IBYA CSP INNOCENT KAYUMBA WAHOZE UKURIYE MAGERAGERA, BISHOBORA KUGIRA IMPU EBYIRI!

Yanditswe na Albert Mushabizi

Birasanzwe ko gereza zifashisha impano z’abagororwa zitandukanye, muri za serivisi zikenerwa muri gereza ubwazo; hakaba n’ubwo baherekezwa gukora imirimo hanze ya gereza, muri gahunda z’imirimo yo kongerera gereza ubushobozi bw’umutungo. Ku makuru The Rwandan yashoboye gukura muri gereza ya Mageragere, ni uko umugororwa Olivier AMANI, ufungiwe ibikorwa by’ubujura bwifashishije ikoranabuhanga, hejuru yo kwifashishwa mu kuzahura ibyabaga byazambye mu ikoranabuhanga muri Gereza ya Mageregere; uwahoze ari umuyobozi w’iyo gereza CSP Innocent KAYUMBA, yamwifashishije mu gucucura umugororwa w’Umwongereza uhafungiye, bifashishije ikoranabuhanga. Ubu bujura CSP Innocent KAYUMBA akaba abukurikiranyweho mu nkiko zo mu Rwanda.

Olivier AMANI ubusanzwe ni umuhanga wabinonosoye mu mashuri, akaba n’inkerebutsi yihinze by’akarusho mu iby’ikoranabuhanga. Uyu akaba asobanukiwe n’ibyo kwiba amakuru, no kuvogera gahunda za mudasobwa –ibizwi mu ndimi z’amahanga nka “hacking”- zifashishwa n’ibigo bitandukanye, akazinjirira yikorera ibyo adafitiye uburenganzira, bigateza ibyo bigo ibibazo by’umutekano n’ibihombo! Akaba yarageze muri iyi gereza ya Mageragere, ku ibyaha yafatiwemo bijyanye n’ubu bukerebutsi. 

Yabanje kwitabazwa, we n’abandi banyururu basobanukiwe n’iby’ikoranabuhanga bari bafunganywe; mu gufasha Gereza gukemura ikibazo cyo kwihutisha ingemu yohererezwaga abagororwa, mu buryo bw’ikoranabuhanga, icyemezo cyafashwe n’Urwego rw’Amagereza mu Rwanda (RCS), mu ngamba zo guhangana n’icyorezo cya Covid-19. Maze icyo kibazo gikemurwa neza ayoboye bagenzi be b’abagororwa; babasha gufasha abashinzwe ikoranabuhanga muri gereza. Nyuma umuyobozi akimubonamo iyo mpano, yafashe umugambi wo kumwifashisha mu kwinjirira amakarita ya banki y’Abagororwa, aba abitswe na Gereza. Uyu mugambi w’ubujura bwifashishije ikoranabuhanga, ukaba waracucuye umugororwa w’Umwongereza, ufungiye muri iyo gereza, akabakaba miliyoni 9 n’ibihumbi 100 z’amafaranga y’amanyarwanda.

CSP Innocent KAYUMBA, usanzwe uzwiho ubugome bw’iyicarubozo ku banyururu, yatinyuye Olivier AMANI, amwimenyereza gahoro gahoro muri twa serivisi twa nyirarureshwa, yamusabaga kumufasha gukemura kuri telefoni na mudasobwa. Yahise yigira inshuti n’umujyanama wa Olivier AMANI, ibyateraga igishyika uyu mugororwa, kubera ubugome bw’indengakamere, uyu muyobozi yari azwiho n’abagororwa bose. Ubu bufasha Olivier AMANI, akaba yarabutangiraga ahagenewe abagororwa gushyikiraniramo n’abayobozi ba gereza, ndetse hanyuma akajya abikorera mu biro bya CSP Innocent KAYUMBA. Mu busanzwe bikaba byari ikimenyabose ko umugororwa utumiwe mu biro bya CSP KAYUMBA, aba agiye guhura n’akaga gakomeye k’iyicwarubozo! Nyuma uyu muyobozi yaje kugeza igitekerezo cye, cy’ubujura ku mugororwa; umugororwa ntiyazuyaza kumushwishuriza ko mu ibyo akerebutsemo, ibyo atabifitiye ubushobozi. CSP KAYUMBA, wari ufite amakuru y’imvaho ko AMANI yashobora uwo murimo, ntiyamuhaye agahenge; ahubwo byaziyemo no kumushyira ku nkeke z’iterabwoba, birangira AMANI yemeye kumufasha muri uwo mugambi, wo kwiba ku makonti y’abanyururu, bifashishije amakarita aba abitswe na Gereza.

