Kongo: Félix Tshisekedi yatunguye benshi

Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo

Yanditswe na Arnold Gakuba

Nyuma y’imyaka ibiri n’amezi atanu amaze (Mutarama 2019- Kamena 2021) ku butegetsi, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, perezida wa gatanu (5) wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, yerekanye cyane imiterere ya politiki idasanzwe uyigereranije n’abandi baperezida bayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) ndetse inatandukanye cyane n’iy’abandi ba Perezida bo mu biyaga bigari. Iyo miterere n’imyitwarire ikaba yaratunguye benshi kuko batari bayiteze bashingiye ku mateka y’ubuzima bwe bwite ndetse n’ay’ubwa politiki. Imihindukire yaranze Félix Tshisekedi yatangiye akimara kujya ku butegetsi nyuma igaragara cyane mu minsi ishize, ubwo yerekanaga ubushake bwo guhindura amateka y’Akarere k’Ibiyaga Bigari, biherereyemo n’igihugu cy’u Rwanda kimaze imyaka isaga makumyabiri n’irindwi (27) kiyobowe na Paul Kagame washatse kwigira  umwami w’akarere akayoboza ikinyoma, uburyarya n’igitugu none Félix Tshisekedi akaba aherutse kumwereka ko afite icyo amurusha muri politiki.

Félix Tshisekedi ni muntu ki?

Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, umunyapolitiki w’imyaka 58 y’amavuko, ubu ni perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kuva ku ya 15 Mutarama 2019, hashize imyaka ibiri n’amezi atanu ayobora icyo gihugu. 

Félix Tshisekedi akomoka mu bwoko bwa “Luba”, akaba yaravukiye i Kinshasa ku ya 13 Kamena 1963, akaba ari umuhungu wa Étienne Tshisekedi wabaye Minisitiri w’Intebe wa Zayire (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ubu) mu myaka ya za 1990. Félix Tshisekedi yagize ubuzima bwiza akiri umwana muto, dore ko yakomokaga ku babyeyi bifashije mu rwego rw’ubukungu. Ibi bikaba byaratumye benshi bamubona nk’umwana wakuze ari umutesi, umuntu udafite icyo yitaho mbese umuntu utashobora kuyobora igihugu. Amaze kugera ku butegetsi, benshi batekereje ko atazabishobora bagendeye k’uko bari bamuzi (Félix Tshisekedi – Wikipedia). Nyamara ariko ubanza atariko byagenze !

Umubyeyi we amaze gushinga ishyaka rya UDPS (Union for Democracy and Social Progress) mu ntangiriro ya za 1980, ishyaka ryarwanyaga Mobutu, wari perezida wa Zayire icyo gihe, Félix Tshisekedi yabanye na se aho yari afungiwe iwe mu rugo mu ntara ya Kasaï. Muri icyo gihe, akaba yari mu myaka 20, akaba ari nacyo gihe yatangiriye gutekereza ku buzima bwa politiki. Muri 1985, yagize amahirwe yo kujyana na nyina Marthe bajya kuba i Buruseli mu Bubiligi, akaba ariho yatangiye gukorera ku mugaragaro ishyaka rya papa we ariryo UDPS .

Ubuzima bwa politiki bwa Félix Tshisekedi 

Mu mpera z’umwaka wa 2008, Félix Tshisekedi yagizwe umunyamabanga wa UDPS ushinzwe ububanyi n’amahanga. Mu Gushyingo 2011, yabonye umwanya mu Nteko Ishinga Amategeko ahagarariye umujyi wa Mbuji Mayi mu ntara ya Kasai-y’Iburasirazuba. Muri Gicurasi 2013, yanze umwanya w’umunyamabanga muri Komisiyo Yigenga y’Amatora (CENI) kuko atashakaga guhagarika umwuga we wa politiki. Mu Kwakira 2016, Félix Tshisekedi yagizwe umunyamabanga wungirije wa UDPS nyuma aza gutorerwa kuyobora iryo shyaka ku wa 31 Werurwe 2018, nyuma y’urupfu rwa se rwabaye ku ya 1 Gashyantare 2017 (Félix Tshisekedi – Wikipedia).

Igihe Joseph Kabila yakomezaga gusubika amatora, habayeho imishyikirano yo kurangiza ikibazo cya politiki cyari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) kandi FélixTshisekedi akaba yari mu bayitabiriye maze amasezerano yashyizweho umukono ku ya 31 Ukuboza 2016 atanga umurongo mushya wa politiki wo kugenderaho muri icyo gihugu. Muri ayo masezerano, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bagombaga gutanda umukandida ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe kandi FélixTshisekedi niwe wahabwaga amahirwe. Nibwo muri Werurwe 2017, Pierre Lumbi atorewe kuyobora inteko y’inyangamugayo z’ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi maze FélixTshisekedi aba ariwe umwungiriza.

Ku itariki ya 10 Mutarama 2019, Félix Tshisekedi yatangajwe nk’umukandida watsinze amatora ya perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) mu matora yo mu Kuboza 2018 arushije Martin Fayulu nawe utaravugaga rumwe n’ubutegetsi na Emmanuel Ramazani Shadary wari ushyigikiwe na Perezida Kabila wari ucyuye igihe. 

Ku itariki ya 24 Mutarama 2019, Félix Tshisekedi yarahiriye kuba perezida wa Kongo ahita atangira imirimo ye. Ukujya ku butegetsi kwa FélixTshisekedi byabaye ubwa mbere mu mateka ya Kongo kuva  yabona ubwigenge muri 1960, kuko ariwe wagiye ku ngoma binyuze mu matora kandi uwo asimbuye akiriho.

Imiterere, imyitwarire n’imihindukire ya Félix Tshisekedi 

Mu mpera za Werurwe 2018, Félix Tshisekedi yatorewe kuba perezida wa UDPS. Yatowe kandi nk’umukandida uzahagararira ishyaka mu matora ya perezida yari ateganijwe mu Kuboza 2018. Yasinyanye amasezerano y’amatora na Vital Kamerhe, perezida w’Ishyaka Riharanira Ubumwe bwa Kongo, wahise akuramo kandidatire ye maze ashyigikira FélixTshisekedi (Félix Tshisekedi — Wikipédia (wikipedia.org)

Amatora ya perezida, FélixTshisekedi yari yiyamamajemo, ntiyavuzweho rumwe na benshi kubera gukeka ko amatora yibwe.  N’ubwo abo bari bahanganye cyane batishimiye ibyavuye mu matora cyane cyane Martin Fayulu ku buryo ku ya 12 Mutarama 2019 yajuririye Urukiko Rushinzwe Kurinda Itegeko Nshinga, byaje kurangira FélixTshisekedi ariwe utangajwe ko yatsinze amatora. Ngo haba hari amasezerano yaba yarakozwe hagati ya Félix Tshisekedi na Kabila, avuga ko uwa mbere ari FélixTshisekedi azaba perezida maze Kabila akagenzura guverinoma ndetse akaba yaremereraga Joseph Kabila kuba umusenateri ubuzima bwe bwose. 

Félix Tshisekedi akigera ku butegetsi yatunguye benshi babonaga ko atazashobora umwanya wa Perezida wa Repubulika mu gihugu cyanyuze mu bibazo bikomeye bya politiki kuva Mobutu yavaho. Nyamara ariko siko byagenze. Ku itariki ya 13 Werurwe 2019, nyuma y’amezi abiri gusa arahiye, Félix Tshisekedi yashyize umukono ku itegeko ryo kubabarira imfungwa zigera kuri 700, harimo n’iza politiki (abatavuga rumwe n’ubutegetsi bari barafunzwe na Kabila). Iki cyemezo kandi cyakurikiwe n’itangazo ryo kwemerera impunzi za politiki aho ziri hose gutahuka mu mahoro. 

N’ubwo yagiye ahura n’ibibazo bitandukanye by’abatari bamwishimiye kandi agahura no guhangana n’ibibazo by’amakimbirane muri Kivu n’icyorezo cya Ebola muri ako karere, Félix Tshisekedi ntibyamuciye intege, mu ntangiriro za Werurwe 2019 na none yatangiye gahunda yo kunoza ibikorwa remezo, ubwikorezi, uburezi, imiturire, itumanaho, ubuzima, amazi n’ubuhinzi.

Ku itariki ya 20 Gicurasi 2019, Félix Tshisekedi yagiranye amasezerano n’ihuriro rya FCC (Common Front for Congo) rya Kabila nyuma ashyira Sylvestre Ilunga ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe. Uyu Ilunga akaba yarakoze imirimo myinshi irimo n’iy’ubuminisitiri ku bwa Mobutu Sese Seko ndetse no ku bwa Kabila. Mu mpera za Nyakanga 2019, Félix Tshisekedi yashyizeho guverinoma nshya maze abenshi muri bo bava muri FCC.  Igihe rero benshi bari biteze icyo azakora, Leta ya FélixTshisekedi yabaye Leta ihuriweho n’amashyaka menshi ndetse n’abatavuga rumwe n’ishyaka rye. 

