Ibihe turimo: Ni nde uzemera «match nul» hagati y’abicanyi b’abayobozi b’u Rwanda ? – Amiel Nkuliza

Ndasaba abasomyi ba «The Rwandan» kutandambirwa. Ndabasaba nkomeje ko izi nkuru zerekeranye n’icyunamo turimo, hatagira uzirambirwa kuko zivugirwamo inyigisho nyinshi zigamije kubaka igihugu, aho kukijugunya mu rwobo. Impamvu nsaba ikigongwe ni uko abagenda bafata amagambo, bagenda bagusha ku ntego y’ibitekerezo byiza, byubaka, na njye nemera. Ntabyemera, sinakwirirwa nsubira mo ibyatangajwe, ariko mbona ari ngombwa kuko wa mugani amagambo aryoha asubiwemo.

Mu nkuru y’ubushize, nibanze ku ijambo rya Joseph Matata, yatangaje nyuma ya misa yo «kwibuka bose» i Buruseli, taliki ya 10 mata 2016. Kutavuga no ku iri jambo rya Musonera, naba ntacyo nkoze, naba ntacyo maze, naba nta musanzu ntanze mu kubaka no kwiyubaka, twebwe twese twibuka abacu bazize akarengane muri genocide yo muri mata 1994.

Musonera w’umututsi, wanabaye umwe mu ngabo za FPR, si ubwa mbere mwumvise. Nakunze kumutega amatwi mu biganiro bye, ariko nyuma y’aho we na bagenzi be bashingiye umuryango RNC, yanatinyutse kuvuga ibitavugirwa mu ruhame.

Natangajwe no gutinyuka kwe, akavuga ko imibiri y’abazize genocide yo muri 1994, itagombye kwanikwa ku gasi ko mu nzibutso, kubera ko iyo umuntu yitabye Imana, ashyingurwa mu cyubahiro gikwiye uwatuvuye mo, ko adatabururwa ngo ashinyagurirwe ku gasozi. Aka gashinyaguro Musonera yakise ubukunguzi bw’ubutegetsi bwa FPR, n’inyungu z’ubutegetsi bwayo, aho kuba inyungu z’ababuze ababo.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2016 i Stockholm, ubwo nahuriraga mu nama n’uyu mugabo Musonera, nagize amatsiko yo kumubaza niba koko ariya magambo ari we yaturutse mu kanwa, nk’umututsi warokotse imipanga y’abahutu, akaba afite n’undi mwihariko w’uko yabaye mu ngabo z’ubutegetsi buriho ubu mu Rwanda, butemera icyifuzo cye cyo kutandarika imibiri y’abacu mu nzibutso, ubu ziruta amashuri n’amavuriro. Musonera yongeye kunsubiriramo ayo magambo adategwa, atsindagira ko ubutegetsi bwa Kagame ari ubutegetsi bw’inkunguzi, kuko ngo n’iyo waba umuhanga ka jana, bitoroshye kuvangura amagufa y’abahutu n’abatutsi, kugirango ushobore kwemeza ko ari mu nzibutso zose zo mu Rwanda ari ay’abatutsi gusa. Nk’uko byumvikana, nahise ngwa mu kantu, n’ubwo ibyo yavugaga na njye mbyemera ijana ku ijana, ariko wenda nk’umuhutu w’ibizuru, ngatinya kubivuga no kubyandika ku mugaragaro, kugirango ntazavaho ndegwa ingengabitekerezo yo guhakana genocide, ubutegetsi bwa FPR burega abahutu bose.

Ngarutse gato ku ijambo rya Musonera ryo ku wa 10 mata, nasanze ngomba kuriha uburemere buruta kure amagambo y’abandi bavuze kuri uriya munsi. Ndiha uburemere kubera ko Musonera yahagaze ku byo avuga byose; ni umuhamya ukomeye w’ubwicanyi FPR yagiye ikorera abahutu, yewe n’abatutsi, kuko yari ahibereye. Ati «muri 91 nari umwarimu w’abasirikare; niboneye n’amaso yanjye uko abatutsi bicaga bene wabo b’abatutsi, babakubise udufuni». Utu dufuni twa FPR hari abatuvuga gusa kuko batwumvise, nyamara Musonera we yaratwiboneye dukoreshwa mu kumena imitwe y’abahutu n’abatutsi. Ni umutangabuhamya wo kurindwa, kuko ashobora kuba araye, atiriwe. Izi mpungenge z’uko yakwicwa na zo narazimubajije muri iyo nama y’i Stockholm. Ati «sintinya gupfa, kuko umuntu apfa rimwe»; na none ati «wavuga, utavuga, n’ubundi urapfa»; na njye nti ntawe ukwiye gutinya kuvuga ngo adapfa, kuko ntawe gupfa byise, cyane cyane ko burya n’urupfu turugendana, tutabizi.

Abicanyi bacu bombi kuki batemera «match nul»?

«Match nul» mvuga ni ukwemera ko kuva u Rwanda rwiswe gutyo, abarwanira kurutegeka bagiye bagarika ingogo kugirango bagere ku butegetsi. Ni byo Musonera avuga muri iyi videwo yo munsi. Ahera ku ntambara yo ku Rucunshu, yarwanwaga n’abatutsi, ikica abatutsi n’ubundi barwaniraga gutanga abandi umushi w’ubutegetsi. Musonera asobanura ko Rucunshu nta muhutu warimo, nta muzungu warimo, ko bari abatutsi bicanaga ubwabo, barwanira ubutegetsi. Ibi bikaba bisobanuye ko nta mutegetsi ukunda ubwoko aturukamo, ko icyo aba arwanira ari ukwica, gutsemba ubwoko kugirango abone inzira y’ubusamo yo kugera ku butegetsi.

Musonera akomereza ku ngoma zakurikiye igihe cya Rucunshu, aho abasimbuye ingoma ya cyami, b’abahutu, aho kugirango berekane ko bashakaga kubohora ingoyi abanyarwanda bo mu bwoko bwombi bari baziritseho, ahubwo na bo bayikajije. Iyo batayikaza (ni amagambo yanjye), abatutsi ntibari guhunga ubutegetsi bw’abahutu, ngo bamare mu buhungiro imyaka mirongo itatu. Kagame na we, umwuzukuru w’abo batutsi, abahutu bari barirukanye ku ngoma, agarutse, aho kunamura icumu, agafuni karavugiriza, haba mu bahutu, haba no mu batutsi, bene wabo, akeka ko bashaka kumwambura ubutegetsi. Niba numvise neza ijambo rya Musonera, ni nko kwerekana ko yaba ingoma z’abatutsi, kuva kuri Rucunshu, kugeza ku z’abahutu (Kayibanda na Habyarimana), na none ku y’abatutsi (ya Kagame), icyaranze izo ngoma zose ari ubwicanyi bushingiye k’ukurwanira ubutegetsi, butitaye ku nyungu za rubanda giseseka, abahutu n’abatutsi. Abatwa bo wagirango sosiyete nyarwanda ntibareba, kuko ubutegetsi bw’u Rwanda aho buva bukagera, bwaranzwe no kubaheza, haba mu mashuri, mu myanya y’ubutegetsi, no mu bundi buzima busanzwe.

Aha rero nkaba nibaza nti kuki abicanyi bacu bombi, abahutu n’abatutsi, ababaye abayobozi muri aya moko yombi, batakwicara ku meza amwe ngo basabane imbabazi, bemere ko bose icyo baharaniraga ari ubutegetsi bushingiye k’ukumarana, kugirango bagere ku ntebe yabwo? Ni nde waroze abayobozi bacu, ko bose iyo bataragera ku butegetsi baba baririmba ibyiza bazageza kuri rubanda, nyamara bamara kugera ku ntebe yabwo, bagahigira iyi rubanda kuyimara? Ko umenya atari n’ubwicanyi gusa, ko ahubwo ahari mu Rwanda hahambwe umusazi, umuzimu we akaba akorera mu bayobozi b’u Rwanda ?

Reka mpere ku butegetsi bwa Habyarimana kuko ni bwo namenye cyane. Uyu ubwo yahirikaga Kayibanda, yatangaje ko yanze ubwikanyize bwa bamwe. Aha yavugaga abanyenduga baturukaga cyane cyane i Gitarama, aho Kayibanda na we yari atuye. Muri nyakanga 1973, Habyarimana amaze kumuhirika, aho kumushyikiriza inkiko, niba hari icyaha yari akurikiranyweho, yahisemo kumwicisha inzara, ku buryo n’umurambo we utigeze uboneka. Habyarimana ntiyarekeye aho kwica kuko abo yitaga abanyenduga bari mu butegetsi bwa Kayibanda, ni bo yakurikijeho, bagwa mu magereza, bishwe urubozo. Kugirango wenda yumve ko kwica ari byo bizatuma aramba ku butegetsi, yashinze n’umutwe w’abicanyi, awita interahamwe, agahora azisingiza ngo igihe nikigera bazamanuka. Ni uko umwera uturutse i bukuru ngo bucya wakwiriye hose, kuko izo nterahamwe zamanutse muri mata 1994, zigiye kwica abatutsi b’inzirakarengane. Kagame na we amaze kwica Habyarimana, ati nzanye ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda. Arica abahutu, arongera arica, ariyongeza, none ageze no muri bene wabo b’abatutsi, yavugaga ko ngo aje gukiza abicanyi b’interahamwe za Habyarimana.

Aha umuntu akaba yakwibaza ati abategetsi bacu b’abicanyi, barwaye iki, gituma barota kwica buri gihe, kugirango barambe ku butegetsi? Niba bose bararazwe umuco wo kwica, iki cyaha bakwicaye hamwe bakacyicuza, bakemera ko bose ari abicanyi, bagasabana imbabazi, bakazisaba n’abo biciye? Aha ndavuga abategetsi bakiriho, babaye muri ubwo buyobozi bw’abicanyi b’izi ngoma zose.

Hari umunyepolitiki uherutse kuvuga ati ubwo Mandela yitabaga Imana nabonye Kagame mu baje kumwunamira. Ati niba iyi nema yo kuba nka Mandela yari imusesekayemo, akagendera ku mateka ye, yagaragaje ubwo yafungurwaga amaze imyaka 27, yamara kuyobora Afurika y’Epfo, akababarira abamujugunye muri iyo mva ya gereza. Na njye nti Kagame aramutse afunguye abanyapolitiki abeshyera ko bamurwanya, Victoire Ingabire, Deo Mushayidi n’abandi, abanyamashyaka barimo na Musonera, ntacyo baba bakimushakaho, kuko yaba yamaze kwerekana inzira ya nyayo yo guca ingoyi mu gihugu no kwica urubozo abo avuga ko bamurwanya. Ni nde wakwihandagaza akavuga ko aramutse afunguye aba banyapolitiki, kitaba ari ari icyerekezo cyo guharura umuhanda uganisha ku bumwe n’ubwiyunge, kuri demukarasi nyayo, no kuri «match nul» hagati y’abicanyi b’u Rwanda?

Ongera wumve amagambo y’intwari Musonera Yonatani, kuri iyi videwo iri mu nsi.

 

Amiel Nkuliza,
Sweden.