UBUTUMWA BW’UMWAKA BWO KWIFATANYA N’IMPUNZI Z’ABANYARWANDA ZIRI MURI CONGO

UBUTUMWA BUVUYE MU ISHYAKA FPP-URUKATSA

Mu izina iry’ishyaka mpagarariye ndetso mu izina ryanjye bwite nsanze ari ngombwa kuri uyu munsi witwa mukuru w’ ubunani bw’umwaka w’2015 ko twe nk’abanyarwanda twaciye mu bigeragezo byinshi byatangijwe n’intambara y’itariki ya mbere ukwakira umwaka w’1990, ariko cyane cyane abiyemeje gukora umurimo wa politiki tutagombye guheranwa na bimwe mubitekerezo bidutandukanya n’abo tudahuje umurongo wa politiki cyangwa se amateka y’ibyatubayeho,

Ahubwo twari dukwiye kwiyemeza mbere na mbere gufata mu mugongo uko dushoboye abanyarwanda nkatwe batagize amahirwe yo kuba bari nk’aho turi ubu hatekanye,batagize amahirwe yo kwishima no gutaramana n’ababo nk’uko bikwiye kuri uyu munsi mukuru kubera umugambi mubi uri kubategurirwa n’abayobora isi kugahato.

Ubu butumwa kandi burareba buri munyarwanda wese cyane cyane abadamarajwe n’amavuta y’isahu bibwira ko ibiba kubandi bo bitabageraho uretse ko ntawe ubibifuriza,

Abanyarwanda bose bakwiye kwibuka ko amateka atwereka ko ushobora kuba mu nkambi no mu mashyamba none ejo ukaba uri muri guverinoma ,munteko, mungabo n’ahandi

Ayo mateka yatweretse kandi ko ushobora kuba uri mubakomeye munda y’ingoma none, ejo nawe ukaba wakwisanga mu nkambi n’ahandi hagoranye tutifuza ko hari umunyarwanda wahasubira,

Bityo rero twe abashyira mu gaciro dusanga umuntu uwo ariwe wese wakwishimira y’uko Impunzi z’abanyarwanda bagenzi bacu ziraswa akwiye gufatwa nk’umurozi.

Niba ntacyo dushoboye kugirango tubuze ubwo bugome gutegurwa no gushyirwa mu bikorwa, twagombye byibura guhumuriza abari muri ayo mashyamba bakamenya ko n’ubwo turi kure yabo ariko tubatekereza kandi tutishimiye icyo gikorwa.

Abasenga Imana nibayereke biriya biremwa byayo kuko tuzi neza ko ariyo yonyine ifite ububasha buruta ubw”ibiremwa bityo kiriya cyago kiri gutegurwa n’abatagira impuhwe igihindure ikizere gitanga ihumure kubanyarwanda bose .

Ngabo abo Kigali ishaka ko baraswa
(Photo) Ngabo abo Kigali ishaka ko baraswa

Banyarwanda banyarwandakazi muri mu mashyamba ya Congo,

Imyaka makumyabiri muyamazemo mwahuye n’ibigeragezo byinshi tutakwirirwa turondora, icyagaragaye ni uko mwahabaye intwari mukabyihanganamo, mugaharanira kubaho kandi mugakomeza mukabaho, byaragaragaye kandi ko Imana musenga ibakomeyeho ugereranije n’imigambi mibi itagira ingano mwasimbutse kugeza kuri uyu munsi wa none.

Kubera iyo mpamvu rero ndabasaba ngo mukomere kuri ubwo butwari bwanyu kuko iyabarinze muri ibi bihe byose ikibakomeyeho kandi ibafiteho umugambi wo gutuma muba imbarutso yo kugirango ibigaragara nk’aho bikomeye byorohe.

Sinasoza ntabagiriye inama ko mubihe nk’ibi bikomeye mukwiye kurushaho kugirira ikizere abiyemeje kubabera imyugariro muri kumwe bityo umwanzi atabanyuranya indimi mukisanga munzira idacibwa.

Mugire amahoro

Bikorewe i Paris mubu Faransa kuwa 1/01/2015

Akishuli Abdallah perezida w’ishyaka FPP-URUKATSA