Ikibazo cy’ubutaka ni kimwe mubizateza ahatari kera revolisiyo y’imitegekere mu Rwanda

Mu migambi myinshi ya Leta iyobowe na FPR ya prezida Paulo Kagame, abakurikiranira hafi iby’imitegekere y’igihugu bazi ukuntu Abanyarwanda cyane cyane bakomoka mu bwoko bw’Abahutu barenganywa mu nzego zinyuranye z’imibereho yabo ya buri munsi kuva muri 94.

Bimwe mu buryo ubutegetsi bwakoresheje mur’uko kubarenganya harimo gahunda ya Leta  yiswe Gusaranganya Ubutaka. Icyo iyo gahunda yagezeho muri rusange mu gihugu cyose ni ukwambura Abahutu benshi mu bagize 85% by’abatuye igihugu (mu gihe wenda byagaragarako bose iyo gahunda itabagezeho) amasambu yabo agahabwa ku ngufu n’uburiganya bwinshi bw’ubutegetsi abo bwita abacikacumu ba “genocide”, birumvikanako ari Abatutsi gusa mu myumvire yabwo.

Ibigaragara muri videwo ijyanye n’iyi nyandiko, ni ukuntu abaturage bakurikiranye ibibazo by’ubutaka bwabo baburabuzwa hirya no hino, imyaka igahita indi igataha, ubuzira herezo. Iyo umuntu abirebye, kandi azi amateka yaho u Rwanda rwahoze mu m’itegekere yarwo mu gihe cya Cyami, byibutsa ukuntu abaturage nanone bahoraga kwa Shefu cyangwa Sushefu bategereje kurenganurwa, ariko akarengane kakanga ntigashire, kuberako ubutegetsi bwariho icyo gihe bwari bushingiye ku kurenganya no kubuza uburyo rubanda rugufi.

N’icyo gihe bamwe mu baturage barashoreraga bakajya i Nyanza i Bwami ngo bagiye gushaka uko barenganurwa (muri videwo ho baravugako bigereye no muri minisiteri kandi ngo bategereje kuzigereza ikibazo cyabo kuri prezida). Umwami w’u Rwanda mur’iki gihe: Prezida Paul Kagame, nawe kuberako ubutegetsi bwe bushingiye ku kurenganya rubanda mu buryo bushoboka bwose, ntacyo ashobora kumarira abaturage bibeshyako haricyo yabamarira, mu gihe iriya gahunda yo kubatwara ubutaka bwabo – mu zindi nyinshi zibabangamira muri byinshi -, ari imwe mu mizi y’ishingiro ry’ubutegetsi bwe.

Gahunda yo Gusaranganya Ubutaka igamije (iramutse itarabigeraho) guhindura abaturage abatindi nyakujya batagira icyo bimariye, badashobora kubona igihe n’uburyo bwo kuba batekereza kuvana FPR k’ubutegetsi ngo bashyireho ubutegetsi bubabereye, ahubwo bagahora bahangayikishijwe n’ejo hazaza, bibaza bati ejo nzamera nte, kuberako ntacyo barariye, ababyeyi, umugabo, umugore cyangwa umuvandimwe bafunze, abandi barishwe, umwana atashoboye kujya kwiga, n’ibindi bijyanye n’imibereho yabo mibi itabarika.

Dore ikiganiro rero TV1 nyarwanda yagiranye n’abamwe mur’abo baturage barenganyijwe. Ushobora kucyumva no kukireba ukanze aha hakurikira: https://www.youtube.com/watch?v=1qswnViH3Uo (Gatsibo ikibazo cy ubutaka). Habaye ikibazo umuntu ntashobore kureba videwo, ibiyivugirwamo byandukuye hano hakurikira.

Umunyamakuru wa TV1:

Ngo hashize igihe kinini aba baturage batuye mu murenge wa Gitoki,  akarere ka Gatsibo mu ntara y’Uburasirazuba bambuwe amasambu bari baraguze n’abayahawe mu rwego rwo Gusaranganya Ubutaka mu ntara y’Uburasirazuba. Ikibazo babonera mu ndorerwamo y’akarengane kuberako ngo nta rwego narumwe rubishinzwe batakigejejemo, ariko ngo bikanga bikaba iby’ubusa, nkuko babigarukaho mur’aya magambo.

Umuturage urengana wa 1:

Tugura amasambu. Nitwe twabaruje. Birangije nyuma baraza ngo amasambu ni ayabo. Bajya ku kagari, Meya (mayor ni kimwe ndakeka nuwo bitaga burgumesitiri ku ngoma ya Habyarimana) abaha ushinzwe ubutaka baragenda amazina yacu barayasiba bashyiramo ayabo.

Umuturage urengana wa 2:

Ariko kuva icyo gihe, Guverineri yaje i Ngarama (ikibazo cy’ubutaka bwacu) tujya kukibariza i Ngarama, Meya aravuga ngo ikibazo azagikemura, twajya ku karere bakatwirenganyiza, dusubira ku ntara, ku ntara bakamuhamagara,- twajyagayo ari ku wa kabiri -, ku ntara bamuhamagara ati kuwa kane bazaze gikemure, twajyayo kuwa kane ati simboneka, biba iyo, ye tuva ku ntara tujya no muri ministeri, muri minisiteri bahamagara executif w’umurenge, bita Murego Richard, arababwira ati muzaze ikibazo nzakigemo, tugeze ku murenge, Murego aravuga ati: “Njyewe ikibazo Meya yagiyemo njyewe sinakijyamo.” (aha bikaba bisa nibigaragazako Meya kuba ahagarariye ubutegetsi bwa FPR nta mutegetsi wo mu rwego rwo hasi ushobora gukora ibinyuranyije nibyo aba yagennye m’ububasha n’amabwiriza ahabwa n’ubutegetsi ahagarariye)

Umuturage urengana wa 3:

Meya yaravuze ngo icyo kibazo agiye kugikemura. Ntabwo ahakana. Ariko umuziro ni ukugirango twebwe adukubite amaso. Ati nimusubireyo mugende mubaze abo mwaguze nabo.

Umunyamakuru wa TV1:

Ngo ni kenshi umukuru w’igihugu ajya akemura ibibazo bimwe na bimwe ngo bifatwa nkaho bikomeye, mu ruzinduko akunze kugirira mu baturage, abantu bavugako incuro zitandukanye yageze muri kano gace batuyemo, ngo bimwe uburenganzira bwo kubaza ibibazo byabo, ngo ahubwo ngo bakizezwako ngo bigiye gukemurwa. Ariko ngo ubu amaso akaba yaraheze mu kirere.

Umuturage urengana wa 2:

Prezida wa repubulika yaje mu kagari ka Bukomane. Uwo munsi aribuze, uwahoze ari exegitifu w’umurenge wa Gitoki (ariwe) Kanamugire yabyukiye iwacu n’ivatiri. Aravuga ngo cya kibazo cyanyu, ngo prezida yaje, ngo rwose kiroroshye, ngo ntimwirirwe mukibaza, ngo ahubwo twababoneye igisigara i Rwimbogo. Turavuga tuti natwe icyo twashakaga ko kwari ukugirango tubone ingurane, turaba tubaza ikindi ki. Naho ubwo bacunganaga nuko prezida ahava gusa bikarangirira aho. Kuva na nubu ukageza muri 2011.

Umunyamakuru wa TV1:

Uretse ngo kuba basigaranye inzu batuyemo zonyine gusa, k’urundi ruhande bavugako ngo kuva bakwamburwa amasambu yabo, ubuzima bwabo busa nkaho bwahagaze, kubera kutagira aho bahinga, nka kimwe mubyaribibafatiye runini mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Umuturage urengana wa 1:

Abana barahagaze mu mashuli; nkubu mfite muramu wanjye yarigaga ariko ubu yarahagaze, kubera iki? Kubera ubushobozi buke bwo kutabona uko yajya kw’ishuli.

Umuturage urengana wa 3:

Habaye…(arimyoza)…ye, niba navuga ngo twabaye abatindi … sinzi… sinamenya uko nanabivuga!!! Yaratubabaje cyane. Turacyanababara kandi. Urumva? Ubu nt’ahantu tugira duhinga. Ye agiye no kuntera umwaku, narwaye ikintu hano mu rutoki, nyuma akimara kudukuramo.

Umunyamakuru wa TV1:

Ninde waguteye umwaku?

Umuturage urengana wa 3:

Ni Ruboneza uwonguwo.

Umunyamakuru wa TV1:

Kur’ibyo bibazo byose, ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo ntibuhakana ko bidahari koko, ahubwo ngo ni gahunda ya leta, nkuko bivugwa n’umuyobozi w’aka karere Bwana Ruboneza Ambroise.

