabo z’abatutsi gusa; aha ndavuga abasirikare bakuru, uko bakabaye. Aba ni bo bateye u Rwanda, bavuga ko baje kwirukana ubutegetsi bw’abahutu. Aba bamaze gushoza intambara no kwihorera ku bwoko ngo bwari bwarabahejeje i Shyanga, bahise banubaka amashyirahamwe yo kubarengera ubwabo bonyine, abanyarwanda baturuka mu bundi bwoko, baba ibicibwa batyo; bitwa abicanyi uko bakabaye. Nguko uko ubwo butegetsi bwashinze Ibuka igizwe n’abatutsi gusa, bushinga na AERG, igizwe n’urubyiruko rw’abanyeshuri, baturuka mu bwoko bw’abatutsi, gusa.

«U Rwanda ruri mu bihugu bibiri by’ibihangange…»

Aya magambo ya General Mubaraka hari abashobora kuyafata nk’aho yoroshye; nk’aho ari urwenya. Ntawe uyobewe ko u Rwanda ruri mu bihugu bya nyuma bikennye ku isi. Kuba ubutegetsi bw’i Kigali butinyuka kuvugira ku karubanda ko noneho u Rwanda ruhindutse igihugu cy’igihangange ku isi, ntawe ukwiye gufata aya magambo nk’aho asekeje. Ni amagambo afite aho ashingiye, afite n’aho yaturutse. Mwibuke ko minisitiri w’intebe wa Israyeli, Benyamin Netanyahu, aherutse mu ruzindu mu Rwanda. Aho ahaviriye, u Rwanda rwashyize mu bikorwa umushinga wo kuhubaka isinagogi, nka ya yindi y’abayahudi. Bivuze ko génocide nyarwanda ubu igenda ifata indi ntera. Mu gihe kiri imbere ntimuzatangazwe n’uko génocide yari yariswe nyarwanda n’umuryango w’abibumbye, ikaza kwitwa iy’abatutsi n’ubutegetsi bwa Kagame, noneho izitwa génocide y’abayahudi bose, n’abatutsi barimo.

Kugirango mwumve uburemere n’inkomoko by’iri jambo rya Mubaraka Muganga, ndibutsa ko inyinshi mu ngabo za FPR zitoreza ibikorwa by’imirwano mu gihugu cya Israyeli. Israyeli kandi iri mu bihugu by’ibihangange, bishyigikiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu ntambara zo gutsemba abanyepalestina, aho bari hose ku isi. Iyi ntambara yiswe intambara ntagatifu, mwibuke ko imaze imyaka n’imyaniko yarabuze kirangira, kubera ko ari abanyamerika bayiri inyuma. Kuba rero Gen Mubaraka avuga ko u Rwanda noneho rubaye igihugu cy’igihangange ku isi, ni aho bituruka; ni Israyeli n’abanyamerika barimo kuruha ingufu zo gupanga izindi ntambara, zakunze kuvugwa mu karere k’ibiyaga bigari, intambara zo kurengera abo bita «les nélotiques». Aba ba mpatsibihugu bagambiriye kubaka mu karere kacu ibyo bise «empire hamite»; ni ukuvuga kwimakaza, kurengera ubwoko, no kumaraho abo mu bundi bwoko bita «les bantous» (Soma witonze document y’intwari Déogratias Mushayidi, n’igitabo cya Noheli Ndanyuzwe).

«Les nélotiques» ntihagire abumva ko ari abatutsi bo mu Rwanda no mu Burundi, gusa. Ni ibihugu byinshi, birimo Etiyopiya, Eritrea, agace gato ka Sudani, Somaliya, n’ibindi byiyitirira ubwo bwoko. Ngayo amarenga ya Gen Mubaraka, aho arimo kwita u Rwanda ko ubu ngo rwabaye igihugu cy’igihangange ku isi. Ngaho aho akura ririya jambo rikomeye, aho agira, ati: «Muri impamvu yacu yo kubaho».

«Murashomereye kubera akanya gato»

Ndasaba ko buri wese ukunda u Rwanda, yibaza gato kuri aya magambo y’uyu musirikare mukuru w’u Rwanda. Hari abakeka ko Gen Mubaraka ari we wibwirije kuyavuga. Ibi si byo. Yarayatumwe, yaranayatojwe, nk’uko yabyitangarije, agira, ati: «Umutoza wacu yadutoje neza, anaduhahira ku isoko, aduhitiramo udukoni twiza dusobanutse ; ubushomeri ni ubw’akanya gatoya, mugomba guhora mwiteguye».

