Ninde wishe Luca Attanasio ambasaderi w’Ubutaliyani muri Congo?

Yanditswe na Arnold Gakuba

Intangiriro

Kuva ku wa mbere, tariki ya 20 Gashyantare 2021, umunsi utazibagirana mu mateka y’isi, ay’ Ubutaliyani ndetse n’aya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, haravugwa byinshi ku iyicwa rya Bwana Luca Attanasio, ambasaderi w’Ubutaliyani muri Congo. Ikinyamakuuru “Umunyarwanda” cyahuje amakuru ava hirya no hino ngo kigaragaze ukuri ku rupfu rw’uyu munyacyubahiro. Ese ninde koko wishe Luca Attanasio, Ambasaderi w’Ubutaliyani muri Congo? Ese ni Guverinoma ya Congo? Ese ni Guverinoma y’Ubutaliyani? Ese ni Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (PAM)? Ese ni inyeshyamba ziba mu burasirazuba bwa Congo? Cyangwa ni abandi?

Guverinoma ya Congo cyangwa FDRL? 

Guverinoma ya Kinshasa, mu itangazo yashyize ahagaragara ku ya 22 Gashyantare 2021 ryashyizweho umukono na Bwana Aristide Bulakali Mululungaya, yahise ishinja FDRL, mu gihe kitarenze amasaha atatu nyuma y’iyicwa ry’ambasaderi w’Ubutaliyani muri Congo Bwana Luca Attanasio, ko ariyo yakoze icyo gikorwa kigayitse. Nk’uko impuguke ishinzwe umutekano wa Kivu (KST) ibivuga, aka karere karimo imitwe myinshi yitwaje ibirwanisho irimo FDRL, imitwe yitwara gisirikare y’Abahutu ya Nyatura, inyeshyamba za M -23 ndetse n’abandi. FDRL yahise ihakana ko ariyo yakoze ayo marorerwa. Twibutse ko akarere ka Kibumba, aho iyicwa rya Ambasaderi ryabereye, ari agace kagenzurwa cyane n’abasirikare ba Leta ya Congo (FARDC) bafite ibirindiro nyinshi ku muhanda Goma-Ritshuru. Twakwibaza rero uburyo ambasaderi yazengurutse muri kariya karere abashinzwe umutekano barimo ingabo za Congo batabizi? 

Guverinoma ya Congo ntabwo yigeze ifatana uburemere iki kibazo. Kinshasa yashinje ambasaderi gusura aka karere nta ruhushya rwa Leta ya Kinshasa afite. Ariko mu itangazo yashyize ahagaragara ku ya 27 Gashyantare 2021, Banza Ngoy Katimwe yerekana ko ambasade y’Ubutaliyani i Kinshasa yasabye uburenganzira  ku wa mbere, tariki ya 15 Gashyantare 2021. Ibi byerekana ko Guverinoma ya Kinshasa yari izi iby’ urugendo rwa Luca Attanasio mu burasirazuba bwa Congo. Byongeye kandi, amabaruwa avuguruzanya ya Guverinoma ya Kinshasa aratuma benshi batayishira amakenga ku ruhare ifite muri iki gikorwa. Ariko kandi wakwibaza uti “ni iyi nyungu Leta ya Kinshasa yaba ibifitemo”? Cyangwa ibaye yarabigizemo uruhare haba hari urundi ruhande bafatanije rubifitemo inyungu nyinshi kurusha iza Leta ya Kinshasa?

PAM cyangwa Guverinoma y’Ubutaliyani?

Ageze muri Congo mu 2017, Bwana Luca Attanasio, yasabye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ubutaliyani kongererwa umutekano we muri Congo ariko ntibyemerwa. Bityo rero Leta y’Ubutaliyani yaba itaritaye ku mutekano wa ambasaderi ku buryo buhagije. Gusa ibyo sibyo byari bumuviremo kwicwa.

Amakuru yatanzwe na Rocco Leone, Umuyobozi wungirije wa PAM muri Congo ku itariki ya 26 Gashyantare 2021, yerekana ko uyu muntu afite ukuri ku byabaye ku rupfu rwa Luca Attanasio na bagenzi be. Rocco Leone ari mu bafite ukuri ku bwicanyi bwahitanye na ambasaderi Luca Attanasio ariko ko na bane barokotse urwo bwicanye biteguye gushyira ahagaragara ukuri.

Mu kiganiro cye cyo ku ya 26 Gashyantare 2021 n’Ikinyamakuru “Messaggero” cyandikwa buri munsi, Madame Zakia Seddiki, umupfakazi wa ambasaderi w’Ubutaliyani muri Congo, yemeza ko umugabo we yagambaniwe n’umuntu uri hafi yabo ariko ko adashaka kumuvuga izina; ngo ategereje ibizava mu iperereza. Ese uyu muntu ukomeje kugirirwa ibanga yaba ari umukozi wa PAM cyangwa umudipolomate w’Umutaliyani? Hagati aho, Ubushinjacyaha bw’i Roma bwatangije urubanza ku rupfu rwa Ambasaderi Luca Attanasio.

Ese nta wundi waba yihishe inyuma y’urupfu rwa Luca Attanasio? 

Mu gusoza iyi nkuru, amakuru amwe avuga ko u Rwanda, igihugu cya hafi n’inshuti ya Perezida Felix Tchissekedi, kidashobora kubura –mu buryo buziguye cyangwa butaziguye- mu ruhare rw’iyicwa ry’ambasaderi w’Ubutaliyani muri Congo. Ikinyamakuru The Post cyibajije ku ruhare rwa Guverinoma ya Kigali muri iki kibazo. Icyo kinyamakuru kivuga ko mu gace ambasaderi yiciwemo harimo ingabo z’u Rwanda zihagenzura ku bufatanye n’ingabo za Congo (FARDC). Bityo rero Ikinyamakuru gisoza kibaza niba nta ruhare Leta y’U Rwanda yaba ifite muri uru rupfu.

Nk’uko Televiziyo TV5Monde ibitangaza ngo kuva ku ya 28 Gashyantare 2021, Ubutaliyani busaba ko hakorwa iperereza ryimbitse ry’Umuryango w’Abibumbye kuko umupfakazi wa nyakwigendera Luca Attanasio avuga ko hari umuvandimwe wabo wagambaniye umugabo we.  Iperereza ryaratangiye, ariko PAM ntabwo yizera Leta za Kinshasa n’Ubutaliyani. Ihuriro ry’umuryango w’Abibumbye rirasabwa gukora iperereza ritabogamye. PAM irifuza kandi ko habaho abandi bakora iperereza ryigenga kugirango ukuri kumenyekane. Tubiteze amaso.