Umuyobozi w’akarere Bwana Ruboneza Ambroise:

Ikibazo tuzi ni ikibazo cy’abantu bacitse kw’icumu mu gihe cya “genocide”. Mu by’ukuli ngirango ni gahunda ya leta. Abana bari bato icyo gihe, gusubirana uburenganzira bwabo. Ngirango rero iyo ni gahunda ikorerwa mu karere hose, ndetse no mu gihugu hose, ko abana bapfushije ababyeyi, bagapfusha imiryango, igihe cy’isaranganya (butaka) ari batoya, ko uyu munsi bahabwa uburenganzira ku mitungo yabo. Mur’urwo rwego rero, abahawe ubwo butaka, mu gusaranganya, uwariwe wese, uwaba yarabugurishije, uwaba abufite uyu munsi, ni gahunda ihari kugirango bariya bana bahabwe uburenganzira bwabo, hanyuma niba wowe uburimo, ugashaka ahandi. (Igisubizo nk’iki kirasa n’ikirimo ukurimanganya kwinshi)

Umunyamakuru wa TV1:

Ibibazo nk’ibi ni bimwe mubikunda kugarukwaho n’itangazamakuru hano mu Rwanda. Ahanini bigakemuka aruko umukuru w’igihugu abigizemo uruhari. Doreko n’aba ngo ko ariwe ngo bahanze amaso, ngo ko ariwe uzabikemura.

Kurenganura bamwe ureganya abandi batagira ingano siwo muti w’ibibazo u Rwanda rufite.

Iyo umuntu yumvise ibyerekeranye na kiriya kibazo cy’ubutaka uko nk’uriya muyobozi w’akarere Ruboneza Ambroise agisobanura muri videwo, uhita wumvako icyari kigamije mw’isaranganya ry’ubutaka kwari ugutwara ubutaka bamwe benshi mu bari babusanganywe, bugaharirwa bamwe bake batari babufite. Kandi wakongeraho ibisobanuro by’abarenganyijwe, ukabona ko batakaje ibyabo incuro zirenze ebyiri:

  1. abari bafite amasambu ngo magari barayatswe mw’isaranganywa
  2. abari baratswe amasambu yabo, bashoboye kuyagura n’abacikacumu bari bayahawe barabikoze, ariko ubutegetsi burabarimanganya buhindura amazina yabo munyandiko ziba mu karere maze bukomeza kuyandika kubitwako ari abacikacumu
  3. igihe bamara (imyaka irashize bahora mur’urwo) birukanka ku kibazo cy’ubutaka bwabo mu nzego zinyuranye z’ubutegetsi nacyo ni ikindi kibazo; bashoboraga kuba bimarira ikindi aho guhora mur’ibyo bibazo bidashira

Amategeko atabereye abo akorerwa ashobora guteza ibibazo kuko aba ababangamiye, ndetse n’ubutegetsi bushyira imbere kuyashyira mu bikorwa ku ngufu. Nanone amategeko uko yaba ameze kose, mu gihe n’ikiza kiyarimo kitubahirizwa n’aba nyirukuyashyiraho, nabyo bitera ingorane.

Igitekerezo cyo kuba abo imiryango yabo yacujwe utwayo twose muri 94 ndetse bakicwa, bashumbushwa mu rwego rwa rusange rw’igihugu, ni cyiza. Ariko nanone mukubashumbusha, ntihagobye kubaho ivangura leta ya FPR ihora ikora igamije gukenesha ikitwa umuhutu wese, kugirango itoneshe umututsi.

Amategeko amwe agena ibijyanye n’ubutaka mu Rwanda

  1. 1.    Itegeko/Law/Loi N° 08/2005 ryo ku wa 14/07/2005 – Itegeko Ngenga rigena imikoreshereze n’imicungire y’ubutaka mu Rwanda

http://www.migeprof.gov.rw/IMG/pdf/Organic_Law_determining_the_use_and_management_of_land_in_Rwanda.pdf

2.   Iteka rya Minisitiri N°001/16.01 ryo kuwa 26/04/2010 rigena uburyo isaranganya ry’amasambu rikorwa

http://faolex.fao.org/docs/pdf/rwa95389.pdf

 

 

ambrose-nzeyimana

Ambrose Nzeyimana
Political Analyst/ Activist

Organising for Africa, Coordinator
The Rising Continent, Blog editor

London, UK
Email: [email protected]