Yanditswe na Gad Nkurunziza
Gen. Abel Kandiho wahoze ari umuyobozi w’u Rwego rushinzwe iperereza mu gisirikare cya Uganda (CMI), mu kwezi gushize yari yakuwe kuri izi nshingano yoherezwa muri Sudani y’Epfo ashinzwe gukurikirana ibikorwa by’urwego rushinzwe amahoro muri iki gihugu kandi hari ingabo z’u Rwanda n’abapolisi bamazeyo imyaka isaga 10.
Aho umubano w’u Rwanda na Uganda uziyemo kidobya, u Rwanda rwatunze agatoki Gen.Abel Kandiho kuba ku isonga ryo gushyigikira abarwanya u Rwanda no gukorera iyicarubozo abanyarwanda baba muri Uganda cyangwa abahagenda baruvuga neza.
Tariki 25 Mutarama 2022 nibwo Perezida Yoweli Museveni wa Uganda yafashe icyemezo cyo guhindurira inshingano Gen. Abel Kandiho ufatwa Maj nk’umusirikare ukomeye mu butasi bw’icyo gihugu, iki cyemezo akaba yaragifashe nyuma y’uruzinduko umuhungu we Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, ibi byatumye abatari bacye bavuga ko guhindurira Kandiho inshingano bikozwe mu rwego rwo gushimisha Kagame.
“Museveni yafashe icyemezo ahubutse”
Umwe mu barimu b’imwe muri Kaminuza zikomeye mu Rwanda utifuje ko amazina ye tuyatangaza muri iyi nkuru yavuze ko icyemezo Museveni yari yafashe cyo kohereza Gen.Kandiho muri Sudani y’Epfo atari yagitekerejeho neza.
Yavuze ati “Icyemezo Museveni yafashe yagitewe na ‘Pressure’ yashyizweho na Kagame, ngirango wabonye ko mu bintu birenga 10 u Rwanda rwasabaga kugirango umubano w’ibihugu byombi wongere kuzahuka harimo ko Kandiho yakurwa ku nshingano yari afite. Muhoozi avuye mu Rwanda bwaracyeye Museveni ahita afata icyemezo cyo kohereza Kandiho muri Sudani y’epfo ahubutse.”
Yakomeje avuga ko: “Muri Sudani y’epfo hariyo ingabo z’u Rwanda n’abapolisi bamazeyo imyaka bivuze ngo bagushatse ntibakubura. Kugeza ubu Kandiho afatwa nk’umwanzi w’u Rwanda numero ya mbere cyangwa iya kabiri y’u Rwanda ndakubwiza ukuri muri Sudani y’Epfo ntiyari kumarayo kabiri atishwe n’abahungu ba Kagame .”
Uyu mwalimu wa Kaminuza yakomeje atanga ingero z’abantu bafatwaga nk’abanzi ba Leta ya Kigali bagiye bicirwa mu bihugu by’amahanga. Ati “Ingero ni nyinshi z’abantu bafatwaga nk’abanzi ba Leta ya Kigali bagiye bicirwa mu bindi bihugu, Karegeya ntumuzi ? yiciwe muri Afurika y’Epfo, Seth Sendashonga yiciwe muri Kenya hari n’abandi benshi ntarondora. Kandiho rero nawe ntiyari kumara kabiri agihumeka umwuka w’abazima.”
“Kandiho yasubijwe imirimo muri Uganda nyuma y’ijambo rya Kagame”
Abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu biganiro ahahurira abantu benshi, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Gashyantare 2022 bari kugaruka ku ijambo Perezida Kagame yavugiye mu muhango wo kwakira indahiro z’abayobozi bashya.
Yaravuze ati “Utwifurije intambara na yo turayirwana nta kibazo, dufite abanyamwuga bayo bayikora uko bikwiye haba hano haba n’ahandi[…]Cyane cyane ko turi agahugu gato, intero yacu ni aho umuriro uturutse ni ho tuwusanga’, ntabwo dutuma ugera hano[… ]nta mwanya dufite wo kurwanira hano tuzarwanira aho intambara yaturutse.”
Bamwe bati “Kagame yavuze amagambo akomeye bituma Museveni afata icyemezo cyo kugarura Kandiho mu gihugu[…] biragaragaza ko urwishe ya nka rukiyirimo, abari batangiye kubyina bishimira ibintu bigiye gusubira ku murongo musubize amerwe mu isaho.”
Undi ati “Kugarura Kandiho muri Uganda agahabwa inshingano zo kuyobora Polisi ya Uganda hari icyo bivuze. U Rwanda rushatse rwakwitonda rukaba ruretse kubyina itsinzi kuko n’ubundi Kandiho ntaho yagiye arahari kandi afite inshingabo zikomeye.”
Mu kwezi k’Ukuboza 2021, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zatangaje ko zafatiye ibihano Gen. Abel Kandiho wayoboraga CMI hamwe n’abandi bayobozi bafatanyije kuyobora uru rwego.
Icyo gihe, Amerika yavuze ko Kandiho n’urwego yari ayoboye bataye muri yombi, bafunze kandi bagahohoterera abantu muri Uganda mu bikorwa bibabaza umubiri.
Mu itangazo rya Amerika rifatira ibihano Kandiho, nta hantu na hamwe havuzwemo u Rwanda gusa ibyo ashinjwa bisa neza n’ibyo u Rwanda rushinja Uganda by’umwihariko CMI.