Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid yitabye Urukiko

Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ngo atangire kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, ku byaha akurikiranweho n’ubushinjacyaha birimo iby’ihohoterwa rishingiye ku gitsina akekwaho gukorera abakobwa bitabiriye amarushanwa ya Nyampinga.

Umutekano wari wakajijwe bigaragarira ijisho ku rukiko rw’ibanze rwa Kagarama. Ishimwe Dieudonne yinjiye mu rukiko atuje akiziritse amapingu yaje kwamburwa nyuma . Yari yambaye kositime y’ubururu, yagaragaraga nk’unaniwe mu maso.

Icyumba cy’urukiko cyarimo n’abaje kumva urubanza rwa Ishimwe bashobora kuba ari abo mu muryango we cyangwa abo bakorana. Nta n’umwe mu bakobwa bivugwa ko bahohotewe wabonekaga mu rukiko . Bwari ubwa mbere Ishimwe Dieudonne agejejwe imbere y’urukiko kuva yatabwa muri yombi mu mpera z’ukwezi gushize.

Ishimwe yasomewe umwirondoro we, ndetse yemera ko ari uwe, hanyuma amenyeshwa ibyaha aregwa uko ari itatu. Ibyo byaha ni ugukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Ntabwo yigeze avuga ko abyemera cyangwa atabyemera, kuko umunyamategeko we, Nyembo Emelyne, yahise avuga ko atiteguye kuburana. Yasobanuye ko mu myanzuro y’Ubushinjacyaha isaba ifungwa ry’agateganyo, basanze Ubushinjacyaha bugenda bushingira ku byavugiwe mu Bugenzacyaha mu gihe uruhande rw’uregwa rutarabasha kubibona.

Umunyamategeko Nyembo yavuze ko byageze ni mugoroba batarabona ibigize dosiye byose, kandi bakeneye kubimenya mbere y’uko Ubushinjacyaha bugaragaza ingingo zikomeye bushingiraho busaba ko Ishimwe yakurikiranwa afunzwe, ngo nabo baziregureho.

Ishimwe nawe yavuze ko kugeza ubu atarabona dosiye ye. Umunyamategeko Nyembo yavuze ko nubwo bahabwa umunsi umwe, waba uhagije. Ubushinjacyaha bwavuze ko ari uburenganzira bw’ababuranyi kubanza kubona dosiye, ariko ngo yasangijwe ababuranyi bose kuko n’urukiko rurayifite, kereka ngo byakozwe bitinze.

Umucamanza yasabye Ubushinjacyaha gufasha Ishimwe n’umwunganira kubona dosiye kugira ngo bitegure kwiregura. Yemeje ko urubanza ruzasubukurwa ku wa Gatanu.

Inkuru ya Assumpta Kaboyi akorera Ijwi ry’Amerika i Kigali mu Rwanda