Urubanza rwa Dieudonné Ishimwe wateguraga Miss Rwanda rwashyizwe mu muhezo

Umucamanza w’urukiko rw’ibanze rwa Kagarama i Kigali yatangaje ko urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ruregwamo Dieudonné Ishimwe wateguraga Miss Rwanda rushyizwe mu muhezo w’itangazamakuru na rubanda.

Iburanisha rijya gutangira, abanyamakuru babujijwe gufata amajwi n’amashusho.

Ubwo abacamanza, abanyamakuru, n’ababuranyi bari bamaze gufata imyanya yabo mu rukiko mu gitondo kuwa gatanu, umushinjacyaha yasabye ijambo.

Yavuze ko yifuza ko uru rubanza rubera mu muhezo ku mpamvu “mbonezabupfura” n’impamvu z’umutekano w’abaregwa n’abatangabuhamya.

Dieudonné Ishimwe aregwa ibyaha byo:

  • gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato
  • gusaba undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina
  • guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina

Nawe yahise asaba ijambo.

Yabwiye urukiko ko we yifuza ko urubanza rubera mu ruhame, ko habayeho kwifuza ko rubera mu muhezo ari we wakabaye abisaba ati “kuko ari njyewe uregwa”.

Yongeyeho ko ikirego cye cyavuzwe cyane mu itangazamakuru no muri rubanda, ati: “birakwiye ko abacyumvise bakurikirana bakamenya uko cyarangiye”.

Mu buryo bwatunguye abari mu cyumba cy’urukiko, ako kanya umucamanza adafashe umwanya wo kwiga ku bisabwa n’impande zombi – nk’uko bikunze kugenda mu manza – yahise atangaza ko urubanza rushyizwe mu muhezo.

Yavuze ko impamvu z’ubushinjacyaha zifite ishingiro, maze abatari ababuranyi bose n’abanyamakuru bategekwa gusohoka mu cyumba cy’iburanisha, banirukanwa ku rukiko.

Ishimwe uzwi cyane nka Prince Kid kugeza ubu yari ataremera cyangwa ngo ahakane ibyo aregwa, iki cya nyuma nicyo kitezwe cyane muri uru rubanza.

Kurushyira mu muhezo bizagabanya amakuru ava mu rukiko n’ibivugwaho na rubanda kuri iki kirego kimaze gufungirwamo na Elsa Iradukunda wabaye Miss Rwanda 2017.

Iri rushanwa ubu ryabaye rihagaritswe na ministeri y’umuco, kompanyi ya Prince Kid yariteguraga nayo yambuwe ubwo uburenganzira.

BBC