Ku ya 8 Mata 2020, Vital Kamerhe, umuyobozi mukuru akaba n’umufasha wa politiki mukuru wa Perezida Félix Tshisekedi, yafungiwe muri gereza nkuru ya Kinshasa aregwa kunyereza umutungo wa Leta muri gahunda y’iminsi 100 y’umukuru w’igihugu kandi akaba yaritabye ku ya 11 Gicurasi 2020 imbere y’urukiko. Muri Gicurasi 2020, icyifuzo cya Vital Kamerhe cyo kurekurwa by’agateganyo cyaranzwe maze akomeza gufungwa kugeza igihe iburanishirijwe ku ya 3 Kamena 2020. Ku ya 20 Kamena 2020, Vital Kamerhe, yakatiwe imyaka 20 y’imirimo y’ingufu, n’imyaka 10 yo kutemerwa kwinjira mu biro bya Leta, kubera kunyereza umutungo na ruswa ikabije. Uru rubanza narwo rukaba rwaratunguye benshi kuko rwagaragaje ko Félix Tshisekedi ari Perezida udashyigiiye ruswa no kunyereza imitungo wa rubanda nk’uko byari byarabaye umuco mubo yasimbuye. Ibi ariko hari bamwe babifashe nk’uburyo bwo gukura Vital Kamerhe mu kibuga cya Politiki burundu dore ko ubufatanye bwa Tshisekedi na Kamerhe bamwe bavugaga ko mu by’ukuri Kamerhe ari we utegeka ko mu matora y’ubutaha Tshisekedi azamubererekera.

Félix Tshisekedi yashoboye kwigarurira abadepite benshi ba FCC ya Kabila no kubatandukanya nawe. Umubare munini w’abadepite wongeye gushyirwaho kandi hashyirwaho umubare mushya uzwi ku izina rya “Ubumwe bwera”, ubu uhuza 391 muri 500 bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Kongo. Ni yo mpamvu, ibiro by’Inteko Ishinga Amategeko na perezida wayo Jeannine Mabunda birukanwe ku ya 10 Ukuboza 2020 bashinjwa kuba barananiwe gushyira mu bikorwa gahunda ya guverinoma. Nyuma y’ibyo, ku ya 15 Gashyantare 2021, Perezida Félix Tshisekedi yashyizeho Jean-Michel Sama Lukonde Kyenge nka Minisitiri w’intebe mushya.

Félix Tshisekedi yabaye Perezida w’Umuryango w’ubumwe bw’Afurika ku ya 6 Gashyantare 2021. Muri icyo gihe kandi, ku ya 25 Werurwe 2021, yatangije igihembo kinini cy’ubuvanganzo bw’Afurika cyagombaga guhemba abanditsi b’abanyafurika amafaranga angana n’amadolari 30.000. 

Ku ya 30 Mata 2021, Perezida Félix Tshisekedi yatangaje ko igihugu cye cyugarijwe n’umutekano muke mu ntara y’iburasirazuba bwa Ituri na Kivu y’Amajyaruguru, kubera ihohoterwa rikabije rikorwa n’imitwe yitwaje intwaro.

Imyitwarire ya Félix Tshisekedi ikaba yaramugaragaje nk’umuntu waba yifitemo ubushake bwo guteza imbere demokarasi mu gihugu cye, mu karere ndetse no muri Afrika kandi udashaka guheza abo batavuga rumwe ahubwo ushaka kubaka ubumwe no guharanira ubwisanzure bwa politiki n’amahoro ya bose ndetse n’iterambere ry’abaturage ba Kongo n’aba Afrika muri rusange.

Perezida Félix Tshisekedi yakiriye abanzi be kandi yemera no kuvugwa, gutukwa ntacyo bimutwaye. Kuri we, ngo kugirango umenye umuntu uwo ari we, ugomba kureba ibyo akora n’uko yitwara. Félix Tshisekedi ntiyigeze aca igikuba ngo avuge ko ibintu byacitse muri Kivu y’Amajyepfo ahubwo yahisemo kuganira na bagenzi be b’u Burundi na Uganda, Kenya na Tanzaniya ngo bamufashe mu kibazo. Icyamugaragayeho ni uko yirinze kuzanamo Paul Kagame, perezida w’u Rwanda. Buriya wasanga hari impamvu atigeze amuha karibu muri icyo kibazo. Ibi bikaba byerekana ko yifuza ubufatanye bwa politiki mu gukemura ibibazo byugarije akarere ariko kandi akanirinda abamutobera cyangwa bakamwivangira mu buzima bwa politiki y’igihugu cye nk’uko Paul Kagame yabikoreye abamubanjirije barimo na Joseph Kabila.  

