Isomwa ry’Urubanza rwa Urayenza Gerard ryasubitswe ku munota wa nyuma

Urayeneza Gérard

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Inshuti ndetse n’abavandimwe ba Urayeneza Gerard bari babukereye bazindukiye ku Rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda, batungurwa no kubwirwa ku munota wa nyuma ko isomwa ry’urwo rubanza risubitswe.

Byari bitaganyijwe ko ku isaha ya saa tanu zo kuri uyu wa Kane tariki 24 Gashyantare 2022, aribwo hasomwa icyemezo cy’umucamanza ku rubanza rw’ubujurire rwa Bwana Urayeneza Gerard  washinze Kaminuza ya Gitwe mu Majyepfo y’u Rwanda, nkuko byari byemejwe n’umucamanza Muhima Antoine mu iburanisha riheruka.

Bitunguranye, Urukiko rwafashe icyemezo cyo kurusubika rukazasomwa tariki  31 Werurwe 2022 ku isaha ya saa tanu z’amanywa.

“Hari ikibyihishe inyuma”

Umwe mu bari bitabiriye isomwa ry’uru rubanza yatubwiye ko impamvu yatanzwe yatumye rusubikwa iteye ‘isoni’ akaba asanga hari ikindi kibyihishe inyuma.

Yavuze ati “Ukurikije uko uru rubanza rwagenze, ugakurikiza ukuntu abatangabuhamya bivuguruje n’ukuntu hari abatanze ruswa zitandukanye ngo bakunde bacishe Urayeneza umutwe. Njye ndabona isubikwa ry’isomwa ry’uru rubanza rifite ikindi rihishe, hari ikibyihishe inyuma. Birashoboka ko hari urwego runaka cyangwa umuntu runaka utaravuga ijambo rya nyuma kuri uru rubanza.”

Uyu munsi, ubwo Urukiko rwasobanuye ko impamvu isomwa ry’urubanza risubitswe ngo bitewe nuko Umucamaza wa mbere wari mu nteko iburanisha mu bujurire yazamuwe mu ntera akajyanwa mu Rukiko rw’Ubujurire, uwamusimbuye agahabwa umwanya wo kwiga kuri dosiye y’urubanza, ariko nyuma agahura n’ikibazo cy’uburwayi akaba yarorohewe ariko amaze iminsi ine gusa agarutse mu kazi. Bongeyeho ko Urukiko rutabonye umwanya wo kwandika urubanza.

Taliki 25 Werurwe 2021 Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwahanishije igifungo cya burundu Urayeneza Gérard rumuhamije kuba icyitso mu cyaha cya Jenoside n’icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside.

Icyo gihe, urukiko rwahanishije kandi igifungo cya burundu Munyampundu Leon Alias Kinihira na Ruganiza Benjamin wafunguwe by’agateganyo bikaba bivugwa ko yaba yarahise atoroka ubutabera. Bahamijwe icyaha cya Jenoside n’icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside.

Abandi baregwa hamwe na Urayeneza barimo Rutaganda Dominique, Nyakayiro Samuel na Nsengiyaremye Elisé, buri wese yakatiwe igifungo cy’imyaka umunani nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside n’ihazabu ya 750.000 Frw.

Igitangaje ariko n’uko mu rubanza rw’ubujurire, ababashinjaga Urayeneza na Bagenzi be barabashinjuye bavuga ko ibyaha babashinjaga ari ibihimbano ndetse bimeza ko bahawe ibiryo n’inzoga kugirango bakunde babashinze.