IBIMENYETSO BIGARAGAZA IRANGIRA RYA BUGUFI RY’UMUNYAGITUGU KAGAME N’INGOMA YE YA FPR/RPF BIKOMEJE KWISUKIRANYA UBUTITSA

Yanditswe na Albert Mushabizi

Nk’uko babigenura mu Kinyarwanda ko ibisa bisabirana; ingoma z’igitugu nazo zikunze kugira amateka menshi zihuriraho mu mabyiruka, izamuka kugera ku gasongero no kurunduka. Abanyagitugu benshi tubona mu bihe bya none, cyane cyane hano mu bihugu bya Africa, Aziya na Amerika y’amajyepfo babyarwa n’intambara y’ubutita yahinduranye isura n’irunduka ry’icyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti (URSS/USSR). Mu kuri kw’impamo, iyo usesenguye ibibazo biri iyo mu bihugu nka Siriya, ukwiyomora kw’intara ya Crimea ku gihugu cya Ukraine ikiyomeka ku Burusiya, amakimbirane iyo za Afganistan, Iran, Irak, Yemen zombi, Korea zombi, ingaruka za muyaga yo mu bihugu by’abarabu bya Afrika (Arab spring/printemps arabe) yabaye mu bihugu bya Tunisia, Libiya na Misiri, ibihe by’amahina u Burundi bumaze iminsi burwana nabyo bikaba bigaragara ko biri kujya mu buryo, imivurungano ya politiki n’intambara zitandukanye  mu gihugu cya DRC/RDC… Wibonera ko intambara y’ubutita itigeze ivaho burundu; ahubwo yahinduye isura. Gutumbagira mu bukungu kw’igihugu cy’Ubushinwa mu myaka ya vuba,  kinakwirakwira isi mu bucuruzi nacyo ni ikindi kirango cy’intambara y’ubutita yahinduye isura kubera ko n’ubwo u Bushinwa budakunze kwivanga mu ntambara z’ibihugu mu buryo bweruye; nyamara uruhare rwabwo mu gushyigikira ibihugu bibanye neza nabwo mu bukungu, tutanibagiwe ko  bunabishyigikira mu Kanama gahoraho k’amahoro ka ONU/UN. Muri aka kanama gahoraho rero, iki gihugu gikunze kubyumva kimwe n’u Burusiya, ndetse muri rusange bakanahuza muri politiki mpuzamahanga; mu bibazo biba bikunze kugiranaho ibyerekezo bihabanye n’ibihugu by’u Burengerazuba bisangiye ibyicaro bihoraho muri ako kanama.

