Iritavuze umwe ! burya ngo ababurana ari babiri umwe aba yigiza nkana

Yanditswe na UWITUZE Germaine

Kuva FPR yatera, byaravugwaga ko hari igicee kimwe cy’abantu barangwa n’urugomo n’ubugome bukabije ngo hari n’abandi bari batuje bashyira mu gaciro bakumvikana n’abaturage mu gihe icyo gice kindi cyarangwaga no kubica ntampuhwe, magingo aya rero aho FPR ifatiye igihugu biragaragara neza ko igice cy’abicanyi aricyo kigaruriye ubutegetsi.

Muri ino nkuru, turagaragaza ko isura y’u Rwanda abigaruriye ubutegetsi bashaka kugaragaza, ntaho ihuriye nuko abadashyigikiye FPR babona ibintu.

Ababirebera kure babibona gute ?

FPR yafashe ubutegetsi nyuma ya jenocide imaze gutsinda urugamba, ariko ugasanga bo bashaka kwivugira genocide gusa batavuze iby’intambara yabaye uhereye mu mwaka 1990. Iyi niyo ngingo ya mbere abatavuga rumwe na FPR bakunze kugarukaho, kuko FPR yo ishaka kwigira umwere kubyabaye.

Nyamara kandi naba tuvuga babirebera kure, harimo n’abahoze ari abayoboke ba FPR, ubu bayihunze dore ko abenshi batari muri kagaco k’abicanyi, bakomeje kugenda bicwa uruhongohongo.

Abanyamahanga benshi bakomeje kugenda mukababaro ka genocide, batwarwa n’ikinyoma cya FPR, ubu nayo isigaye yarigaruriwe n’agatsiko ka ba kabuhariwe mu bwicanyi.

Kubera gushaka guhishira ibyabaye, gakunze no kuragwa n’imvugo nziza ariko y’ibinyoma n’imishinga ihambaye kadashyira mu bikorwa kugirango gakomeze kajijishe kandi karangaze abo banyamahanga tutiyibagije na ruswa yo kurwego rwo hejuru gakoresha mu gushaka abakavugira mu mahanga.

Nyamara ariko nkuko twabivuze hejuru, mubabirebera kure harimo n’abanyarwanda bahunze ako gatsiko bashishikajwe cyane no kubona u Rwanda rusubira kuba igihugu cy’amahoro, bakarangwa no gusobanurira amahanga uko ibintu byifashe mu Rwanda ari nako batabariza abanyarwanda muri rusange bagize ingaruzwamuheto z’ako gatsiko, n’abandi by’umwihariko bagenda bitangira abandi mukwamagana ikinyoma no kwanga akarengane gakorerwa rubanda.

Mu bubanyi n’amahanga, usanga Kigali ifite impungenge kuburyo igenda ifungura za ambassade mu mahanga yose, isinya amasezerano arenze, nyamara kuberako ibyinshi byubakiye ku kinyoma, ugasanga u Rwanda nicyo gihugu gifitanye ibibazo n’ibihugu byinshi.

Ababibonera hafi, nkuko mu kinyarwanda ngo agahinda k’inkoko kamenywa n’inkike yatoyemo, nubwo ibibazo byo mu Rwanda bigaragarira n’abakure, bizwi cyane n’abanyarwanda baba mu gihugu kuko aribo bigiraho ingaruka bwa mbere. Imishinga myinshi ivugwa igaragarira bamwe ariko abandi benshi bakayirenganiramo, ari mu buhinzi cyane ko aribwo butunze abanyarwanda benshi, ari mu burezi twakwita amizero y’Igihugu, mu bukungu ndetse n’ibindi usanga imiborogo ari yose.

Nyamara ariko nanone ukuri guca mu ziko ntigushya, nubwo ubugome n’ubwicanyi bwa FPR butihishira hahora iteka hagaragara impirimbanyi mu gihugu zidakangwa nubwo bubisha bwo kurimbura abantu zigakomeza kwitanga zigirango zirebe ko umunyarwanda yasubira agatuza, agatunga agatunganirwa.

Muri izo ntwari twavuga BAHATI Innocent waburiwe irengero mu kwezi kwa 2 kwa 2021 hamwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi barimo Venant ABAYISENGA, Eugene NDEREYIMANA Boniface TWAGIRIMANA, Aimable KARASIRA, NIYONSENGA Dieudonné, IDAMANGE IRYAMUGWIZA Yvonne, NTAMUHANGA Cassien n’abandi benshi, aba bose utarageretsweho icyaha cy’ubujurura, guteza imvururu muri rubanda, yageretsweho icyaha cyo gupfobya genocide.

Aka karengane ndetse n’imitegekere mibi ya FPR yongeye kugaragazwa na raporo z’inkurikirane zahohotse mu myaka mike ishize ndetse niyasohotse muri Werurwe 2022 yaje ihaanya cyane nizayibanjirije. Ibi byose byerekana ko ikinyoma cya FPR cyamenyekanye, kuburyo n’abagize itsinda ry’ibyamamare byo muri Leta zunze ubumwe za Amerika (Holly Wood) baherutse guhaguruka bashyigikiye RUSESABAGINA, bakambika agatsiko ka Kigali ubusa bagaragaza amabi yako yose, iritavuze umwe rero nuko baserutse bambaye imyambaro iriho ifoto ya RUSESABAGINA nkuko mperutse kubyandika mbishishikariza abanyarwanda ko dukwiye kujya twambara ibirango by’intwari zacu kumugaragaro ntapfunwe.

Icyo twabwira abanyarwanda nuko batacika intege ahubwo bakomeze umurego mukwamagana ikinyoma, kuko nkuko bizwi, ababurana ari babiri umwe aba yigiza nkana, ese ikinyoma cya FPR kizafata abanyarwanda bibagirwe ibibi FPR yabakoreye? Cyangwa hazigera habura abitanga kugirango uko kuri kumenyekane.