Iki gikorwa, CSP KAYUMBA akaba atarabuze kukigiramo ubuhubutsi bwinshi, kubera ko yagikoze bibonwa n’abakozi batandukanye ba gereza yari ayoboye, nk’uwari ushinzwe kubika ayo makarita ya banki na za telefoni z’abanyururu, ushinzwe umutekano we, ushinzwe amakuru muri gereza… Kwizera ko umubare w’abakozi runaka wakugirira ibanga, mu gikorwa cy’ubujura nk’iki, ngo ni uko wigize umugome utinyitse, mu gihugu nk’u Rwanda, aho buri umwe aba ari maneko w’undi; bikaba ari ugukabya kwibera indangare. Aha tukaba twahamya ko inyota y’ifaranga, n’umutima wo gucuza iby’abandi utavunikiye; yahumye amaso y’umutima, CSP KAYUMBA.

Uko CSP KAYUMBA yaje gufatwa, n’iki cyaha kikananirana kuba cyazinzikwa mu kumurengera, cyangwa kurengera isura y’urwego akorera; nabyo ni ikindi cyo kwibazwa. Gusa ikizwi ko ni uko, uyu mugabo yabaye inkoramutima, kandi agakorera hafi y’umusirikari mukuru, uzwi cyane mu bikorwa by’iyicarubozo mu Rwanda, witwa GACINYA RUBAGUMYA. Mu Rwanda, kuvuga ko runaka yajyanywe “Kwa Gacinya”; ni nko kuvuga ko ari mu makuba akomeye aganisha ku rupfu; ku mpamvu z’uko mu gihugu no hanze yacyo, huzuye ibimuga n’ibisenzegere, kubwo kuba barigeze gufungirwa “Kwa Gacinya” bakahakorerwa iyicarubozo. “Kwa Gacinya”, aha niho uyu mugabo, yashiriye ibinya byo kwica urubozo. Abantu bakoreshejwe imirimo nk’iyi, bakunze kuba bazwi kandi barengerwa na ba shebuja; iyo bitabaye ibyo, hari n’ubwo ziba zabyaye amahari, uwakamurengeye nawe wenda akaba ari mu bihe bye bibi byo kurukwa n’ingoma, nk’uko tumaze kubimenyera mu muco w’imiyoborere ya RPF-Inkotanyi. Tutiyibagije ko na none abakoreshejwe amahano n’inzego z’ibanga z’ingoma ya Kigali , bakunze kutagira amaherezo meza; kubw’uko hari igihe amabanga y’ibikorwa bibi baba babitse, akenerwa kubungabungwa, ari uko bavanywe ku isi.

Olivier AMANI nawe si umugororwa usanzwe, kuburyo atakoreshwa mu mikino, yo kwigizayo umugabo nka CSP KAYUMBA; wenda ibyo tubona bikaba atari nawe wabikoze, arenganywa. Uyu mugororwa yabaye muri byinshi, akorana ibyaha by’ubujura bwe bwifashisha ikoranabuhanga, n’abantu bakomeye barimo n’abashinzwe umutekano. Abo yambuye za mudasobwa zabo, dore ko nazo yazikanikaga, bagatanga ibirego, bikaburizwamo byo gukingirwa ikibaba ntibagira ingano. Uyu mugororwa ni umwana bwite wa RCS CGP Juvenal MARIZAMUNDA; umwe mu bayobozi bakuru b’Urwego rw’Amagereza mu Rwanda. Dufatiye ingero ku mayeri yakoreshejwe n’ingoma ya RPF-Inkotanyi, mu gukubita hasi no kwikiza, abatagikenewe muri sisitemu; ibya CSP KAYUMBA bishobora kuba ari ukuri, cyangwa se ahimbirwa ibyaha. Mu buryo ubwo ari bwo bwose, Abanyarwanda bagombye kuzirikana ko uwo ingoma ya Kigali, itarakaranga, iba ikimushakira ibirungo!