Ijambo rya Perezida w’Ishyaka ISANGANO-ARRDC ABENEGIHUGU ryerekeye ikibazo cya Gen. Kayumba NYAMWASA na Bagenzi be n’Ibitangazamakuru bimwe na bimwe.

     

    Banyarwandakazi, Banyarwanda abari mu gihugu n’abari hanze,

    Bayoboke b’Ishyaka ISANGANO-ARRDC ABENEGIHUGU 

    Bavandimwe nkunda mwese,

    Mbaje kubasuhuza mbifuriza Urukundo n’Amahoro!

    1. Hashize igihe kirekire ibinyamakuru bibogamiye kuri Leta y’u Rwanda bikoreshwa muguharabika abatavuga rumwe niyo Leta bayihungiye mu mahanga.  Uwaje kw’isonga ryo kwibasirwa muri iyi imyaka itatu ishize ni Gen. Kayumba Nyamwasa na bagenzi be 3.
    2. Hashize kandi imyaka myinshi Leta ya Kigali iyobowe n’Agatsiko ka Gen Kagame na FPR ye bakoresha uko bashoboye bagacengera amashyaka ya politike ya ‘opposition’ kugirango bayashyiremo amacakubiri bakoresheje inzira izo arizo zose harimo kwigarurira bamwe mu bari kwisonga ry’amashyaka ndetse no gukwirakwiza amacakubiri n’umwiryane mu mashyaka bakoresheje ubwoko, uturere (Kiga-Nduga, Cyangugu, n’ibindi) ibyo ni intwaro ya politiki bita mu ndimi z’amahanga ‘divide and rule’. Kandi nta gushidikanya hari bamwe mu banyamashyaka baguye muri uwo mutego ku mpamvu tutarondora hano.
    3. Hashize kandi imyaka igera nko kuri 2 ibinyamakuru ndetse namwe mu maradiyo avugira kuri internet avutse. Ayo maradiyo ayo twavuga ko agendera mu murongo wa opposition yifuza ko imitegekere y’u Rwanda yahinduka ni  menshi ariko reka mvuge urugero ni Radiyo Ijwi rya Rubanda, Radiyo Ijwi ry’Ihuriro Nyarwanda na Radiyo Ijwi ry’Inyabutatu n’ayandi.
    4. Reka tunishimire iyi ntambwe yagezweho yo guha ijambo abanyarwanda bose cyane cyane abahunze ubutegetsi bw’Agatsiko.
    5. ARIKO RERO, hari ikintu cyagaragariye muri wese ukurikira Radiyo Ijwi rya Rubanda: ni imbaraga iyi radiyo yashyize mu kibazo cya Gen Kayumba Nyamwasa. Reka tubanze tuvuge ko ari byiza ko Radiyo Ijwi rya Rubanda yaduhaye amakuru menshi kubyerekeye  ibyaha uyu mugabo akurikiranweho. Ariko rero iyo urebye izo mbaraga (energie) Radiyo Ijwi rya Rubanda iyobowe na Musengimana Simeon ishyira ku bireba Kayumba usanga hari byinshi byibazwa ndetse tugakeka hari icyaba kibyihishe inyuma.
    6. Izo mbaraga iyo radiyo ishyira ku iki kibazo zinasumba kure cyane izo iyi Radiyo ishyira mu kuvuga ku byaha bya Kagame n’Agatsiko ke kari kubutegetsi bakekwaho ibyaha byinshi ndenga kamere ndetse  na nubu benshi mu banyarwanda imbere mu gihugu baratsikamiwe nako gatsiko, naho twe abari mu mahanga ako gatsiko karaduhigisha uruhindu aho twahungiye.
    7. Iyo Radiyo Ijwi rya Rubanda ivuga kuri Kayumba nabagenzi be ubutegesi bwa Kigali bubyinira ku rukoma, ndetse ibinyamakuru bya Kigali nabyo bigasongamo mu kumwikoma bimwandagaza kurushaho. Kandi igitangaje nuko ibyo bitangazamakuru bya Kigali byo ntibijya binahingutsa ibyaha Kayumba akekwaho byakorewe Gisenyi na Ruhengeri 1998. Benshi mu bakurikira Radiyo Ijwi rya Rubanda baribaza niba iyi radiyo ishishikajwe n’ikibazo cy’ubutabera cyangwa niba nta sano iziguye cyangwa itaziguye yaba iri hagati yiyo radiyo n’abanyamakuru babogamiye kuri Leta iriho mu Rwanda. Birashoboka ko nta sano yaba ihari ariko se iyi Radiyo yaba itabona ko  itiza umurindi Leta ya Kigali ikomeje gutsikamira abanyarwanda.
    8. Twe mu Ishyaka ISANGANO-ARRDC ABENEGIHUGU dushyigikiye byimazeyo ubwisanzure mu Itangazamakuru, ariko itangazamakuru ntirisimbura Abenegihugu cyangwa ngo abe ariryo riba umucamanza.
    9. Ntawe utakwishimira ko Radiyo Ijwi rya Rubanda yaduhaye amakuru menshi kuri Kayumba nabandi ariko igihe kirageze ngo IMBARAGA ZA RADIYO NYINSHI ZISHYIRWE MU KUGARAGAZA IBYAHA BY’ABARI MU BUTEGETSI UBU kuko Kayumba nta butegetsi ubu afite kadi akaba atariwe kibazo kiremereye Abanyarwanda benshi bafite muri iki gihe. IKIBAZO GIKOMEYE NI ICYO GUKURAHO AGATSIKO GATSIKAMYE ABANYARWANDA, TUKAZANA DEMOKARASI N’UBUTEGETSI BUSANGIWE MU GIHUGU.
    10. Twe Ishyaka ISANGANO-ARRDC ABENEGIHUGU dushyigikiye inzira yo kubwizanya UKURI niyo mpamvu ‘ukoma urusyo akoma n’ingasire’. Turasaba Gen. Kayumba nabagenzi be gutera intambwe bakavugana n’Itangazamakuru cyane cyane Radiyo Ijwi rya Rubanda kugirango abanyarwanda bamwe bababaze ibibazo banabamare impungenge babaha ikizere cyo gufatanya nabo mu kurwanya bivuye inyuma ingoma y’Agatsiko. Ni biba ngombwa ko Radiyo Ijwi rya Rubanda n’igihande cya Gen Kayumba mukenera ‘mediateur’ (umuhuza) Ubuyobozi bukuru bw’ ISANGANO-ARRDC ABENEGIHUGU bwemeye uwo musanzu kugirango twe kuguma mu tuntu duto twadutesha igihe cyo gukora gahunda z’intego nyamukuru yo gushaka aheza h’u Rwanda rwa none nejo hazaza.
    11. Twe mu Ishyaka ISANGANO-ARRDC ABENEGIHUGU turasaba Abanyamakuru batandukanye kutaba abacamanza. Ubucamanza buzagira igihe cyabwo turi mu gihugu aho ABENEGIHUGU nabo bazabazwa igikwiye gukorwa ku mpande zombi.
    12. Ku bijyanye n’ubutabera bwa Espagne cyangwa bw’Abafaransa n’izindi nkiko, twe mu Ishyaka ISANGANO-ARRDC ABENEGIHUGU turasanga cyaba ari ikintu kiza izo nkiko zifashije abanyarwanda kubona ubutabera ariko tukanavuga  ko bitagomba kuturangaza twe nk’abanyarwanda kuko Ikibazo cy’imanza zo ku mpande zombi cyane cyane ubutabera ku miryango y’Abahutu itarigeze yibuka cyangwa ngo ibone  ubutabera ku bantu bayo  bishwe na FPR kiri mu bibazo by’ibanze Abanyarwanda ubwacu tugomba kubonera umuti tukimara guhindura ubutegetsi buriho ubu. baca umugani ngo ‘Akimuhana kaza imvura ihise’.
    13. Mu Ishyaka ISANGANO-ARRDC ABENEGIHUGU, twemera ko Abantu bahinduka, ko bantu bagakura mu bitekerezo no mu mikorere. Reka twizere ko Kayumba wo muri 1998 atariwe wo mu 2013. Bityo rero dushingiye kuri byinshi Gen Kayumba na bagenzi be  bamaze gukora mu kurwanya ‘system’ mbi bagize uruhare mu kubaka REKA TUMUHE AMAHIRWE KANDI TUBASABE bo n’abandi bafatanyije muri RNC bashyire intege nyinshi mugufatanya na Twe twese mu kurwanya ubutegetsi bw’Agatsiko.
    14. Kimwe mu bintu bikomeye cyakoma mu nkokora ibikorwa twari tugezeho byo kurwanya Agatsiko ni UGUTERA INTAMBWE ISUBIRA INYUMA KURI KAYUMBA NA BAGENZI BE BAKISUBIRIRA GUKORANA NA KAGAME. OYA NTIBIKABE! Reka rero aho guca intege Gen Kayumba Nyamwasa na bagenzi be ku ntambwe nziza bateya bitandukanya n’ibinyoma bya FPR reka tubahe amahirwe yo KUZA BADUSANGA NATWE DUHURIRE HAGATI dutekereze hamwe kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri amacenga, agasuzuguro, ubuhake, ubwicanyi na za Jenoside. Kandi twizera tudashidikanya ko kubaha karibu bizatuma nabo batubwira n’andi mabanga cyangwa amayeri ya ‘system’ ubu tutazi kandi ibyo bizadufasha kwihutisha Impinduka twatangije.
    15. Ishyaka ISANGANO-ARRDC ABENEGIHUGU rirasaba abantu bose kwirinda gukomeza imvugo zishimangira ‘complexe de superiorité et d’inferiorité’ (Kwikuza n’ipfunwe) ngo ry’uko Abatutsi bashuka Abahutu, ko gukorana nabo mu mashyaka agaragaramo Abatutsi hejuru bivuga kuba igikoresho. Ababaye ibikoresho babayeho kandi baracyariho ba Kanyarengwe ba Bizimungu, Rucagu n’abandi bari mu butegetsi bwa Kagame babigizemo uruhare. ARIKO IGIHE KIRAGEZE CYO GUHINDURA IMIKORERE, ariko kuri Abo batutsi bavugwa ko bihisha inyuma y’Abahutu ndetse nabo bahutu bavugwa ko bagirwa udukingirizo. Ibyo bintu byo kwikuza n’ipfunwe bigomba gucika mu bana b’u Rwanda. Abanyarwanda nibo bavuga ngo  ‘Utazi ubwenge ngo ashima ubwe’. TURASABA RERO ABANYARWANDA MU MOKO YOSE KUGIRA URUHARE NO GUSHYIRA IMBERE INYUNGU ZA RUSANGE ZA POLITIKI YO MU BIHE TUGEZEMO. Politiki ivuga ko mu Rwanda nta moko abaho turayamaganye kimwe nuko twamagana politiki ishingira ku gucamo ibice abanyarwanda.
    16. Radiyo Ijwi rya Rubanda nandi maradiyo twibwira ko ari mu morongo wa opposition nkuko yatangiye kunga abanyarwanda turayasaba kubyongeramo IMBARAGA NYINSHI aho kuba ariyo atanya abantu. Abacu twarababuze kandi ntibazagarurwa nubwo bucamanza, agahinda n’umujinya. Tugomba kureba mu nyungu z’ikirenga z’igihe kirekire mu kwirinda ko ubwicanyi bwatwaye abacu bose butazasubira haba kuri twe, abana bacu ndetdse n’abazabakomokaho.
    17. Kubyerekeye RNC ndetse n’andi mashyaka ya Opposition, Ishyaka ISANGANO-ARRDC ABENEGIHUGU ryongeye kugaruka ku gitekerezo twatanze mu mezi ashize ko cy’uko Amashyaka ya opposition akwiye gushyiraho Ikipe Nkuru ya ‘opposition’. Iyo kipe tuyigereranya n’Ikipe Nkuru y’Igihugu igizwe n’abakinnyi babahanga baturutse mu makipe atandukanye.
    18. Twe mu Ishyaka ISANGANO-ARRDC ABENEGIHUGU, twemera tudashidikanya ko niyo ikipe (Club)  yagira abakinnyi b’abahanga ite, igatwara ibikombe byinshi  ite ntishobora kwitwa Ikipe y’igihugu itari kumwe nandi makipe. Amakipe  nka Mukura, Kiyovu, Rayon Sport, Etincelle, Espoir n’izindi z’iwacu i Rwanda zohereza abakinnyi b’abahanga mu kipe nkuru y’igihugu. Ikipe nkuru y’igihugu ibaho kandi ayo makipe (clubs) nayo agakomeza kubaho. Bityo rero duhereye kuri icyo kigereranyo cyo mu mupira w’amaguru Opposition yacu nayo ikeneye urwego rukomeye ruhuza amashyaka ‘IKIPE NKURU YA OPPOSITION’. Bitavuze ko urwo rwego ruzayasimbura cyangwa rukayasenya.
    19. Twemera tudashidikanya ko imitwe/ amashyaka ya politiki ya ‘opposition’ afite byinshi ahuriraho kurusha ibyo atandukaniraho. Ibyo duhuriyeho byinshi rero nimureke aribyo duheraho tubyubakireho. Miryango namwe Mashyaka ya politike mwese mushishikajwe no guhindura ibintu mu Rwanda. Igihe kirageze ndetse kiri kuducika cyo gushyira hamwe imbaraga n’ubushobozi mu guhangana n’ubutegetsi bw’igitugu cy’Agatsiko ka P. Kagame na FPR ye.
    20. Twemera ko UBWIYUNGE NO KUBWIZANYA UKURI twifuza kugeza ku Benegihugu mu Rwanda bigomba kubanza gutangirira muri twe abanyapolitiki kuko ntawe utanga icyo adafite. Mureke twitoze gukorera hamwe mu kuri, mu bwubahane, no kwicisha bugufi.

     

    Umwanzuro: Ikibazo cy’u Rwanda kirenze kure ibyaha bivugwa kuri Gen Kayumba Nyamwasa. Imbaraga nyinshi ku maradiyo n’ibinyamakuru bikorana na opposition nizishyirwe mu kuvuga no kugaragaza ibyaha byose ibya kera niby’ubu bikorwa n’Agatsiko kari kubutegetsi karangajwe imbere na Gen Kagame. Kayumba wa 1998 siwe wa 2013 bityo Kayumba wa 2013 akwiye guhabwa ‘opportunity’ (umwanya) wo kuza mu itangazamakuru cyane cyane Radiyo Ijwi rya Rubanda hagamijwe kugirango atugaragarize ko yahindutse kandi ibikorwa arimo bitandukanye nibyo yategekwaga cyangwa yatangagamo amategeko mu 1998 Dukeneye ko atubwira andi mayeri n’amabanga y’ubutegetsi bw’ikinyoma bwa FPR ya Kagame. Turizera ko ateye iyo ntambwe byamuha umurava mwinshi mu kurwanya ‘system’ iriho i Kigali bityo agakoresha ako kanya akosora amakosa yakoze ashyigikira cyangwa yumvira amabwiriza ya ‘system’ yazonze Abanyarwanda. Gutanga imbabazi ku mpande zombi ndetse n’ubutabera bureshya ku banyarwanda ku mpande zose tubirekere Abanegihugu bose tugeze mu gihugu bazatubwire icyo babivugaho tumaze kwigobotora ingoma y’Agatsiko. Abari kw’isonga mu mashyaka na sosiyete sivile bashaka guhindura ibintu nibicishe bugufi kandi buzuzanye baharanira aheza h’u Rwanda birinda gusebya bagenzi babo bafatanyije urugamba.

    Harakabako u Rwanda rw’Abanyarwanda bose

    Harakabaho ‘Nouvelle Génération’ n’ibitekerezo bishyashye twazanye mugukora Politiki nshya

    Harakabaho Ukuri, Demokarasi n’Amajyambere mu Rwanda

    Harakabaho Abayobozi bakunda abo bayobora

    MBIFURIJE MWESE URUKUNDO N’AMAHORO

    Bikozwe tariki 23/06/2013 kandi bimenyeshejwe abo bireba mbere na mbere: Radiyo Ijwi rya Rubanda na Gen Kayumba Nyamwasa.

    Jean Marie V. MINANI 

    Perezida w’Isangano-ARRDC ABENEGIHUGU 

    Comments are closed.