ITANGAZO RISOZA UMWIHERERO W’INAMA YA KOMITE NYOBOZI YA MN-INKUBIRI.

Umwiherero wa komite nyobozi y’INKUBIRI wabereye i Bruxelles mu Bubiligi ku wa 26 kugeza ku wa 28 gashyantare 2016. Inama yitabiriwe n’abayobozi baturutse imihanda yose : mu Bufaransa, mu Bubiligi, mu Busuwisi, muri Finlande, muri Suwedi, muri Leta zunze ubumwez’Amerika, mu Bwongeleza no muri Norvège.

Umwiherero wahamije ivugururwa ry’ inyito y’ishyaka unanoza umushinga wa politiki waryo. Izina ry’ishyaka ni « INKUBIRI » mu rulimi rw’ikinyarwanda,  « Mouvement National INKUBIRI » mu rulimi rw’igifaransa cyangwa « National Movement INKUBIRI » mu rulimi rw’icyongereza.

Komite Nyobozi y’ishyaka yasanze :

1. Muri rusange :Kuva muri 1990 inyeshyamba za FPR Inkotanyi zigabye ibitero byo gufata Leta nta  mahoro yigeze aba mu gihugu. Icumu ntiryigeze ryunamuka. Nta mizero ku banyarwanda benshi, uretse abaherwe babarirwa ku ntoki bigwijeho umutungo, abandi inzara irahuma, ubukene buranuma, icyorezo cy’amavunja cyaragarutse . Mu gihugu umuntu  ugize amahirwe arya rimwe mu munsi, imiti yarabuze mu mavuriro y’ibanze, ibirarane by’imishahara y’abakozi ba Leta bikomeje kwiyongera .Ku mwihariko ikibazo cy’amasambu mato na politiki y’ubuhinzi y’agahato cyabaye insobe ; ubushomeri mu rubyiruko  burenze 60%.

2. Muri rwego rwa politiki :Ubutegetsi bukomeje kwerekana ko ari ubw’igitugu n’iterabwoba, ukwishyira ukizana byabaye nk’ifuni iheze, ubwoba bumunze abaturage, abanyapolitiki, abanyamakuru, abanyamadini, abashoramari n’undi wese ubutegetsi budashaka bakomeje kwicwa, gutotezwa no gufungwa,  kimwe na bamwe muri ba ofisiye bakuru b’ingabo bafungwa ubutitsa ku byaha bahimbiwe.

Ubutegetsi bwinjiye muri gihuhuma kitakigira gitangira kuva aho Perezida Kagame agaragarije ku mugaragaro ko ashaka gutegeka igihugu ubuziraherezo.  Bityo inzira yo guhindura ubutegetsi mu buryo bw’ibiganiro n’amahoro Kagame ayisibye burundu, yereka abatavugarumwe nawe ko nta yindi nzira yemera uretse inzira yo gukoresha ingufu. Uko gushyira imbere kumena amaraso y’abanyarwanda ni ubukunguzi burenze. Ayo maraso azamuhame. Azirikane ko azabishinjwa n’amateka.

Twongeye guhamya ko hejuru y’inyota y’ubutegetsi  impamvu nyamukuru ituma abugundira ari ubwoba bwo kuryozwa amaraso yamennye.

3. Umubano n’ibihugu byo mu karere :U Rwanda rwabaye ruvumwa mu bihugu byinshi by’Afurika, uhereye cyane cyane ku bihugu byo mu karere aho rwabaye gashoza ntambara ku nyungu za ba gashakabuhake na mpatsibihugu bagamije kuvoma umutungo w’ ibyo bihugu.

Ku kibazo cy’u Burundi by’umwihariko, birababaje kubona ubutegetsi bw’u Rwanda bukomeje kwivanga muri politiki y’u Burundi, cyane cyane butoza abanyarwanda n’abarundi gutera icyo gihugu nk’uko byatahuwe n’intumwa za Loni.

4. Mu birebana n’ingamba z’ishyaka :Dukomeje guharanira indoto yacu y’u Rwanda rutavangura, igihugu abanyarwanda bishyira bakizana, bakagira amahirwe angana . Muri urwo rwego, tuzakomeza guharanira ko muri 2017 abanyarwanda b’ingeri zose bazaba bafashe inzira iboneye yo kubohora igihugu cyacu.

Twiyemeje kandi gukomeza guharanira ubufatanye n’indi miryango ya politiki duhuje ingamban’imyumvire  ku gihugu kibereye abanyarwanda twese.

Bikorewe i Bruxelles ku wa 28 gashyantare 2016 .

Mouvement National Inkubiri

Eugène Ndahayo

Umuyobozi mukuru