Gitarama:Umuntu wari ufungiye kuri Station ya Polisi yarashwe arapfa

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru igihe.com ngo ahagana saa moya za mu gitondo kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Mata 2016, umugabo wari ufungiye kuri Station ya Polisi ya Kiyumba mu Karere ka Muhanga yarashwe arapfa ubwo ngo yageragezaga gucika uburoko.

Mbyariyehe Olivier ngo yatawe muri yombi na Polisi kuwa 14 Mata 2016 akurikiranyweho gukubita agakomeretsa bikomeye ushinzwe umutekano wo mu rwego rwa DASSO witwa Hategekimana Jeremie wari mu kazi ke ubu akaba arwariye mu bitaro bya Kabgayi.

Polisi ivuga ko mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, Mbyariyehe yakuweho amapingu kugira ngo ajye mu bwiherero, ariko we agerageza gucika nibwo umupolisi wari ku burinzi arasa mu kirere amuburira undi ntiyamwumvira bituma amurasa arapfa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa, yagize ati “ Ubwo yafatwaga, Mbyariyehe yasanzwe atema ibiti mu ishyamba rya Leta mu Murenge wa Rongi ashaka gutwika amakara. Ubwo umukuru w’Umudugudu aherekejwe n’umu-DASSO yageragazaga kumuhagarika, yatemye umu-DASSO akoresheje umuhoro.”

Yakomeje asobanura ko icyaha uyu Mbyariyehe yakoze gihanwa n’ingingo ya 30 na 416 mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda .

Abaturage bo muri aka gace kandi bari basanzwe bamushinja gukoresha ibiyobyabwenge, ububandi, guteza akaduruvayo no kuba igihararumbo.

Source: igihe.com