Rubavu : Abaturage b’umurenge Nyakiriba mu kato gakomeye bazira ko batabonye amafaranga ya Mutuelle.

Kuri iki gitondo cyo kuwa 14 Kanama 2012 abayobozi b’inzego z’ibanze bo mu murenge wa Nyakiriba akarere ka Rubavu babyukiye mu mukwabu wo guhiga bukware no gufunga ibikorwa byose bya buri munsi by’abaturage bataratanga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza. Muri icyo gikorwa abakora imirimo y’ubukorikori,ubucuruzi,abahinzi bahagaritswe kugira icyo bakora batarishyura ayo mafaranga y’ubwisungane. Usibye icyo gikorwa cyo gufunga aho abo baturage bashakiraga imibereho ngo banamenyeshejwe ko nta na service ubuyobozi bw’inzego zibanze buzongera guha umuturage atarishyura uwo musanzu wo kwivuza.

Zimwe mu mpamvu abaturage batanga zituma badatanga ayo mafaranga harimo ikibazo cy’ubukene ubu ngo kibugarije kuburyo no kubona icyo barya nabwo ari hamana,abandi ngo barinubira uburyo bakirwa nabi kwa muganga ngo kuko n’abafite iyo mutuelle iyo bageze kwa muganga nta miti bahabwa ahubwo bakabwirwa kujya kwigurira imiti muri za pharmacies. Kuri bamwe ngo bakaba babona kwishyura mutuelle yo kwisuzumisha gusa bakaba babona bibabangamiye kuburyo babona ko ibyiza igihe barwaye bajya bigira muri za pharmacie ngo kuko n’ubundi n’abafite mutuelle iyo bagiye kwivuza boherezwa muri pharmacie kugura imiti.

Iki kibazo cyo kudaha imiti abarwayi bivuriza kuri za mutuelle de santé kibaba kiri hose mu mavuriro ya leta ariko impamvu yacyo ikaba itarasobanurirwa abanyarwanda muri rusange usibye ko mu minsi ishize leta yatangaje ko ikigo gitumiza imiti aricyo cyaba ari nyirabayazana w’ibura ry’imiti mu mavuriro ya leta.Aha ariko abaturage bakaba batahumva kuko ngi bibaza impamvu iyo umuntu agiye kwivuza ari bwiyushyurire imiti ijana ku ijana(100%) abona imiti nyamara uwivuriza kuri mutuelle we akabwirwa ko nta miti ihari akoherezwa kuyigurira muri Pharmacie.Ibi kuri bo bakabibonamo kwirengagiza no gusuzugura uwivurira kuri mutuelle.

Tugarutse kuri iyi nkuru yacu ya bariya baturage barimo kuburabuzwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ngo kuko batabonye amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza, twabibutsa ko Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ibinyujije mu ijwi rya Bwana Musoni James uyikuriye yigeze gutangaza ko nta muyobozi w’inzego z’ibanze wemerewe kuvutsa umuturage uburenganzira bwe harimo no kubona services aba akeneye mu buyobozi ariko biragaragara ko ubwo buyobozi bushobora kuba bufite indimi ebyiri harimo urwo bakoresha kuri za radio babeshya abaturage nyamara byagera mu kubishyira mu bikorwa hagakorwa ibindi ! Niba kandi koko ibyo minisitiri yavuze koko bifite agaciro abo baturage nibatabarwe be guhohoterwa ngo bimwe izindi servises bazira ko batabonye ubwisungane mu kwivuza.

None se niba umuturage atanemerewe kwitabaza inzego zimuyobora ngo ni uko nta mutuelle afite ubwo we azaba uwande ?

Source: Boniface Twagirimana