Amabyiruka ya Prezida Kagame nk’umunyagitugu n’ingoma ye ya FPR/RFP

Kuva FPR/RPF yivugurura mu 1987 ikareka kuba RANU kugeza mu bihe bya vuba cyane yo gutera u Rwanda mu Ukwakira 1990 KAGAME Paul yari umwe mu bakuru batangiranye nayo; kizigenza akaba Fred RWIGEMA wanafatwaga nk’inkingi ya mwamba. Benshi mu basirikari bakuru batangiranye n’intambara ya FPR/RPF mu Ukwakira 1990 bari baranabaye mu inyeshyamba za NRA zagejeje Prezida Yoweli MUSEVENI wa Uganda ku butegetsi mu 1986. Aba rero babaye no mu gisirikari bwite cy’igihugu cya Uganda, kimwe n’abandi benshi binjiye muri iki gisirikari igihugu cya Uganda kimaze gufatwa; mu ntumbero zo gutegura igisirikari cya APR/RPA cyajyaga gutera u Rwanda mu 1990. Mu gihe Prezida MUSEVENI yari agifata ubutegetsi yahise ahura n’ibihe by’intambara mu majyaruguru y’inyeshyamba zarwanyaga ubutegetsi bwe. Muri izi ntambara General Major Fred RWIGEMA wari unungirije umugaba w’ingabo z’iki gihugu nk’umusirikari mwiza wizerwaga na MUSEVENI yabaye muri rwinshi; maze bituma nyinshi mu nshingano zo gutegura urugamba bari bimirije imbere aziha Major Paul KAGAME wakoraga mu nzego z’iperereza ry’igisirikari; na cyane ko izi nzego ari nazo ziba zicunga imishinga nk’iyi y’ibanga yo gufasha imitwe y’abanyamahanga. Aha rero  haba ari ho Major KAGAME wari warakunze kwibera mu iperereza no ku rugamba rwagejeje MUSEVENI ku butegetsi kubera impamvu z’intege nke no kurwaragurika; yaba yaragiriye inzozi zo kuba yazigarurira FPR/RPF. Aha rero yatangiye gutegura abanyapolitiki ba FPR/RPF yigarurira nk’abambari be bwite, ndetse no gutegura abasirikari bazamubera amashumi mu kwigarurira igisirikari cyose bazatangirana urugamba. Fred RWIGEMA nk’umusirikari mwiza mukuru kandi wari waritangiye umushinga anakundwa na benshi mu barwanashyaka bo mu rwego rwa politiki ndetse n’ingabo z’abanyarwanda zari mu za Uganda, utaretse n’iz’abanyayuganda;  ashobora kuba yaragaragaje intege nke zo gushyigikira no kwiyumvamo neza imigambi ihishe (agenda cache/hidden agenda) z’urugamba rwo gutera u Rwanda bari bimirije imbere. Iyi migambi ihishe ikaba yari ikubiyemo gahunda za ba Mpatsibihugu b’u Burengerazuba muri politiki y’akarere (geopolitique/geopolitics). Iyi migambi ihishe kandi na Prezida MUSEVENI akaba yarayifitemo inyungu zo kuba yahinduka umwe mu bakozi b’abizerwa ba mpatsibihugu b’i Burengerazuba mu karere, ku gihagararo nk’icyo Prezida MOBUTU yari amaze gutakaza; ahubwo abahoze ari ba shebuja bamwimitse bakanamugira igihangange, bakaba barimo bashaka uburyo bwo kumurandurana n’imizi. Izi ntege nke mu kwiyumvamo impamvu zihishe inyuma y’urugamba, General Major RWIGEMA akaba yari azifatanyije kandi n’izindi zo kwiyumvamo Umwami KIGELI V NDAHINDURWA wari impunzi muri US; bakanahuza imyumvire imwe yajyaga kubangamira cyane irya migambi ihishe. Aha n’aho Major KAGAME yaba yarahakuye andi mahirwe yo gushyigikira inzozi ze; kubera ko yabonywe nk’uciye akenge washobora gusobanukirwa akanashyira mu bikorwa irya migambi ihishe. General Major Fred RWIGEMA rero yaje gutangiza urugamba nk’umuntu wari ukunzwe n’abasirikari n’abanyapolitiki ariwe watsimbura ingabo za APR/RPA muri Uganda akazambutsa umupaka maze Prezida MUSEVENI nawe wari ugezwe kure n’igitutu cy’imbere mu gihugu, ko ingoma ye ari ubukoloni bw’Abanyarwanda ku Abanyayuganda, agakunda agatora agahenge. Muri make gusohoka igisirikari cya Uganda, ibyo Prezida Museveni yise gutoroka mu buryo bwo kwigiza nkana, wari umuvuno rurangiza ukubiyemo ibiri ariyo: kwikiza Abanyarwanda b’abasirikari nk’ikibazo ndetse no kuzatuma barwana inkundura badasubira inyuma kubera ko batari kugaruka nk’abasirikari kandi no kugaruka nk’abasivili bikaba byarashoboraga kubagwa nabi. Umugambi wo kwica General Fred RWIGEMA wari upanzwe neza mbere gato y’urugamba, ukurikije uko igikorwa cyo kumwica no kumusimbuza Major KAGAME utari ukunzwe n’abasirikari cyagenze; uretse abari mu mugambi we n’abandi bato ba nyamujya iyo bigiye basabwa kubahiriza icyo bategetswe muri buri kimwe.