Muri «tactique» ya gisirikare ku isi yose, ntabwo ari umusirikare uwo ari we wese ushoza urugamba, n’iyo yaba afite ipeti nk’irya General. Intambara zose zishozwa n’umugaba w’ikirenga. Mu Rwanda rw’ubu, umugaba wazo ni Pahulo Kagame. Byumvikane neza ko aya magambo Muganga yayatumwe na shebuja, General Paul Kagame, kugirango ayamuvugire, muri ariya marenga. Ikizayakurikira ni intambara y’akarere, cyane cyane ku gihugu cy’Uburundi, aho uyu mugenerali abyemeza, agira, ati :«Nta kigwari cyo mu Rwanda kibaho ; n’ikigwari kimwe kiba kiruta ba baturanyi nka cumi». None abaturanyi bavugwa hano ni ba nde? Udashaka kumva icyo iyi ntero n’inyikirizo bivuga, ni uko atagira amatwi yo kumva, no gutekereza aho ubutegetsi bwa Kagame n’agatsiko ke, bituganisha.

«Ariko nifuzaga ko hano habonetse ikiraka, nta n’izindi ngabo natwara»

Ubwo muri 1992 intambara hagati ya Leta y’u Rwanda na FPR yari irimbanije, uwari minisitiri w’intebe, Dr Dismas Nsengiyaremye, kuri radiyo Rwanda, yagize, ati: «Mu Rwanda hari urubyiruko rurenze miliyoni; ruhagurukiye rimwe intambara u Rwanda rurwana n’inkotanyi, ntiyamara kabiri». Aha Nsengiyaremye yiyibagizaga ko urubyiruko rwose rw’u Rwanda rutigeze rwitoza kurwanisha imbunda. Bivuze ko iryo jambo rya Nsengiyaremye ryahamagariraga abasore kujya kurwana n’ingabo z’inkotanyi, zitoje igihe kirekire mu kwicisha udufuni n’izindi ntwaro zikomeye, mu gihe abo yahamagariraga kurwana na zo, batari bazi no kurashisha itopito !

Iyo Mubaraka Muganga atinyutse kuvuga ijambo nk’iri «Habonetse ikiraka, nta n’izindi ngabo natwara», azi neza ko abo basore abwira atari abasirikare bitoje kurwana, bivuze ko aba ahamagariye urubyiruko gushirira ku rugamba, urugamba rufitiye inyungu (gusa) abari ku ntebe y’ubutegetsi. Mu kuvuga aya magambo, Mubaraka ntaho ataniye n’abari bagize ubutegetsi bwa MRND-CDR, we na shebuja bakivuga ko ngo batoje interahamwe zo kumara abatutsi. Abwirwa benshi, akumva bene yo.

«Nta ntare iribwa n’imbwa»!

Aya magambo na yo utayumva, yariye intumva. Hari abayabonamo ko wenda imbwa n’intare bivugwa hano na Gen Mubaraka, ari za nyamaswa z’ishyamba, n’izo dusanzwe tuzi, dutunze mu mago yacu. Ndibutsa ko ikirangantego cya Leta ya FPR-Inkotanyi gikozwe n’imikaka y’intare. Intare ni umutware w’ishyamba; inkotanyi na zo ni inyeshyamba, kandi n’ubwo zimaranye ubutegetsi imyaka irenga 20, ubunyeshyamba bwazo ntaho bwagiye; ziracyagendera ku mategeko y’ishyamba (La loi de la jungle). Imbwa ivugwa hano, ni iyenda kurwana n’intare mu minsi iri imbere. Si ngombwa nsubiremo abo Mubaraka arimo kwita imbwa, muri iki gihe. Cyeretse niba mutazi gusoma, cyangwa mutarumvise neza «discours» y’uyu musirikare mukuru, umwe mu batoni ba Gen Paul Kagame.

«Na mwe muri «part of the army»!

