IJAMBO RY’UMWAMI KIGELI V NDAHINDURWA RITANGIRA UMWAKA WA 2015

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

Mbaramukanyije urukumbuzi mbifuriza umwaka mushya muhire wa 2015. Nimucyo dushimire Imana yadufashije gusoza umwaka wa 2014, twifatanye kandi n’abawugizemo ibyago n’umubabaro bose. Uyu Mwaka dutangiye wa 2015 uzababere umwaka w’amahoro, ubumwe n’urukundo ku banyarwanda bose n’incuti zabo.

Banyarwanda,

Banyarwandakazi, bana b’u Rwanda

Mu myaka ishize Igihugu cyacu cyagize ingorane zikomeye n’intambara zihoraho  zishingiye ku buryo bw’imiyoborere y’igihugu, itubaha uburenganzira bwa kiremwa muntu, kwirengagiza  amategeko  n’ubucamanza  byagombye kurengera buri munyarwanda. Ibyo byose bikaba byaragize uruhare mu gusenya umuryango nyarwanda, bikurura amacakubili, inzangano n’ubwicanyi bukabije kugeza kuri jenocide yo 1994. Twibutse imyaka 20 iyo jenoside imaze ibaye mu Rwanda, ariko na n’ubu abanyarwanda bamwe bakaba bakibuzwa uburenganzira bwabo, abandi bakicwa kugezaho ababishoboye bahunga   urwababyaye. Kubera izo mpamvu zose ndasaba buri munyarwanda aho ari hose, mu nzego zose, kurushaho kunga ubumwe, kubabarirana, gukundana no kubahana. Mwirinde ikintu cyose cya kurura intambara cyangwa ngo cyizane amacakubiri, irondakoko, irondakarere n’udutsiko tugamije inyungu bwite no gutanya abanyarwanda.  Uyu mwaka  mushya dutangiye wa 2015, duharanire twese kubaka u Rwanda dushobora kubanamo mu mahoro nk’abavandimwe ntawe uhejwe kandi tugire umubano mwiza n’amahanga n’ibihugu duturanye.

Igihe kirageze ngo duhagurukire hamwe dushake umuti w’ibibazo binyuranye byugarije igihugu cyacu. By’umwihariko mbasabye guharanira ko habaho inama (table ronde) yo kwiga uburyo ikibazo cy’ubuhunzi n’impamvu zibutera byakemurwa burundu abanyarwanda bagasubira mu gihugu cyabo mu mahoro.  Nkuko mpora mbibibutsa Ubukungu nyakuri bw’u Rwanda n’ abana barwo, baba abato cyangwa abakuru. Niyo mpamvu tugomba gushyira hamwe kuko turi imbaga y’inyabutatu nyarwanda.

Ndizera ko uyu mwaka  dutangiye uzasiga duteye intambwe igaragara mu nzira y’ubwiyunge nyabwo, ubutabera nyakuri, ubuyobozi bubereye abanyarwanda na demokasi isesuye byo shingiro y’amahoro arambye.

Nk’umubyeyi wanyu niteguye kubibafashamo.

Mugire amahoro kandi Imana ibahe umugisha!

 

Kigeli V Ndahindurwa

Umwami w’u Rwanda