Ibya Dushimirimana Antoinette ubu byifashe bite?: Akarimurori ku ihohoterwa yakorewe rigikomeza 

Yanditswe na Arnold Gakuba

Ihohoterwa ry’inzirakarengane rikomeje gukorerwa abanyarwanda bari mu gihugu. Inkuru yanyuze mu binyamakuru muri ino minsi ni iya Dushimirimana Antoinette uvugwa ko yaba yarafatiwe ku mupaka wa Cyanika ngo agerageza gutoroka ngo asange umugabo we Shyaka Gilbert ukekwa ko yaba ari muri Uganda nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru “Igihe.com” cya Leta ya Kigali ku ya 11 Ukwakira 2021. Ese, uwo mutegarugori wari warigeze gufungwa iminsi umunani, akaba yaravuze ihohoterwa yakorewe icyo gihe kandi yarabibujijwe, abinyujije ku “Ishema TV” ku ya 12 Nzeri 2021, aho noneho araruhonoka?

Dushimirimana Antoinette w’imyaka 27, ukomoka mu Karere ka Gicumbi,  bivugwa ko ubu akurikiranwaeho icyaha cyo gutoroka igihugu akaba akurikiranwa n’ubushinjacyaha, yumvikanye kuri “Ishema TV” mu ijwi riteye agahinda avuga ibyo yakorewe guhera ku itariki ya 22 Kanama 2021, ubwo we n’umugabo we Shyaka Gilbert bari bagiye gutabara mu Murenge wa Mukarange, Akarere ka Gicumbi.

Dushimirimana Antoinette yatangarije Ishema TV ko urugo rwabo rwari rusanzwe ruraraho abashinzwe umutekano yise “abashyitsi ba nijoro” nk’uko ngo bahamagawe n’umuturanyi mu ijoro ryo ku wa 21 Kanama 2021 babimenyeshwa ariko bakamusubiza ko babimenyereye, bisobanura ko bari basanzwe basurwa n’abo bashyitsi kenshi. Kuba abashinzwe umutekano barararaga kuri urwo rugo kenshi bivuga ko hari icyo bahashakaga. Ese impamvu yari iyihe?

Nyuma y’uko atandukana n’umugabo we Shyaka Gilbert waba yaragize amahirwe yo gucika abari babakurikiranye kuva Kigali kugera Gicumbi ndetse na Gatuna, niba atarafashwe akicwa ubu bakaba barimo kuyobya uburari ngo yahungiye muri Uganda, Dushimirimana Antoinette yakorewe iyicarubozo ndengakamere  kuva Gatuna kugera agejewe kuri station ya polisi i Remera, aho yagejejwe igicuku kinishye nta kurya umunsi wose, yiriwe mu ibabazwa n’ibazwa. 

Dushimirima Antoinette yitangariza ubwe, mu ijwi ribabaje kandi riteye agahinda ibyo yakorewe ubwo yafatwaga, akaburabuzwa kandi agahohoterwa. Dore bimwe mu byo yakorewe:

– Kunigwa akarekurwa umwuka ugiye guhera (akaba yarabikorewe inshuro ntabarika); 

– Gukubitwa inshyi z’urufaya mu matwi (ubu bikaba byaramuviriyemo kutumva);

– Gushyirwa akuma k’amashanyarazi mu matako ahatirwa kuvuga aho umugabo we ari; 

– Kujyanwa kuri polisi ya Remera mu ijoro cyane, ahagaba saa sita z’ijoro avanywe Gatuna;

– Kwimwa uburenganzira bwo kuvugana n’abana be ndetse n’abandi banyamuryango;

– Guhatirwa kwandika urupapuro ko azafatanya na Leta gushakisha umugabo we.

Muri iryo totezwa n’ihohoterwa kandi Dushimirimana Antoinette yabwiwe amagambo akarishye yo kumuhabura, kumuhahamura no kumutera ubwoba. Dore amwe muri ayo magambo:

– Ngiye kukwica n’igihugu nticyakumbaza;

– Turakwica tukujugunye mu mazi, hano ni ku mupaka umurambo wawe uzajya i Bugande tuzavuga ko ari abagande bakwishe;

– Uzi aho Kizito n’abandi bari niho nawe tugushyira?

– N’abahungiye hanze y’u Rwanda nabo barapfa;

– Witeguye kuba umupfakazi?

– Abasabye kuvugana n’abana yarashubijwe ati “wirata abana, nta muntu utarabyaye. Ushobora gupfa utongeye kubabona.”

– Abatangiye bavuga nk’ibyo umugabo wawe avuga abona bari he? Ese abona abaruta?

– Uzi ko umugabo wawe ari ikihebe?

– Nta cyakubayeho,ntacyo urabona. 

– Uzaramuka uvuganye n’itangazamakuru uzabona ikizakubaho, uzaramuka ugarutse hano ikizakubaho uzakibona.

Dushimirimana Antoinette atangaza ko yakorewe iyicarubozo ngo avuge aho umugabo we ari ku buryo guhera saa sita z’amanywa kugera hafi saa sita z’ijoro aho yari agejejwe kuri polisi i Remera yarakubiswe, aratotezwa, aratukwa, akorerwa ibyamfurambi. Ikibabaje gitangazwa n’uwo mutegarugori ni uko abamukoreye ibyo byose harimo n’abashinzwe kurengera umutekano w’abantu “polisi” ndetse byinshi bikaba byaranakorewe ku biro bya polisi nyirizina, abayobozi ba polisi barebera. 

Iri yicarubozo ryakorewe madamu Dushimirimana Antoinette ngo ryaba rijyanye n’ibyaha umugabo we Shyaka Gilbert yakoze. Muri ibyo ngo harimo no kuba yari afiye channel yitwa “Ijwi ry’Imfubyi” no kuba yaba akorana n’umuhungu wa Kabuga Félicien. Twakwibaza niba umuntu ashobora guhanirwa ibyaha by’undi. Nyamara ariko bireze muri Leta ya Paul Kagame.

Kubera ibyo yakorewe kuva afatwa ndetse n’iminsi umunani yamaze afunzwe, Dushimirimana Antoinette atangaza ko ahora aribwa n’umutwe udakira kandi mu matwi ye hahora hahindamo umuriro. Amagambo yarangije avuga mu kiganiro yagiriye ku “Ishema TV” yagaragaje ihahamuka ndengakamere ryatewe n’ibyo yakorewe ndetse n’ibyo yabwiwe. None iryavuzwe riratashye yongeye gufatwa arafungwa. Noneho ibyo ari bukorerwe biraba ari agahomamunwa. Tubitege amaso!

Nyuma y’uko arekurwa akaboneraho no gutangaza ibyamubayeho, Dushimirimana Antoinette yongeye gufatwa ku wa 29 Nzeri 2021. Mu magambo yabwiwe harimo y’uko niyongera gufatwa azagirirwa nabi kuruta uko yakorewe bwa mbere kandi yari yarabujijwe no kugira icyo atangariza itangazamakuru none yarabikoze. Ikigaragara ni uko nta makosa ashijwa ku giti cye ahubwo abazwa iby’umugabo we. Nyamara ariko tuzi ko “icyaha ari gatozi” nk’uko bigaraagazwa n’ingingo ya 498 y’igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda yo muri 2012. Uyu mutegarugori w’inzirakarakarengane aratabarizwa!