Mbere y’uko asoza iri jambo nita gashozantambara, Gen Mubaraka Muganga yongeye kumvisha aba banyeshuri ko na bo ari abasirikare; ko bagomba kwitegura gufasha ingabo z’u Rwanda mu ntambara zirimo gutegura. Ati: «Kugirango n’iyo ntambara dushobore kuyitegura, nyuma ya «army week», abo twitezeho umusada ni mwebwe; muzaba aba mbere kuba muturi hafi. Na mwe muri «part of the army» (Ndlr: na mwe muri mu bagize ingabo (zacu).

Aya magambo ya Gen Mubaraka anyibutsa aya Dr Jean Kambanda, yavugiye muri kamena 1994, imbere y’imbaga y’urubyiruko rwo muri komini Nyakabanda, ubwo yagiraga, ati: «Ngiyi imbunda; inkotanyi nikurasa, na we uhagarare uyirase; inkotanyi ntizibarusha ibigango». Abo Yohani Kambanda yabwiraga icyo gihe, ni na bo Gen Mubaraka arimo kubwira uyu munsi. Aba bayobozi bombi, bataniye hehe? Ntaho bataniye, ahubwo bahuriye kuri ya mateka, atagira icyo atwigisha.

Urubyiruko Kambanda yabwiraga icyo gihe ni rwo rwaje kwijandika mu bwicanyi, rutazi icyo rurimo kwicira inzirakarengane z’abatutsi. Uwarushishikarizaga kwica, ubu akingiwe ikibaba n’inkiko mpuzamahanga. Abo yashishikarizaga kwica, abenshi muri bo barimo guhira (gushya) mu magereza yo mu Rwanda, aho n’ubundi bari basanzwe batunzwe n’amamininwa y’ibigori. Abandi barabundabunda mu Burayi na Amerika, aho bamwe bihinduye mo abanyepolitiki, kugirango amashyaka barimo azajye abakingira ikibaba. None abo Mubaraka Muganga arimo gutoza kwica muri iki gihe, baba ari bo bakandida b’ubutaha muri aya magereza, ubu aruta ubwinshi ibikorwa by’amajyambere: ibitaro n’amashuri? Igisubizo cy’iki kibazo, si icyanjye; ni icyanyu.

U Rwanda rwaragowe; rukwiye igangahurwa!

Kuva namenya ubwenge, sinigeze ntuza mu mutima wanjye. Sinzi niba narabiterwaga n’ibyo nagiye nitegereza, bikampahamura. Mu butegetsi bwa MRND-CDR – namenye bihagije -, nakunze gutangazwa n’ukuntu bwari bushingiye k’ugutonesha abaturukaga mu karere k’amajyaruguru, perezida Habyarimana yaturukaga mo. Nakunze kwibaza impamvu abo  «bakiga» ari bo bigaga bonyine, ari na bo bonyine bari biganje mu bigo bya Leta, no muri za minisiteri. Mu y’Ububanyi n’amahanga, nabaye mo imyaka itanu yose, narabirebaga ngafatwa n’ihahamuka.

Ubwo twari mu mishyikirano ya Arusha, tuganira n’abo «bavandimwe» bafite ubutegetsi muri iyi minsi, nababonaga mo imfura z’i Rwanda, zishobora kugangahura u Rwanda, rwari mu mayira abiri. Izo «mfura», ubu zabaye «imfunya», ni zo z’ubungubu, zirimo gutobanga u Rwanda n’abanyarwanda, kurusha abo zaganiraga na zo, icyo gihe.

Iyo nshyize ku munzani iri hahamuka ryose, numva nahitamo gusaba rubanda, urubyiruko rwose, kwanga urunuka ubutegetsi n’abategetsi babashora mu ntambara z’urudaca, ingaruka ikaba ari bo zibasira.

Mpita na none nifuza gusaba abarwanira ubutegetsi mu Rwanda, guha ituze abanyarwanda bo mu bwoko bwose, urubyiruko muri rusange, kuko barwitwaza kugirango bagere ku nyungu zabo, inyungu zo gufata ubutegetsi, ubu butegetsi akaba ari yo nzira y’ubusamo yo kwikungahaza mu by’isi.

Ni nde muri uru rubyiruko utabona ko, ubwo inkotanyi zarushoraga mu mirwano, ntacyo zarumariye? Ni nde utabona ko urubyiruko Jean Kambanda yahamagariraga kwica, ari rwo rwabigizemo ingaruka, Kambanda yigaramiye?