Major Paul KAGAME rero wari wabaye yitsimbye mu mahugurwa muri US mu rwego rwo kujijisha yaraje ayobora urugamba mu buryo butunguranye nk’umuntu utari indwanyi mu buryo buzwi bamwambika ipeti rya General Major, hamwe n’ ikoti ryitwa “AFANDE PC” (political coordinator/coordinateur politique). Iryo koti ryari irya nyirarureshwa kuko yikoreye umurimo nk’umwami afite politiki n’igisirikari mu biganza bye, yica agakiza icyo ashatse yifashishije amashumi yari yarateguye mbere y’igihe! Maze mu rujijo rwinshi abandi bakomeza kugendera mu “kigare”; ndetse n’abarabutswe ko ishyano ririmo rigwa, intege nke zabo zikabizeza ko ku rugamba habasha kuba amakosa, ariko azakosorwa bafashe igihugu. Nguwo umwami Kagame mu ishyamba, igitugu nyacyo gitangiye ubwo ! Nibwo rero yatangiye kwikiza abo yabonaga ko bashobora kuzamwikoma imbere; mu ibanga rikomeye ryari ripfundikiriye mu nzego z’iperereza ryo ku rugamba. Ku ikubitiro ba Major BAYINGANA na BUNYENYEZI aba arabarituye, ararituyee… kugeza no mu marembo ya Kigali benda gufata igihugu, ararituye akomeza yicuramo inkumbi igihugu kimaze gufatwa; ndetse iki gihe cyo n’abanyapolitiki atangira kubakoramo buhoro buhoro ahereye kubo batabyumva kimwe, n’abamuhunze akabicira mu mahanga.

Prezida KAGAME nk’umunyagitugu w’akahebwe mu ikoti ry’umucunguzi na Prezida w’igitangaza mu gihugu yavanye kuri zero akagitumbagiza mu bicu

Nguwo Visi Prezida General Major Paul KAGAME atangiye ayobora igihugu mu gicucu cya Prezida Pasteur BIZIMUNGU wariho nk’agakingirizo. Arishe rirahoga atangira byeruye ibihe bye by’umunyenga (honeymoon) na ba Mpatsibihugu ku ikubitiro hakaba u Bwongereza na US mukumutera ingabo mu bitugu bamushyigikira muri byose, bamumenamo ibifaranga bitagira ingano… Gutegekera mu gicucu cya BIZIMUNGU nabyo aza kubihaga maze mu mwaka w’2000 aramunaniza; nguwo Prezida KAGAME umugabo ukunda ameza y’icyubahiro akazira urunuka uwo ari we wese wakumva ibintu mu murongo uhabanye n’amahame ye. Akoze amahano atabarika mu gihugu imbere yo gutoteza abo badahuje ibitekerezo, bamwe akababoreza mu magereza, abandi akarigisa, abandi arishe, abandi baramuhunga, abamuhunze abahigiye iyo bamuhungiye… Ibyo byose mu maso y’umuryango mpuzamahanga, kubera ibihugu n’imiryango ikomeye yagendaga imukingira ikibaba; imutaka ko ari intwari yahagaritse Jenoside ikarengera rubanda yari ku nkeke, maze akanazamura igihugu yasanze ari umuyonga mu iterambere ry’igitangaza. Jenoside ni umuvuno wa politiki wabaye inkingi ya mwamba mu guha igihagararo gihambaye Prezida Kagame n’ingoma ye ya FPR, igitinyiro ku kibi n’ikiza, ayisaruzamo amafaranga hirya no hino; ayigira n’igikangisho kimufasha kwikanyiza ku banyagihugu ayoboye ari nako ayibyaza umusaruro muri diplomasiya n’ubukungu.

Ibihe by’amahina bya Prezida Kagame n’ingoma ye ya FPR byerekeza ku kurunduka burundu

  • Prezida Kagame yakuraga imbaraga mu buhake kuri ba Mpatsibihugu b’i Burengerazuba, no kwiyambika isura adafite ku kiguzi icyo ari cyo cyose; abari bamuhatse bamaze kumucishamo ijisho, isura ye nyakuri nayo yabaye akabona bose, kubera kwirara, umurengwe no guhabwa Jali akiyongereraho Butamwa na Ngenda.

Guhabwa Jali akiyongereraho Butamwa na Ngenda ! Iri riri mu makosa akunze gukururira abanyagitugu amakuba yo gutangira urugendo rwabo ruhuruduka umusozi baba bariyurije cyangwa se barurijwe aka wa mugani ngo : nubona imbwa yuriye igiti ntuzayibazeho cyane ahubwo uzibaze k’uwayurije icyo giti, kuko mu busanzwe imbwa ziturira igiti ! Mu mwaka w’201… Prezida KAGAME yakoze ikosa rikomeye ryo gufata umujyi wa GOMA mu Burasirazuba bwa RDC/DRC yifafashishije umwe mu mitwe y’ingabo wa M23 mu magana yagiye ashinga mu guhungabanya igihugu gituranyi kandi yari yihanangirijwe ! Yabikoreye icyo ni iki yibwira ko bari bwongere kwica amaso akikorera ibyo yishakiye; ariko ntibyamuhira maze ahatwa igitutu cyatumye awisohoramo yimyiza imoso ! Aha burya byacaga amarenga ko igihe cyo kuvuna umuheha akongezwa undi kirimo gikendera!

