Ni mpamvu ki Gen Abel Kandiho yakuwe muri Sudani y’amajyepfo atamazeyo kabiri?

Gen Abel Kandiho

Yanditswe na Arnold Gakuba

Nk’uko byanditswe n’ibinyamakuru byo mu gihugu cya Uganda kuri uyu wa 8 Gashyantare 2022, Gen. Abel Kandiho wari woherejwe muri Sudani y’Amajyepfo, ubu naho yavanyweho nyuma y’igihe gito cyane. Benshi bakaba bakomeje kwibaza impamvu y’iryo burabuzwa ry’uwahoze akuriye iperereza  rya gisirikare muri Uganda (CMI).

Perezida Museveni wa Uganda yisubiyeho ku cyemezo yari yafashe cyo kohereza Gen. Abel Kandiho muri Sudani y’Amajyepfo, agarurwa muri Uganda, maze ashyirwa mu bayobozi bakuru n’igipolisi cya Uganda. Minisitiri w’ingabo yatangaje ku uyu wa Kabiri tariki ya 8 Gashyantare 2022, ko Gen. Kandiho azakurira abakozi mu gipolisi cya Uganda.  Yagize ati: “Nyakubahwa perezida akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo (UPDF) yagize Maj. Gen. Abel Kandiho ukuriya abakozi mu gipolisi cya Uganda asimbura Maj. Gen. Jack Bakasumba wagizwe intumwa ya Uganda muri Sudani y’Amajyepfo ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’urwego rushinzwe amahoro.” Iyo mirimo yahawe Gen. Jack Bakasumba, niyo yari yahawe Gen. Abel Kandiho igihe yakurwaga ku buyobozi bw’ubutasi bwa gisirikare (CMI).

Gen. Abel Kandiho yari yakuwe ku mirimo ye ku wa 25 Mutarama 2022, nyuma y’iminsi ibiri gusa Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba akubutse mu Rwanda, kuganira na perezida Paul Kagame. Benshi bakaba bavuga ko byari muri gahunda yo kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda. Ibyo byabaye kandi nyuma y’uko u Rwanda rwikomye Kandiho ko ata muri yombi abanyanrwanda bari muri Uganda, ibyo bikaba byaranazanye agatotsi mu mubano w’ibihugu by’ibivandimwe. 

Nyuma y’uko u Rwanda rwumva ko Gen. Abel Kandiho yakuwe ku mirimo yo gukurira ubutasi bwa gisirikare (CMI), rwahise rutangaza ko umupaka wa Gatuna uzafungurwa. Uwo mupaka wari warafunzwe muri Gashyantare 2019, igihe imibanire y’ibihugu byombi yari ijemo agatotsi. Itangazwa ryo gufungura umupaka wa Gatuna ku ya 31 Mutarama 2022 ryatumye habaho ibyishimo bikabije i Kigali, aho abagenzi benshi bahise bagura amatike ya bisi ngo atabashirana. Nyamara ntibyabahiriye. 

Umunsi wo gufungura umupaka wa Gatuna ugeze, Leta y’u Rwanda yahise itangaza ko imodoka zitwaye imizigo arizo zonyine zemerewe kwambuka umupaka, ibyo bikaba byarabereye ihurizo ubuyobozi bwa Uganda. Kugera magingo aya, ntawe uzi icyo u Rwanda rutekereza. Nyamara, bivugwa ko u Rwanda rwatinye ko abanyanrwanda bahita biroha muri Uganda ari benshi nyuma ya 31 Mutarama 2022, maze ntirwemerera abantu guhita bambuka. 

Gen. Abel Kandiho yongeye guhindurirwa imirimo nyuma gato y’amagambo perezida Paul Kagame yavugiye mu muhango wo kurahiza abaminisitiri bashya. Yagize ati: “Ku bijyanye n’umubano w’u Rwanda na Uganda, Uganda utangiye kujya mu murongo muzima ikemura ibibazo byatumye umupaka ufungwa.” Yongeyeho ati: ” Kandi turimo kuvugana, tunakurikirana uko biri gukorwa. Birimo kugenda neza.

Nyamara ariko, perezida Paul Kagame ntiyagaragaje ko umupaka uzafungurwa byuzuye, yitwaje ko ngo hagomba kwitabwa ku ngamba zo kurwanya Kovidi-19. Yagize ati: “Impande zombi, twafunguye umupaka ariko dutekereza no kuri Kovidi-19.” U Rwanda rwaba rutinya kongera umubare w’abandura iyo ndwara kandi rwitegura kwakira inama ya CHOGM muri Kamena 2022. Usibye umupaka wa Gatuna, indi mipaka irafunguye bisanzwe. 

Mu nzu y’Inteko ishingamategeko, perezida Paul Kagame yabwiye abadepite, ku wa Kabiri tariki ya 8 Gashyantare 2022, ati: “Twifuriza buri wese mu karere amahoro, ariko umuntu wese utwifuriza intambara tuzayimuha.” Yongeyeho ko bafite inararibonye mu ntambara kandi ko bazarwanya umwanzi wabo wese. 

Kuba Gen. Abel Kandiho akomeje gushyirwa mu myanya yo hejuru mu nzego z’umutekano za Uganda, bikomeza kumuha umwanya wo kumenya amakuru ku mutekano. Ibyo kandi binamwemerera gukomeza kuyobora ibikorwa by’umutekano nk’uko yabikoraga akiyobora CMI. 

Gen. Abel Kandiho yari yaroherejwe muri Sudani y’Amajyepfo, kandi u Rwanda rufiteyo ingabo zagiye kubungabunga amahoro. Perezida Museveni yagombye kuba yarabyitayeho mbere y’uko amwoherezayo.