Abafatanywe na Kizito Mihigo basabiwe ibihano bihanitse 

Joel Ngayabahiga na Jean Bosco Nkundimana bafatanywe na Kizito Mihigo (ibumoso) mu kwezi kwa kabiri 2020

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Nyuma y’amezi 20 abafatanywe na Kizito batawe muri yombi, bagatinda kuburanishwa, ubu noneho urubanza rwabo rwapfundikiwe. Abaregwa barasaba gufungurwa, ubushinjacyaha bwo bukabasabira guhanwa byihanukiriye.

Batatu baregwa gushaka gushaka gutorokesha Kizito ni Ngayabahiga Joel, Harerimana Innocent n’uwari umukozi wo mu rugo wa Kizito Mihigo Nkundimana Jean Bosco. Bose batawe muri yombi muri Gashyantare 2020.

Inyito y’ibyaha byabo yagiye ihindagurika, ariko mu iburanisha mu mizi ubushinjacyaha bwasigaye bubarega icyaha cyo gutanga ruswa, n’icyaha cyo kuba icyitso cyo kwambuka cyangwa kwambutsa abaca ahantu hatemewe n’amategeko.

Kuri ibi byaha byombi ubushinjacyaha burabasabira guhabwa igihano gisumbye ibindi kuri buri cyaha, kuko nta mpamvu nyoroshyacyaha bubona zashingirwaho bagabanyirizwa ibihano. Ni muri urwo rwego babiri bakurikiranyweho ibi byaha bibiri byombi kandi bakaba bari barashyizwe mu idosiye ya Kizito Mihigo, basabirwa gufungwa imyaka irindwi n’igice bagacibwa n’ihazabu ya miliyoni ebyiri n’igice.

Naho ukekwaho icyaha kimwe gusa cyo kuba icyitso cyo kwambuka cyangwa kwambutsa abantu baca ahantu hatemewe n’amategeko, ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa amezi atandatu kandi agacibwa ihazabu y’amafaranga miliyoni imwe y’amanyarwanda.

Ibi bihano bishingiye ku itegeko N°54/2018 Ryo Kuwa 13/08/2018 Ryerekeye Kurwanya Ruswa, ingimgo ya 4 y’iri tegeko ikaba igira iti: Umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Hashingiwe kandi no ku itegeko No 57/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga abinjira n’abasohoka, aho mu ngingo ya 44 igika cya 4 n’icya gatanu, iri tegeko rivuga ko umuntu wese wambutsa cyangwa ugerageza kwambuka umupaka cyangwa ahandi hantu hemewe atabiherewe uburenganzira na Ofisiye wa Imigarasiyo; umuntu wambutsa cyangwa ugerageza kwambuka aca ahantu hatemewe n’amategeko;. aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’iminsi mirongo itatu (30) ariko kitarenza amezi atandatu (6), cyangwa ihazabu itari munsi y’ibihumbi magana atanu (FRW 500.000) ariko atarenga miliyoni imwe (FRW 1.000.000) y’amafaranga y’u Rwanda cyangwa ibyo bihano byombi.

Abunganizi bombi b’abaregwa Kubwimana ari bo Pierre Celestin Kubwimana na Bruce Bikotwa batangajwe no kuba ubushinjacyaha busaba ibihano bihanitse, ni ukuvuga ibihano byo hejuru kurusha ibindi biteganywa n’amategeko kuri ibi byaha byombi, basaba Urukiko kubagabanyiriza ibihano bagendeye ku biteganywa n’amategeko.

Abavandimwe babiri Ngayabahiga Joel na Nkundimana Jean Bosco bahakanye bivuye inyuma icyaha cyo gutanga ruswa, bavuga ko ari ikinyoma cy’igicurano batwererewe n’ubushinjacyaha. Nkundimana Jean Bosco wari umukozi wa Kizito Mihigo ahakana ibyo ashinjwa byose. Mu gihe ubushinjacyaha bwo buvuga ko mu gikapu cye yasanganywe amadolari 300 n’amanyarwanda 420.000 (yose hamwe asaga amafaranga 700.000 y’amanyarwanda), ubushinjacyaha bukemeza ko yari ayo Jean Bosco Nkundimana yari atwaje Kizito ngo aze kuyifashisha atanga ruswa, Jean Bosco Nkundimana we avuga ko ayo mafaranga yose yari aye bwite.

Biteganyijwe ko umwanzuro w’urukiko kuri uru rubanza uzasomwa nyuma y’iminsi icumi, ku itariki ya 22 Ukwakira 2021.

Tega amatwi inkuru irambuye mu majwi: