IGIHUGU KITAGIRA AMAKIMBIRANE N’UGUHANGANA NTIKIZIGERA KIBAHO NTIKINASHOBOKA

    Prosper Bamara

    Abantu cyane cyane abanyarwanda abaturage n’abanyapolitiki dukwiye kugira ibyo twumvaneza kugira ngo tumenye neza n’ibyo tugomba kwifuriza abanyarwanda n’ibyo tugomba kuba duharanira ubwacu.

    Kwizeza abantu ngo Leta iliho nimbi yananiwe kuvanaho amakimbirane, n’ibindi, tukaba twagerekaho nokubizeza ko nivaho tuzabatuza mu gihugu kitagira umwiryane, amatiku, akarengane n’ibindi, ni ugukabya kandi ni ukutavugisha ukuli. Cyangwa se ni ukutumva neza ibyo tuvuga.

    Tubwize abaturage ukuli ko iby’igihugu kitabamo UGUHANGANA nn’amakimbirane ali inzozi zizabaho mu Ijuru yenda, naho ku isi ntibishoboka. Ntibibaho, ibyaremwe byaremwe mu makimbirane, mu ntambara, mu guharanira kubaho no kugumaho. Inyamaswa ni uko, ibiti ni uko, abantu ni uko. Bahanagana n’ibidukikije kuva bavuka (indwara, ibibica, inzara, ubukene, etc.), kandi ibyo byose bikaba bili ngombwa kugirango ibiliho bikomeze bibeho.

    Niba aha tuhumva neza rero, niturekere aho kwibaza no kubeshya rubanda ngo icyo dupfa na Leta ni uko itabavaniraho UGUHANGANA, AMAKIMBIRANE, N’UGUHANGAYIKA, kandi ko ivuyeho twabibaha. No. Bizahamaho.

    Igikenewe ahubwo ni ukugena ubwoko bw’uguhangana dushobora kwihanganira twese tudashize, cyangwa se hatagize abashiraho na burundu muli twese. Ni ukwemera ko amakimbirane azahoraho aliko tugomba kubaho twese. Uwo dushinja none ejo natwe yazadushinja cyangwa se abe bakazadushinja.

    Hakenewe iki rero?

    Ngiki ikibazo cyo kwibaza. Regulation, amategeko, ingufu zisangiwe z’abayahagarariye n’abayacunga. Twibuke ko ibi bitavanaho kugorwa no guhangana no kubaho mu makimbirane (turacyari ku isi). Ibi tubibwire abaturage bityo nibagira n’uwo bashyigikira ntibamutegerezeho kuzabatuza ahataba guhangayika, uguhangana n’amakimbirane cyangwa se intambara zo mu bwoko bunyuranye. Intambara n’uguhangana dukeneye ni ukuhe? Nitutakugena, hazabaho ibyo tudashaka.

    Kuvaho k’umutegetsi uyu n’uyu rero ntibivuga kutabaho kw’imeneka ry’amaraso menshi ya benshi mu gihe gito. Aliko hali icyatuma ibi bitongera kubaho. Ni ikihe? twagishakira he? ngibi ibibazo dukwiye kuba twibaza, noneho n’ihangana ryacu mu ruhando rwa politiki no mu bundi buryo bikagira inzira byerekezwamo.

    Twerekeze he? Hakenewe ko abantu bafata umwanya wo kubyibazaho. Kuko aho ibihe bigeze dukomeje guhangana buhumyi cyangwa mu kwirukira inyungu badatekerejeho, mu gutwarwa n’ishyari n’irari, byazatugora cyane, byazatuzanira kabutindi.

    Amahoro

    Prosper Bamara