Mu rwego rw’iterambere n’imibereho myiza, Félix Tshisekedi yigaragaje nk’umuperezida ushishikajwe n’ibibazo bya’baturage. Ku itariki ya 13 Kamena 2021 yagaragaye mu mujyi wa Goma aho yaje guhumuriza abaturage bahuye n’ingaruka z’umutingito w’Ikirunga cya Nyiragongo washenye byinshi mu bikorwa remezo birimo amazu y’abantu, imihanda, amashuri, amavuriro n’ibindi. Perezida akaba yarijeje abahuye n’ingaruka z’iruka ry’icyo kirunga kubaba hafi kandi akaba anashishikajwe no gukemura ikibazo cy’umutekano muke kimaze igihe mu Burasurazuba bwa Kongo.

Perezida Félix Tshisekedi akaba ashyize imbere cyane ubufatanye n’ibihugu byo mu karere nk’uko bigaragarira mu mushinga ateganya gushyira mu bikorwa. Kuri uyu wa gatatu tariki ya 16 Kamena 2021 yaguriye Kasindi na mugenzi we wa Uganda Yoweli Kagura Museveni aho baganiriye kuri gahunda yo guteza imbere ibikorwa remezo. Mu mushyikirano bagiranye, barangije umushinga wo kubaka umuhanda Pondwe/Kasindi-Beni (ureshya n’a kilometero 80),  Bunagana-Rutshuru-Gima (ibirometero 89) na  Beni-Butembo (ibirometero 54). Uwo muhanda ukaba uzafasha mu bihahirane hagari ya Kongo na Uganda. Mu rwego rw’ubufatanye kandi yifatanije n’igihugu cy’abaturanyi cya Tanzaniya mu rupfu rwa Perezida Pombe Magufuli ashyiraho iminsi 3 yo kumwunamira. 

Ikindi kigaragara ni uko hari ikimeze nka politiki y’akarere yo kubererekera u Rwanda hagakorwa imihanda ihuza ibihugu by’akarere ica iruhande rw’u Rwanda, uretse iyi yo muri Congo yubatswe ku bufatanye na Uganda haravugwa n’umuhanda uva muri Uganda iguna i Burundi uciye muri Tanzania.

Nabibutsa kandi ko uretse ingabo za Afrika y’epfo na Tanzania zisanzwe mu burasirazuba bwa Congo, ubu igihugu cya Kenya cyemeye nacyo koherezayo ingabo, tutaretse n’iza Uganda zatangiye kwinjira muri Congo mu karere ka Beni. Ibi rero umuntu akaba yabibona nka gasopo ku gihugu cy’u Rwanda gikomeje kugenda kiba nyakamwe.

Umubano wa Félix Tshisekedi  na Paul Kagame

Perezida Félix Tshisekedi akimara gutanganzwa ko ariwe watsinze amatora yahawe ubutumwa bwo kumushyigikira buvuye mu bihugu by’abaturanyi n’inshuti. Nyamara icyatunguye benshi ni uko Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame we atigeze abikora, impamvu nyamukuru ngo ni uko atemeraga ko amatora yanyuze mu mucyo. Muri icyo gihe, Paul Kagame wayoboraga Umuryango w’Ubumwe bw’Afrika akaba yaranasabye Urukiko rurinda itegeko nshinga rwa Repubukika Iharanira Demokarasi ya Kongo kudatangaza ibyavuye mu matora aho koherereza Félix Tshisekedi ubutumwa bwo kumushyigikira (Kagame, UE… L’offensive diplomatique de Félix Tshisekedi au sommet de l’Union africaine | Africanews). Twibutse ko hagati aho, Kinshasa yaregaga Kigali gusahura umutungo kamere wa Kongo. 

Kubera inyungu ze za politiki n’umugambi we yari afite wo gukomeza kwigarurira Kongo, Paul Kagame ntiyatinze kwiyegereza mugenzi we FélixTshisekedi wa Kongo n’ubwo yari atarishimiye ugutorwa kwe. Umwaka wa 2020 ukaba rero wararanzwe n’umubano mwiza cyane hagati ya Félix Tshisekedi na Paul Kagame wari wongeye kwicinya icyara ko akomeje kugira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo indiri ye n’ikigega cye cyo kwihaza mu bukungu, akaba yari yarebeye mu ndorerwamo yarebeyemo abandi ko Félix Tshisekedi ari umwana muri politiki, ntacyo azashobora. 

Paul Kagame akimara kubona ko FélixTshisekedi amuhaye karibu ati ‘’Nguye ahashashe’’. Kuva icyo gihe hatangira amanama y’abayobozi bakuru b’ibihugu byombi, ndetse bagera no kuganira ku kibazo cy’umutekano muke urangwa mu Burasirazuba bwa Kongo (Le sommet sur la sécurité dans la région des Grands Lacs reporté – BBC News Afrique). 

Umutego wa Paul Kagame kuri Félix Tshisekedi ntiwatinze kuvumburwa – nako Félix Tshisekedi we yari abizi neza aricecekera- ku matariki ya 16-17 y’uku kwezi kwa Gicurasi 2021, ubwo bari mu nama i Paris mu Bufaransa aho yahuriye na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame, Perezida Félix Tshisekedi yatunguye mugenzi we w’u Rwanda wamwihishagamo amufata nk’umwana muri politiki kandi amuryarya, maze ahindura amateka, icyo twakwita mu rurimi rw’Igifaransa “casser le mythe“. Paul Kagame wari warigize intyoza azi ko ariwe uzi kuvuga wenyine, kandi atavuga ukuri ahubwo avuga ibinyoma gusa kuko amaze imyaka isaga 27 abeshya isi bityo akibwira ati “ndi inyaryenge” yatunguwe n’amagambo ya Félix Tshisekedi igihe bahuriraga i Paris, dore ko atari abyiteze na gato.

Mu byahagurukije Paul Kagame yerekeza i Paris mu Bufaransa mu kwezi gushize harimo kubeshya amahanga ko atakoze ubwicanyi muri Kongo, ahakana ibyaha yakoreye kandi agikorera muri icyo gihugu kuva 1996 kugeza ubu (ahakana raporo mapping) kandi ariwe ucuruza jenoside, maze ahubwo akiyemera ku mahanga ko yarangiza ikibazo cy’umutekano muke mu Burasurazuba bwa Kongo (kandi ariwe nyirabayazana). 

Umutego mutindi rero ngo ushibukana nyiraho. Imipango ya Paul Kagame ntabwo yamuhiriye. Yagiye azi ko agiye gutsinda igitego isi agatahukana itsinzi maze mubo yabanje kuganira nabo, yashakaga no kwifatira ahera kuri Félix Tshisekedi yitaga umuhungu we. Yatunguwe rero n’uko yasanze atamushyigikiye na gato ku byaha by’ubwicanyi yakoreye muri Kongo maze ahubwo amusaba ko yashyikiriza ababigizemo uruhare ubutabera (kandi ariwe wa mbere). Ibi bikaba ari nko kubwira umuntu uti “icukurire imva“.

Twibutse ko muri raporo mapping, Paul Kagame ataregwa gusa ubwicanyi yakoreye ku butaka bwa Kongo ahubwo anaregwa n’ibindi byaha bitandukanye birimo gusahura umutungo kamere wa Kongo no kuvogera ubusugire bw’icyo gihugu. Amagambo yavuzwe na Félix Tshisekedi kuri Paul Kagame bari i Paris rero yakanguye benshi bari bataramenya ukuri ku byo yakoreye muri Kongo maze Félix Tshisekedi nawe utari yakabonye umwanya wo kwereka isi aho ahagaze ku kibazo cya mugenzi we Paul Kagame, aboneraho kugaragariza isi ko atashyigikira umunyabyaha, dore ko mu mateka ye, yaba aye bwite ndetse n’aya politiki, nta byaha yaba aregwa kugeza ubu. 

Ubu ibinyamakuru by’isi yose cyane cyane ibya Kinshasa biranenga imyitwarire ya Paul Kagame yagaragariye mu magambo yatangarije i Paris ahakana ko ingabo ze zitakoze ubwicanyi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Ibinyamakuru birasanga Paul Kagame arimo gutoneka abanyekongo ahakana ibyaha yakoreye muri icyo gihugu. Ikinyamakuru Le Phare kiragira kiti “abanyekongo ntituzibagirwa amagambo Paul Kagame yavuze ashinyagura“. 