Ubutegetsi buraryoha ni byo, no kuburinda ni «muhimu», ariko nta mpamvu yo kwitwaza abo butareba kugirango bashirire mu ntabara zo kubufata, no kubugumaho. «A bon entendeur, salut»!

Ijambo rya General Mubaraka Muganga, ribahe indorerwamo yo kwireberamo, kugirango mumenye igikwiye; icyiza n’ikibi.

Amiel Nkuliza, Sweden.

4 COMMENTS

  1. Amiel Nkurunziza. Nkunda inyandiko zawe kuko ziba zifite ieme kandi zumvikana. Ntangazwa ni uko wowe na abandi benshi bishoboka ko bavuka mu nduga mukomeza kwibasira abaturage bo mu jyaruguru muri rusange. Nyuma yu ulo mugerageje gufatanya ni inkotanyi ngo mutsembe akarere hatererwe itabi , bikananirana nubu muracyadutoneka mutwibutsa bacu Kayumba yamariye mu buvumo. Ndagirango nkubwire ko twese tutari ba Ministre cg ba secretaire generale bi ibigo bya leta. Yenda wagaya ubwo butegetsi kuba bwarakugize umuhanga ubu ukaba wandika ikinyarwanda gitomoye, ariko ugakomoza no kumaranga mutima yawe nabamwe muri mwe bakomeje kwerekana inzika bafitiye muri rusange abo mwita abakiga. Ubuta ni ujya kwandika ujye wandika umuntu kugiti cye aho kwitirira umuntu mwe sosciete yose. Bigaragarako umugambi Faustin yari afite ntaho wagiye , ko nubu habonetse uburyo mwamaraho naza nyarucari ngo ni uko zivuka murukiga. Ndakumenyesha ko kimwe hose no mutundi turere murukiga hari abakene benshi , abo akaba aribo mwirirwa mucyurira ngo bari mukazu kahimbwe na Twagiramungu. Iyakaremye niyo ikamaena kandi ibyo ntibizana ubwiyunge. Mureke amayeri mwerure!. Simvuga muri rusange ndabwiri uwari wese utekereza nkamwe.

  2. Nanjye nagiye mbona inyandiko zimwe za Amiel zerekana ubwenge. Aliko nyine virus yakakaje bamwe mu bayoboke ba Ideology y’inkotanyi “ABAKIGA/NDUGA ” igamije gukomeza gukongeza umuriro muli rubanda nyarwanda ndetse ikaba yakongeza akarere, yamunze imitima ya benshi cyane cyane abari barayobotse inkotanyi zikaza kubiganzura.

