Nantes: urukiko rwategetse Leta y’u Bufaransa guha Visa Bwana Prosper Mugiraneza

Urukiko rwo mu mujyi Nantes mu gihugu cy’u Bufaransa rwagaye Guverinoma y’U BUfaransa kuba yaranze guha muri Nzeli 2014 Bwana Prosper Mugiraneza uruhushya (Visa) rwo kuza kubana n’umuryango we mu Bufaransa. Nabibutsa ko Bwana Prosper Mugiraneza yari Ministre w’abakozi ba Leta mu Rwanda mu 1994.

Urukiko rw’i Nantes kandi rwari rwategetse mu Ukwakira 2016 Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu mu Bufaransa guha Visa y’igihe kinini Bwana Prosper Mugiraneza kuko yashakanye n’umuturage w’igihugu cy’u Bufaransa ibyo ngo bigakorwa mu gihe kitarenze amezi abiri. Ariko Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu yajuririye iki cyemezo.

Leta y’u Bufaransa yagaragaje impungenge ko Bwana Mugiraneza aramutse aje mu Bufaransa byatera uburakari amashyirahamwe y’abarokotse Genocide ngo kandi bigatera umwuka mubi mu mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa.

Leta y’u BUfaransa kandi ivuga ko ngo abacamanza batahaye agaciro uburyo Bwana Mugiraneza ateguye mu ishyaka MRND kandi ngo iryo shyaka ryaraganaga mu nzira ya Hutu Power kandi ngo ryarimo gutoza insoresore mu rwego rwo kwitegura gukora Genocide.

Bwana Mugiraneza wabaye umunyamabanga mukuru muri Ministeri y’ubutabera, aba Ministre w’umurimo, nyuma akaba yari Ministre w’abakozi ba Leta mu 1994, nk’uko bikomeza bivugwa n’abayobozi b’u Bufaransa ngo yari umuntu ukomeye mu ishyaka MRND ku buryo ngo nta kuntu atari kuba azi ibyategurwaga mu rwego rwo gukora Genocide, ngo aho kwitandukanya n’iryo shyaka ngo yakomeje gukomera mu nzego zaryo!

N’ubwo ariko abayobozi ba Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu mu Bufaransa bavuga ibi, Bwana Prosper Mugiraneza yagizwe umwere n’urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ruri Arusha (TPIR), yagizwe umwere mu bujurire nyuma y’uko yari yakatiwe imyaka 30 mu rukiko rw’ibanze. Nabibutsa ko kandi ko mu manza zose zaciwe n’urukiko rwa Arusha nta hantu na hamwe urwo rukiko rwigeze rwemeza ko Genocide yateguwe cyangwa ngo rugire umuntu n’umwe ruhamya icyaha cyo kuyitegura nk’uko abakozi ba Ministeri y’Ubutegetsi bw’igihugu mu Bufaransa kubera impamvu zumvikana z’inyungu za politiki bashakaga kubyumvikanisha.

Ikindi Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu mu Bufaransa yitwaza yima Visa Bwana Mugiraneza ngo ni uko ibivugwa ko Bwana Prosper Mugiraneza yahishe abatutsi mu nzu iwe batabiha agaciro kuko ngo nta hantu byavuzwe mu rubanza rwe igihe yaburanaga Arusha!

Urukiko rw’i Nantes mu myanzuro yarwo rwasanze ibyo Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu y’u Bufaransa ivuga bitanshingirwaho bitanaba n’impamvu yatuma Bwana Prosper Mugiraneza n’uwo bashakanye badahabwa uburenganzira bwabo.

Uru rukiko rwari rumaze amezi menshi rurimo kwiga kuri iki kibazo rwongeye kwemeza icyemezo cyari cyafashwe mbere gitegeka Leta y’u Bufaransa guha Bwana Prosper Mugiraneza Visa y’igihe kirekire ngo asange umuryango we mu Bufaransa ibyo kandi ngo bigakorwa mu gihe kitarenze amezi 2.

Ben Barugahare 

Email: [email protected]

Whatsapp: +260955670497