Mu mpera z’icyumweru gishize ku wa 13 Kamena 2021, Paul Kagame akaba yaritabiriye umuhango wo gusoza amasomo ya gisirikare mu ishuri rya Military Academy riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze. Kuri uwo munsi kandi akaba yaranaganiriye n’abavuga rikijyana b’uturere twa Rubavu n’a Musanze. Iyi ikaba yari inshuro ye ya mbere agera muri ako karere nyuma y’uko abaturage baho bahuye n’ingaruka z’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ryashenye ibikorwa remezo byinshi mu Karere ka Rubavu ndetse ako karere kakaba karakiriye Impunzi nyinshi zahungaga kuruka kw’ikirunga zivuye i Goma. Ku buryo butunguranye rero Paul Kagame ntiyigeze akomoza kuri icyo kibazo cyangwa ngo yihanganishe abahuye n’ingaruka zo kuruka kwa Nyiragongo ahubwo yivugiye gusa ku mutekano. Ese ntiyaba yaririnze kubivugaho ngo atavaho avuga ku mubano w’u Rwanda na Kongo, dore ko aho akubukiye i Paris yirinze kugira icyo atangaza ku ruva gusenya yahuriyeyo narwo ubwo yasababwaga gutanga abagize uruhare mu bwicanyi ingabo ze zakoreye muri Kongo?

Magingo aya, Félix Tshisekedi arimo kubaka umubano mwiza n’ibindi bihugu nk’Uburundi, Kenya, Tanzaniya ndetse na Uganda nk’uko twabikomojeho nyamara arimo kwirinda cyane Paul Kagame kuko yamaze kumenya neza imikorere ye ko atari iyubaka ahubwo ari isenya. Mu burakari bwe rero, abinyujije ku bambari be, yitwaje icyorezo cya Korona uyu munsi tariki ya 16 Kamena 2021 yahise ashyira mu kato (guma mu karere) akarere ka Rubavu (gahana imbibi na Kongo), kandi agabanya ingendo mu turere twa Burera, Gicumbi,  na Nyagatare (duhana imbibi na Uganda). Ibi nabyo bikaba byerekana ko hari imyitwarire itari myiza kuri ibyo bihugu.

Kuva rero Félix Tshisekedi yerekeye Paul Kagame i Paris ko atari kumwe nawe muri gahunda y’ibinyoma, kuvogera ubusugire bw’ibindi bihugu ndetse no gupfukirana demokarasi, ubanza ahari umubano wabo utakiri shyashya dore ko Paul Kagame atajya yishimira umuvuga uko ari. Tubitege amaso!

Umwanzuro

Félix Tshisekedi yakoze politiki bucece maze Ku buryo butunguranye agera Ku butegetsi binyuze mu matora. Akimara kugera Ku butegetsi yaranzwe no kwegera abatavuga rumwe nawe ariko kandi yirinda kugendera mu ngendo nk’iy’abamubanjirije yo gushyigikira ruswa no kunyereza umutungo wa rubanda ku buryo bugaragara nk’uko byari byaragizwe umuco muri Congo. Igihe amaze ari perezida yaba agaragara nk’ushyigikiye iterambere n’amahoro mu gihugu cye, mu karere k’Ibiyaga Bigari ndetse no muri Afrika yose. 

Uyu munyapolitiki wafashwe nk’umwana, umutesi igihe yatangazwaga ko ariwe watsinze amatora, yaba yereretse abanyekongo n’isi yose muri rusange ko hari  impano idasanzwe yifitemo akaba amaze kurangwa no kwipakurura abari bizeye ko bari kumwe. N’ubwo bamwe bashobora kubibona nk’inenge, ahari icyiza ni ukureba niba abikora kubera gushyira imbere ukuri cyangwa niba atariko bimeze. Ntibiteye kabiri rero yaba agiye kwipakurura Paul Kagame wakekaga ko azapfumukirana maze akamwiba umugono nk’uko yabigenje ku bamubanjirije maze abakomeze gusahura no gutera akaduruvayo muri Kongo.  

Paul Kagame ntazibagirwa ko yaguriye n’uruva gusenya i Paris aho yari azi ko agiye gukomeza ibinyoma bye no mu itekinika nyamara Félix Tshisekedi akamwereka ko atari kumwe nawe. Ubu abanyekongo n’isi yose muri rusange bakaba bahagurukiye gusaba ko Paul Kagame n’abambari be bakoze ibyaha by’indengakamere muri Kongo bashyikirizwa ubutabera. Ahari Félix Tshisekedi yaba agiye guhindura amateka y’igihugu cye ndetse n’ay’ibiyaga bigari.