Kakwenza Rukirabashaija utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Museveni yahungiye mu Rwanda

Kakwenza Rukirabashaija

Yanditswe na Gad Nkurunziza

Umwanditsi Kakwenza Rukirabashaija wakunze kwifashisha imbuga  nkoranyambaga hamwe n’itangazamakuru akifatira ku gahanga ubutegetsi bwa Perezida Yoweli Museveni  n’umuhungu we Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yahungiye mu Rwanda.

Amakuru yizewe atugeraho avuga ko Kakwanzi yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 9 Gashyantare 2022, agahita ajya gusaba ubuhungiro kuri HCR ishami ry’u Rwanda. Bikaba biteganyijwe ko mu minsi ya vuba azerekeza ku mugabane w’iburayi.

Umwe mu banyamakuru bakorana bya hafi n’inzego za Polisi ndetse n’inzego zishinzwe iperereza mu Rwanda yatubwiye ko Kakwanza akigera mu Rwanda yahise ajya kubonana n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda.

Yavuze ati “Yahise ajya ku kicaro cya polisi y’u Rwanda abonana n’umwe mu bayobozi ba Polisi […] ninawe wamugiriye inama yo guhita ajya kuri HCR gusaba ubuhingiro.”

Yakomeje ati “Mu minsi ya vuba inyandiko z’inzira nizimara kuboneka azahita ajya ku mugabane w’iburayi, ariko agomba no kubanza kuvurwa n’abaganga ba hano mu Rwanda kuko amerewe nabi kubera iyicarubozo yakorewe.”

Mu mpera z’Ukuboza 2021 nibwo Kakwanza yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano muri Uganda, ashinjwa gutuka umukuru w’icyo gihugu n’umuhungu we ndetse no kwandagaza ubutegetsi buriho.

Abunganizi mu mategeko be bavuze ko yakorewe iyicwarubozo (kuborezwa igufa mu Kirundi) igihe yari afunzwe.

Raporo ya muganga y’urwego rw’amagereza yongeyeho ko yagize ibikomere mbere y’uko yoherezwa muri gereza.

Tariki 15 Mutarama 2022 ubwo yagezwaga imbere y’urukiko rw’i Kampala hifashishijwe iyakure, Kakwanza yabwiye umucamanza ko yakorewe iyicarubozo. Ubuyobozi bwa Gereza bwakoze raporo igaragaza ko bamwakiriye afite ibikomere byinshi ku mubiri.

“Navuganye na Kagame ambwira ko atari mu Rwanda”

Nyuma y’uko inkuru y’ihunga rya Kakwenza ibaye kimomo, Muhoozi yanditse kuri Twitter ye ko atamuzi.

Ati “Uwo mwana w’umuhungu bavuga wakubiswe simuzi, sinigeze numva ibye kugeza igihe itangazamakuru ryatangiye kumuvugaho. Ntabwo nigeze mpura nawe cyangwa ngo mvugane nawe kandi sinshaka kubikora. Navuganye na Perezida Kagame ambwira ko (Kwakanza) atari mu Rwanda.”

Rukirabashaija yari yarekuwe by’agateganyo, akurikiranywe ku byaha birimo gutuka perezida Yoweri Museveni n’umuhungu we Gen Muhoozi Kainerugaba.

Urubanza rwe mu mizi rwari rwari ruteganyijwe tariki 23 z’ukwezi gutaha kwa Werurwe.

Ubwo yafungurwaga by’agateganyo yari yategetswe n’umucamanza ko atagomba kuva mu gihugu, nyamara we yari yasabye ko yakwemererwa kujya kwivuza hanze y’igihugu kubera iyicarubozo yakorewe. Urukiko rwo rwari rwategetse ko yimwa passport ye.

Mu bindi yari yategetswe ntiyagombaga kuvugana n’itangazamakuru cyangwa ngo agire icyo avuga ku bijyanye n’ifungwa rye. Ibi byose uyu muhungu ntiyabyubahirije kuko akiva muri gereza yahise ashyira ku karubanda amashusho agaragaza ibikomere afite ku mubiri, ibyo yise iyicarubozo.