Kuwa 14 Ukuboza 2019 mu nama mpuzamahanga yaberaga i Doha muri Quatar, Prezida KAGAME yahahuriye n’uruva gusenya, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wamwambitse ubusa; ataretse no kumucyurira ko yaba ahora ashishikajwe no kwibera ihogoza (darling) ry’u Burengerazuba. Muri iyi nama yari yahuje ibihugu bikungahaye ku mabuye y’agaciro aho ku masoko mpuzamahanga u Rwanda rwihariye hafi 50% y’amabuye nka Coltan n’ayandi menshi; umunyamakuru ntiyaretse no kumwibutsa ko ayo mabuye biboneka ko ava mu gihugu cya RDC/DRC cy’abaturanyi kandi akaboneka mu buryo bw’intambara ziyogoje igihugu nk’uko bimeze no mu bindi bihugu birimo intambara zishingiye ku kwiba imitungo kamere. Prezida Kagame ubundi utajya umwara, ahubwo usubizanya uburakari ku bibazo bimugoye kandi yumva ko bimusubiza hasi; yacurikiranyije amagambo ko ntawe ashakaho ubuhogoza (ubuhake) ko niba hari uwifuza ko abumushakaho ibyo ari akazi ke, anasubiza ko ayo mabuye yose ava mu Rwanda ngo ahubwo akaba akiri make, na cyane ko ngo bitegura kuzajya bayitungayiriza ! Uwo munyamakuru kandi wabajije Kagame kuri demokarasi ihabanye no kugundira ubutegetsi kwe, maze Kagame agasubiza ko demokarasi yo mu burengerazuba yihariye nk’uko iyo muri Afrika yihariye bitewe n’amateka y’igihugu nk’u Rwanda; gusa ntiyabuze no gupfundikanya ukuntu umukandida abasha kugira amajwi 99% mu matora anyuze mu mucyo n’ukuntu manda ya gatatu  bwari ubushake bw’abanyarwanda ko ubwo n’iya kane itaha wenda bizaterwa nabo. Uyu munyamakuru kandi ntiyabuze gushidikanya ku iterambere u Rwanda ruririmba; ariko na none Kagame amupfunyikira amazi muri bya binyoma bye byambaye ubusa… (kurikira icyo kiganiro aha hakurikira https://www.youtube.com/watch?v=q0blVF_TLck ) Iki kiganiro cyategewe Kagame ahantu heza yagiye kwibonekeza nk’uyoboye igihugu gikungahaye ku mabuye y’agaciro, ni kimwe mu bihamya ko isi yose yamaze kuvumbura ibinyoma u Rwanda rucuruza. Ibi byo kutamwara kandi yabyigishije abambari be cyane cyane abo mu bubanyi n’amahanga barimo nk’uwahoze ari Ministiri w’Ububanyi n’amahanga Louise MUSHIKIWABO ubu usigaye akuriye Umuryango w’Ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa, wakunze kubeshya cyane akanumvikana yita abandika za raporo zishyira hanze amabi y’ingoma ya KAGAME  “utuzungu” ngo twaba twandika amafuti ku Rwanda kubera kwishakira umugati!

