Kigali: Imyiteguro y’inama ya CHOGM iteganijwe muri Kamena 2022 irarimbanije!

Yanditswe na Arnold Gakuba

Amakuru dukesha “The East African” kuri uyu wa 1 Gashyantare 2022, aremeza ko, nyuma yo gusubikwa inshuti ibyiri zikurikiranye, noneho inama inama y’abakuru b’ibuhugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (CHOGM) izabera mu Rwanda muri Kamena 2022. Kwemeza itariki y’iyo nama byatumye Leta ya Kigali ndetse n’abikorera ku giti cyabo bashyashyana bayitegura, dore ko bafite amezi atanu gusa kandi  hagomba guteganywa ibyo abaziyitabira bazakenera byose. 

Kuba iyo nama yarimuwe inshuro ebyiri zikurikirana mu myaka ishize byagize ingaruka ku bikorera bari bayiteguye. U Rwanda rero rwongeye guhabwa amahirwe yo kuyitegura nyuma y’uko yimurwa kubera icyorezo cya Kovidi-19.

Ese iyo nama izaba ryari?

Biteganijwe ko inama ya CHOGM izabera i Kigali izatangira ku itariki ya 20 Kamena 2022. Iyo tariki yatangajwe n’umunyamabanga wa “Commonwealth” Patricia Scotland ndetse na Paul Kagame, perezida w’u Rwanda.

Iyo nama yagombaga kuba yarabaye muri Kanama 2020 yimurirwa 2021 ariko nabwo ntiyaba kubera icyirezo cya Kividi-19. U Rwanda rukaba rwishimiye guha ikaze abazitabira iyo mama ya CHOGM-Rwanda 2022. Imyaka ibiri ishize ngo yahaye u Rwanda umwanya wo kwitegura bihagije ku buryo rwizeye ko izagenda neza. Perezida Paul Kagame yagize ati: “Gutegereza iyo nama igihe kirekire byaduhaye umwanya wo kurebera hamwe ibibazo twatewe na Kovidi-19 no gukoresha ikoranabuhanga rigezweho ngo dukemure ibibazo abaturage bacu bahura nabyo“. 

Madamu Scotland we yagize ati: “Inama tuzagirira mu Rwanda zidadufasha kumenya neza indangagaciro zo kuba turi muri ‘Commonwealth’ harimo uko twahashya ingaruka z’icyorezo cya Kovidi-19, imihindukire y’ibihe n’ubukene, guteza imbere ubucuruzi ndetse n’iterambere rirambye. Ibyo byose bizagerwaho mu bufatanye no guterana inkunga.”

 Imyiteguro igeze  he?

Kwemeza amatariki mashya byahaye Leta y’u Rwanda n’abikorera igihe kitagera ku mezi atanu yo kwitegura icyo gikorwa hategurwa ibizakemerwa kwakira abazayitabira.

Ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda, imyiteguro irarimbanije. Muriyo harimo gusana imihanda no kubaka uduhanda tuzengurutse umujyi kugirango bizorohe gutwara abazaza muri iyo nama nta muvundo.

Kuba iyo nama yarasubitswe inshuro ibyiri zikurikirana byagize ingaruka nyinshi ku bikorera, dore ko benshi bari baratsindiye amasoko, bari baratse inguzanyo mu mabanki.  Ibyo byari mu rwego rwo kugirango bongere ubushobozi bwo kwakira abazitabira inama. Haribazwa niba nanone iyo mama itazongera ikimurwa cyane ko hari ibihugu birimo kubonekamo ubwoko bushya bwa Kovidi-19.

Inama Commonwealth ni iki?

CHOGM ni inama y’ibihugu byakoronijwe n’Ubwongereza cyangwa byasabye kwinjira muri iryo shyirahamwe. Iyo nama iba buri myaka ibiri, ikaba ari urwego rwo hejuru ruganirirwamo byinshi kandi rugafatirwamo ibyemezo. 

U Rwanda ni igihugu cyakoronijwe n’abavuga Igifaransa kandi rukaba rwari mu ruhando rw’ibihugu bikoresha urwo rurimi, rwinjiye muri Commonwealth muri 2009. Mu nama yayo yabereye i London muri 2018, nibwo u Rwanda rwatoranijwe kuzakira inama izakurikiraho, ariko iza kwimurwa inshuro ebyiri kubera icyorezo cya Kovidi-19. 

Madamu Scotland yavuze ko bateguye inama bareba ibyo kwirinda Kovidi-19 mu manama y’Abaminisitiri yateguraga iy’abakuru b’ibuhugu. Yagize ati: “Iyi niyo nama ya mbere ya CHOGM izabera muri Afrika mu gihe kirenze imyaka 10, nkaba nsaba Leta y’u Rwanda n’abanyarwanda kuzaba intangarugero muri CHOGM-Kugali“.  Yongeyeho ati: “Ndashimira abanyarwanda bose ku bw’imyiteguro barimo, kugirango inama ya CHOGM izabe mu mudendezo kandi itange umusaruro uzafasha Commonwealth guhangana n’ibi bihe bitoroshye“.

Commonwealth ni ishyirahamwe ry’ibihugu 54 bifite abaturage bose hamwe bagera kuri miliyari ebyiri n’igice, aho 60% muri bo nari hasi y’imyaka 29.