M23, Drone na Propaganda

Lawrence Kanyuka, umuvugizi wa M23, yatangaje amakuru mashya ku itariki ya 24 Mutarama 2024 akoresheshe urubuga rwa X. Yavuze ko leta ya Kinshasa yanze kuganira na M23 n’ubwo hari ubusabe bwinshi bw’abayobozi b’akarere n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga. Ahubwo, ngo leta yahisemo inzira y’intambara.

Kanyuka avuga ko mu mugambi wa leta wo kurwanya M23, Perezida Tshisekedi Tshilombo yaguze drones eshatu za gisirikare. Ariko, ngo izi drones zikaba zikomeje kwibasira abasivili b’inzirakarengane aho guhangana n’umwanzi wazo nyawe.

Yanatangaje ko M23 yahanuye imwe muri izo drones. Yanenze kandi imikorere y’ingabo avuga ko zifatanyije na Tshisekedi, zirimo FARDC, FDLR, abacancuro, imitwe yitwaje intwaro y’abaturage izwi nka Wazalendo, ingabo z’u Burundi, n’ingabo za SADC, avuga ko izo ngabo zose zananiwe mu mirwano yo gutsinsura M23.

Kanyuka yanaburiye MONUSCO, avuga ko drones zayo z’ubutasi zikomeje gukusanya no gutanga amakuru ajyanye n’aho M23/ARC iherereye n’ibikorwa byayo, agahabwa ingabo za Tshisekedi. Avuga ko iyi myitwarire y’abasirikare b’umuryango w’abibumbye n’ubwicanyi bw’abasivili, byabaye impamvu yo kwirwanaho no kurinda abasivili.

Ku bijyanye no kuvuga ko M23 yarashe drone ya FARDC, Willy Ngoma, undi muvugizi wa M23, yafashwe amashusho yerekana igisa n’igishwangi cya drone n’umusirikare avuga ko ari we wayirashe. Gusa, umwe mu bakuru b’umutwe wa Wazalendo yanenze ibi bimenyetso byerekanwe na Ngoma avuga ko ari ibice by’indege ya MONUSCO yarashwe n’ingabo z’u Rwanda (RDF) mu 2022.

Abasesenguzi bagaragaje ko hari ibitagenda neza mu bimenyetso byatanzwe na M23, nko kuba ibishwangi byose bya drone bitagaragazwa ndetse nta birango bya FARDC na bimwe biri ku gice bita icya drone berekana. Bityo bigasaba kwitondera aya makuru kuko nta ruhande rwigenga rwayemeje.

Hari kandi amakuru yakwirakwijwe kuri uyu wa gatatu ku mbuga nkoranyambaga n’abashyigikiye leta y’u Rwanda na M23, yerekana videwo y’impanuka bavuga ko yabereye ku kibuga cy’indege cya Kavumu hafi ya Bukavu, bivugwa ko ari iyindi drone ya FARDC yakoze impanuka igashya. Ariko, iperereza ryakozwe na The Rwandan ryasanze iyo videwo yakwijwe ari iy’indege ya Antonov y’ikigo AGEFRECO yahiye umwaka ushize.

M23 yongereye imbaraga mu bikorwa bya propaganda ku mbuga nkoranyambaga, aho ikoresha konti zishyigikira na leta y’u Rwanda. Izi konti zirata ibikorwa bya M23 n’abayobozi bayo, abazikoresha bakanasingiza Perezida Kagame n’ingabo z’u Rwanda, RDF.

Mu bikorwa byayo bya propaganda, M23 irimo gukoresha amashusho mu kugerageza kwerekana ko Colonel Bahati, umwe mu bayobozi bayo byavuzwe ko yishwe mu bitero bya drone, akiri muzima. Ariko, nta ruhande rwigenga rwemeje amakuru y’uko ari muzima.

Ku ruhanide rw’abashyigikiye Leta ya Kinshasa naho ntabwo bicaye barimo kugerageza guhangana na Propaganda ya Leta y’u Rwanda na M23, ariko nabo rimwe na rimwe bacishamo bakifashisha ibihuha n’andi makuru adafitiwe gihamya kimwe n’amashusho adafite aho ahuriye n’ibyo baba bavuga.

Ibi byose bigaragaza uruhare runini rwa propaganda mu makuru atangazwa, bikanasaba ubushishozi mu gusesengura amakuru yose atangazwa muri ibi bihe by’akajagari k’amakuru.