Si muri  za raporo z’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, iharanira guca iyicarubozo… cyangwa se ya za komisiyo z’Umuryango w’Abibumbye, zagiye zikora ubushakashatsi ku bibera muri Congo, Leta ya KAGAME yambikiwe ubusa gusa; ahubwo hari n’aho byagiye biba gushinjwa imbona nkubone, maze imyitwarire ikaba iy’urukozasoni nka kurya umwera uvuye i bukuru ukongera ! Mu nteko y’umutekano ya ONU/UN yo muri Werurwe 2016 habura umwaka umwe gusa ngo FPR/RPF ikine ikinamico ryo kwikoreza abanyarwanda ibiseke, babijyana mu nteko mu gusabira Kagame manda ya gatatu; Amb. Samantha POWELL nk’intumwa ya US muri ONU/UN yambitse u Rwanda ubusa ko rutubahiriza uburenganzira bw’abasivili ndetse rukaba rutanarangwamo ubwinyagamburiro muri politiki. Intumwa y’u Rwanda muri ONU/UN icyo gihe wari Amb. Eugene Richard GASANA muri za soni nke yasubizanyije ubupfura buke, apfundikanya amagambo adashinga yo kwisobanura. Ubupfura buke, kugeza ubwo binigambwa n’ikinyamakuru cyegamiye kuri Leta y’agatsiko ka FPR cya New Times, ko intumwa yabo yatontomeye mugenzi we wa US nk’igikorwa giteye ishema. (byisomere aha hakurikira https://www.newtimes.co.rw/section/read/198283 ). Gucishwamo ijisho kwa Prezida KAGAME n’ingoma ye n’amahanga yiganjemo abamushyigikiraga byimazeyo nka US na UK mubyo yabayemo byose; ntibyagarukiye aho kuko byaje kugeza aho na ya Jenoside yahinduye iturufu yubakiyeho ingoma ye gica, itangira gukemangwamo imivuno FPR/RPF yayitamirijeho. Ku itariki ya 20 Gicurasi 2020 ba Bwana  Kelly CRAFT umwongereza, na Bwana Jonathan ALLEN umunyamerika bombi bahagarariye ibihugu byabo muri ONU/UN bandikiye umuyobozi w’inama rusange y’uwo muryango, basaba ko inyito ya “jenoside yakorewe abatutsi”, igomba guhinduka hagashyirwaho inyito igaragaza abantu bose bishwe muri iyo Jenoside. Twibutse ko iyi nyito yahoze ari Itsembabwoko n’itsembatsemba yakenetswe mu 2018, muri bwa bugenge bwa Kagame na FPR/RPF, bwo gutesha agaciro abandi banyarwanda n’abanyamahanga bo mu yandi moko bayiguyemo.

  • Ubwigunge kugeza ku rwego abaturage batangira kumubika, gushwana n,inkoramutima ze zikamushyira hanze, no kuba atakisanga ku bamukoreraga akazi ko kumwamamaza (lobbying) kubera ko bashobora kuba bariyamwe, gucikwaho n’inshuti ze zikomeye zahoraga zimugaragiye zanga kuba zakomeza kwiyangiriza izina.

Inkuru ubu isigaye yarabaye urwa menyo mu minsi ya none ni iyo kubika KAGAME. Uku kumubika kuraturuka ko atakibera mu kirere nk’inyoni yirirwa ajya kwiyamamaza, no kwikorera ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro yiba muri DRC/RDC; iki cyorezo cya Covid 19 nacyo cyazambije ibintu kitaretse no kumushyira ku ka karubanda mu gihe yirirwaga arata iterambere n’ubukungu bunyaruka, yarihimbye Prezida wa Singapour ya Afrika. Inkoramutima ze nka Amb. Eugene Richard GASANA zagiye zishwana nawe nazo zamushyize hanze, ibyo yakenekaga byose zibishyira ku Karubanda. None ubu mu minsi ishize u Rwanda rwasohotse mu cyegereranyo cy’ibihugu 10 bya nyuma bikennye ku isi. Ibigo bishinzwe kwamamaza (lobbying) bigaragara ko nabyo byaba byarahawe amabwiriza n’ibihugu bikomeye bibicumbikiye kudahirahira byongera kumushakira amanama ajya kwitabira, na za kaminuza ajya gufatamo amagambo, yitanga imbere nk’akaguru kambaye ubusa; na cyane ko hari amanama yagaragaragamo kandi atagaragayemo ibihugu bifite igihagararo kiboneka mu ngeri ayo manama yabaga ashingiyeho. Inshuti ze zikomeye nka Tony Blair wahoze ari Ministre w’Intebe muri UK, Bill Clinton wahoze ayoboye US na Rick WARREN umuvugabutumwa w’icyamamare, abo uko ari batatu akaba yari yarabahaye n’akazi ko kumugira inama, kugira ngo abavungurire ku mitungo asahura RDC/DRC; nazo zigaragara ko zamuteye umugongo. Nta kanunu kabo, kandi ni mu gihe sibo bajya kwiyononera izina, ngo batembagarane n’umugabo ugeze ku manga.

