Imirambo muri Muhazi mu nkengero zitari kure y’urugo rwa Kagame i Rwamagana

Mu makuru dukesha abanyarwanda baturiye ikiyaga cya Muhazi aratumenyesha ko abicanyi ba DMI babarirwa mu mutwe urinda Kagame aho atuye i Kitazigurwa ku nkengero za Muhazi basigaye bica abantu imirambo ikajugunywa muri Muhazi.

Aho iyo mirambo itangiriye kugaragara ku bwinshi abicanyi barahindukira bakabeshya ko ari abaza kwiyahura muri iki kiyaga cya Muhazi. Nyamara amakuru y’impamo ava mu bitaro bya Gahini ahajyanwa iyi mirambo nyuma yo kuyikura mu mazi avugako hari abo basanga baravunitse imbavu abandi badafite ibice byose by’umubiri bigaragara ko bicwa bagakatwa bimwe mu bice by’umubiri barangiza bakajugunywa mu mazi mu rwego rwo kuyobya uburari.

Amakuru duhabwa n’abantu tudashobora gutangaza amazina yabo kubera umutekano wabo bo mu nzego z’ibanze mu kagari k’Urugarama, Umurenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza bavuga ko babona nibura abantu 3 buri cyumweru biciwe muri Muhazi.

Abo batangabuhamya bakomeza bavugako iyo mirambo iyo bamaze kuyiroba mu kiyaga bayigeza imusozi polisi ikayihambira mu mashitingi atangwa na musenyeri Birindabagabo Alexis w’Itorero ry’Abangirikani EAR Diyosezi ya Gahini. Abazi uyu musenyeri badutangariza ko nawe uzwiho gukorera mu kwaha kwa FPR akaba yanga urunuka umunyarwanda uwo ariwe wese wifuza guhindura ibintu mu gihugu. Nyuma yo gushaka amakuru ahagije kuri iki kibazo twamenye ko imirambo iboneka mu mazi yegereye hafi y’aho ruharwa umwicanyi mukuru Paul Kagame atuye.

Iki kimenyetso cyo kujugunya imirambo mu Kiyaga cya Muhazi kiragaragaza ko Abicanyi ba DMI bahinduye tactiques yo kujya baroha imirambi muri Muhazi mwibuke kandi ko abicwa bakajugunywa muri Nyabarongo imirambo itahagaragara cyane ni ukubera k obo bahita baribwa n’ingona ziherutse gushyirwa ku bwinshi mu ruzi rwa Nyabarongo.

Umwanzuro 

Abanyarwanda nibamenye ko Kagame ari mubi 100%. Abanyarwanda kandi murasabwa gutabariza no gutabara . Ibi ni mwe bireba kandi ntimuzitwaze ko nta makuru mwabonye mu gihe. Mureke duhagurukire aba DMI, intore, inkeragutabara n’ibindi byo ntazi byose haba abakorera mu gihugu n’abaza kwica abantu hanze mu buhungiro Murabona ko umwanzi akomeje ubugome ari nako ahinduranya za tactics z’ubwicanyi ijoro n’umunsi. Mureke twige kwirwanaho no kurwanya aba bicanyi nibita ibyo abambari ba Kagame baratumara.

JMV Minani