    Wowe Amiel Nkuliza reka nkubwire impanvu ubwenge bwawe nubwo abo mutekereza kimwe burutwa no kuba mutarigeze mu ishuli
    – Nkuko uyu mugenzi wanjye wambanjirije abivuga, abo wita abakiga ngo bagukoreye ivangura ni bangahe ugereranije n;umubare w’abo baturage bo mumajjyaruguru mwibasiye nkaho urwo baboneye ku nkotanyi rudahagije. Ese Nkuliza, urashaka ko bica abangana iki ko Kayumba ikivi yatangiye cyo gutera itabi mu majyaruguru cyazujwe n’abo yasize inyuma??? Igihe wasigaye mu npfura wibwira ngo zizagusigasira ziguhembere ko wenyegeje amakuru yo kumara abo wita abakiga, wiboneye neza ko uwo Mukotanyi atari azanywe no kurimbura abakiga bonyine. Sigaho kwitiranya ibintu:
    A. Kugereranya Mubarak na Kambanda ni bwa bwenge bucagase ufite. Niba inkotanyi irashe nawe yirase!!!!Ahangaha koko ikibi yavuze ni ikihe? Iyo nibura umunenga uti”Uburangare bwatumye Urubyiruko rudatozwa kare kose kuzahangana n’intambara y’inyenzi/nkotanyi” Aho byakunvikana. None mwa banyabwenge mwe kugeza uyu munota mucyunvisha abanyarwanda ngo “kurasa uwaguteye akurasaho ngo ni icyaha” muri bazima??????
    B. Nkuliza wagiye Arusha maze ubona inkotanyi ari inpfura kubera ko zari zimaze imyaka nimyaniko zikindagura babandi wita abakiga. Mugeze i Kigali ngo wabonye za npfura zihindutse inpfunya kubera ko wabonye ko n’abawe batari abakiga zibakindaguye…Heee! Iyi REGILNALISME NUTAYIVUZA IZAGUHAHAMURA IZANAKURUNDURE..Tangira ushishoze ushyire ubwenge ku gihe, ukoreshe ubwenge na Roho, uzunva ihahamuka ririmo rigenda rigabanyuka.
    Nkuliza wowe urasobanura EMPIRE HAMITIC ukabivuga neza pe…warangiza uti urubyiruko nirwigishwe kwipfumbata ntirugakore no ku ibuye iyo Mukotanyi, ingabo ya Empire Hima irimo kwitegura intambara cyanga yateye irimo kurasa……NJYEWE SINUMVA ICYO ABANTU BAMWE BASHAKA MULI AKA KAVUYO K’IMIBABARO Y’ABANYARWANDA
    Abantu nka ba Nkuliza bari barasigaye bakeza Mukotanyi akaza kubereka ko ntaho bahuriye, baracanganyikiwe ku buryo bavuga ibintu byuzuyemo CONTRADICTIONS gusa. Wa muzungu waje mu nama ngo yo kunvikanisha jenoside yakorewe abahutu yavuze ijambo rikomeye ku bantu bibeshye kuli iriya ntambara. Yaravuze ati abantu nk’abo hari ababa intwari bakemera ko babeshwe ariko abenshi nubwo babona ko bbeshye, bakomeza kwipfurika muli icyo kinyoma bakanga kuva ku izima kandi bazi ko bayobye, ngo batamwara da!!!Nyamara ubwo ni ubwirasi n’ubwibone buzabarimbura. Nka Nkuliza uvuga ko abayahudi n’abatutsi bubaka empire yo kazarimbura ababantu…yarangiza ati uzigisha abana b’abahutu kwirwanaho azaba arimo gutanya abaynyarwanda, ese ubu arimo kurwana kuli uro rubyiruko??? harya ngo niibwo buryo bwo kwerekana ko atakora nka Mubarak..

    Sinzi ko navuga byose ngo ndangize gusa reka nsoze nihanangiriza Nkuliza we nabo bafite ingengas ya KIGA NDUGA ko batazigera bagira amahoro igihe cyose bazahora muli za false beliefs ko ikibazo cyabo ari abo bita abakiga. Ndagira ngo mbamenyeshe ko inkotanyi zabashwishulije izuba riva kandi ko ntaho zizigera zibunva naho bazifasha gute gutsintsura abo bakiga ntibasige numwe wo kubara inkuru
    Ndahamagarira LES OPPRIMES bose ko bagakwiye kwitegura guhangana n’umwanzi ko kwipfumbata nkuko Nkuliza abibabwira ari ukwiyanga no kwanga abazabakomokaho bose.

  3. Nkuliza,

    Reka abantu bitegure neza benewanyu nabo bahora bitegura nubu bariteguye ibyangombwa byose mubyibitseho mutegereje ifirimbi gusa y’Abataripfana banyu nuko gusa bizakomeza kujya bibapfubana kubera imana dusenga, nahubundi ntagihe mudasiba kugaruka kumaraho na duke twari twarokotse, kubw’amahirwe yabo n’ ibyago byanyu buri gihe muhagahagurukira sur un mauvais pied.

    Izo mpuhwe raaaaa? Iririre wowe n’urubyaro rwawe niba aho uri iyo muri Seden muri amahoro mugenda mutububaba, tera intambwe wemere cyangwa umenye ko bariya bana batagira ababyeyi benewanyu barabamaze, ubu Ibuka ,AERG nibo Papa na Mama babo, reka rero politiki/propaganda zipfuye zo guhimba izindi mpamvu bari muri iriya miryango.

    Uyu mu General arubaka urubyiruko araruremamo icyizere anarukangurira kutazongera gutega amajosi ngo muyakate uboshye intama zijyanwa muri Abattoir. Iyo ni obligation morale y’Umupatriote apana umu Ventriote nkamwe.

  4. Humura Uburundi bugona burimaso, bazogerageze barabe twebwe ntidukangwa naza trainings bahabwa na Israël. Bazohwatse ariko kuwuzimya bizobarusha. Gusa nabo bagira ico bubaha barazi neza ko uBurundi atari Zaïre ya Mobutu.

Comments are closed.