  • No mu gihugu hagati ni ibicika, mu gatsiko umwuka  ni mubi n’urwikekwe mu nzego cyane cyane inkuru z’umutekano; abacitse ku icumu rya Jenoside bamaze kumenya ko Kagame atari umucunguzi nk’uko abyigamba, anahamya ko atari we bakongera bakamarwaho burundu. Abanyarwanda batangiye kwiyongera ku banyapolitiki bavugira imbere mu gihugu mu kuvuga ukuri batarya iminwa. Ubuzima bubi bugaragarira mu bukene, icyizere cy’ubuzima cya ntacyo, ubushomeri n’akarengane bitumye abanyarwanda bafatiye ku munwa nk’ubwangati; ku buryo isaha iyo ariyo yose ikirunga cyaruka, abaturage bakivumbura kuko n’ubundi nta buzima bakirengera !

Prezida KAGAME amenyereye kuyobora igihugu ateranya abamugaragiye bahora bamuhakirizwaho bamutamikana hagati yabo; bashyashyana ngo barebe ko bwacya kabiri atabambuye imbehe ku maherere nk’uko yabikoreye abandi yagize amateka, abafunga, abamenesha ishyanga cyangwa abica. Ubu abagenerali n’abandi basirikari bakuru bafungiye amaherere ntibabarika, ubwo kandi ari nako imiryango n’inshuti zabo bashyirwa ku nkeke. Ibihuha by’uko ngo hibwe imbunda za ba mudahusha hagamijwe kumuhirika ku butegetsi, kwateguwe na bamwe mu byegera bye birarikoroza; kugeza ubwo nawe asigaye yibera mu miheno, ngo ubu noneho akaba ageze za Bugesera ataye amago ye yo kuri za Muhazi ! Kuva aho yiciye Umuhanzi Kizito MIHIGO, urupfu rw’umucikacumu rw’amaherere rwaje rwiyongera ku bandi bacikacumu nka ba Assinapol RWIGARA… abacikacumu baramuvumbuye n’ibinyoma byinshi yari yaratamirije kuri Jenoside biba bikubitiwe ahareba Nzega. Abacikacumu bashiritse ubwoba barimo kuvuga ibitagenda, abo ba Aimable KARASIRA, Yvonne Idamange… n’abandi banyarwanda bo mu ngeri zindi zitandukanye bahagurukiye kuvuga ibitagenda maze ikibyimbye kikameneka. Ibi bije byiyongera ku mpirimbanyi n’abanyapolitiki nka ba Victoire INGABIRE, Bernard NTAGANDA, Fred BARAFINDA… n’abandi benshi badapfukwa umunwa n’uko akomeza kuritura abatavuga rumwe nawe, abandi akarigisa, mu gihe abandi ababoreza mu magereza ye.

  • Prezida Kagame aremerewe kandi n’ibibazo yishoyemo akaba atazi uko azabisohokamo kubera ko amaturufu ye yari yaramugize icyo ni iki yamaze gucika amazi

Mu bibazo yikururiye ikimugeze ahabi ni ugushimuta RUSESABAGINA Paul, ubu amabaruwa amaze kwandikirwa n’abasenateri b’Abanyamerika no kwihanangirizwa n’imiryango nk’uw’Ubumwe bw’u Burayi kuri Rusesabagina; bica amarenga ko ashobora kuzahashywa akarekura RUSESABAGINA. Intumwa nkuru ya Leta akaba na Ministri w’ubutabera Jonhson BUSINGYE ubu amaze kuba urw’amenyo, nyuma yo ku rutanga i Geneve aho ibihugu bitandukanye byiyamye u Rwanda kutubahiriza uburenganzira bwa muntu; ejo bundi nabwo yacurikiranyije amagambo kuri TV ya AL JAZEERA aka ya mvugo ya none ngo ni “ukwinyuraguramo”. Ubu yivanze mu bibazo bya Centre Africa yoherezayo ingabo ze zo kurinda umuprezida ucunze gusa umujyi wa Bangui, ku mpamvu z’uko gusa abamurwanya batarashima kuwigarurira nawo. Ni mu gihe n’ibibazo byo muri Congo nabyo bimaze kumubera agatereranzamba, kubera ko ubufatanye afitanye na Prezida Felix KISEKEDI burimo n’ingabo ze ziriyo mu ibanga rya bombi; budashyigikiwe n’amahanga arimo n’abahoze bamukingira ikibaba. Ingabo z’abashatse guhirika ubutegetsi mu Burundi mu 2015 acungiye muri Kivu y’Amajyepfo nazo zimubereye ihwa mu kirenge; mu gihe impunzi yari yarafasheho bugwate zigiye kumushiraho zisubirira i Burundi aho kwicwa n’inzara ya nzaramba ibica bigacika mu gihugu. None izo ngabo atakibashije gufasha guhirika ubutegetsi bw’u Burundi, kuri ubu bugenda busohoka mu bihe by’amahina Kagame yari afitemo akaboko; umunsi zamuhindukiranye azazibandwa azerekeza he ?

  • Prezida Kagame n’ingoma ye ya FPR bageze aho basigaye bahabwa akato muri byose kandi imigambi yabo ikaburizwamo itaranatera umutaru !

Burya koko umwana murizi ntakurwa urutozi ! Prezida KAGAME wari umenyereye gukora amahano agahita ayagereka ku bandi aherutse gukorwa n’isoni;  ubwo yifashishije umuyobozi mu gihugu cya Congo, yihaye kuyobya anketi atunga agatoki FDLR mu gikorwa kigayitse cyambuye ubuzima uwari uhagarariye u Butaliyani muri RDC/DRC. Igitutu rero cyaje kuba cyinshi ndetse n’umunyamakuru Colette BRAECKMAN, uyu wahoze kera ari umunywani wa Kagame na FPR/RPF, wandika mu kinyamakuru “Le Soir” cyo mu Bubiligi akabisesenguraho ko hakekwa ko iki gikorwa cyaba ari icy’ingabo za KAGAME ziri ku butaka bwa Congo mu ibanga n’igihugu cya Congo ariko ONU/UN ikaba itarahwemye kubyamaganira kure, maze ba nyir’ubufatanye bakavunira ibiti mu matwi. Iki gitutu kandi nicyo cyatumye igihugu cya Kongo, bya nyirarureshwa, kirukana umuyobozi wihaye gutangaza ayo makuru; ngo mu kugaragaza ko cyitandukanyije n’amatangazo ayobya uburari ! Henga anketi zigaragaze abakoze igikorwa maze turebe ko u Rwanda na RDC/DRC batabura amajyo. Ni koko Prezida Felix KISEKEDI niwe ntamenya ikizirikiye ku mugabo ugeze ku manga ngo atembagarane nawe. Na cyane ko umubano wabo ndetse n’ibikorwa biwushingiyeho, ubu ngo biri ku gitutu cy’amahanga yiganjemo ibihugu by’uburengerazuba; nk’uko umujyanama mu by’umutekano wa Prezida KISEKEDI, Bwana Francois BEYA, aherutse kubiganya i Kigali aho yari mu nama y’iminsi ibiri. None ubu ayo mabanga y’uko umubano wa RDC/DRC n’u Rwanda uri ku gitutu cy’amahanga, cyane cyane ibihugu by’u Burengerazuba yamenwe n’umugabo uvuga atagize aho abika; akaba ari kubiyogoza iyo mu ishyaka rya UDPS rya Prezida KISEKEDI, mu gihe we ubwe yumiwe akabura icyo yabikoraho. (Byisomere aha hakurikira https://actualite.cd/2021/02/23/rdc-pour-jean-mark-kabund-les-propos-de-francois-beya-tenus-au-rwanda-ne-refletent-pas  

  • Umwanzuro 

Nk’uko kuri urwo rugero ruheruka, amagambo Francois BEYA yatangarije i Kigali abitumurikira; imigambi yose ya Prezida KAGAME isigaye yamaganirwa kure n’amahanga cyane cyane ibihugu by’u Burengerazuba byamugize icyo ari cyo bikaba byari byarakomeje kwica amaso ku bikorwa bye byari biyogoje abanyarwanda, by’umwihariko n’akarere muri rusange. Niba imigambi ya Kagame muri RDC/DRC itagicirwa akari urutega, kandi yari ahagaze mu karere nk’umukomisiyoneri (broker) w’abo ba Mpatsibihugu mu kwiba umutungo kamere wa RDC/DRC; bisobanuye nta shiti ko isosi ya KAGAME na FPR/RPF yamaze kugwamo inshishi. Kubera ko Kagame utagikomangwaho n’abashaka kwisahurira DRC/RDC ni KAGAME udafite indi turufu ifatika imuha igihagararo kindi cyatuma yikora ibyo yagiye yikora byose; cyangwa se akabasha guhangana n’ibibazo bya politiki imbere mu gihugu ndetse no mu karere ubwe ku giti cye yiteje, igihe yari umwana uvuna umuheha akongezwa undi ! Muri make urwariye abanyagitugu nkawe nawe ntirwamwibagiwe; rurakomanga ku muryango !