Mozambique : Tuahil Muhidim umunyetanzaniya wayoboraga inyeshyamba  yishwe

Yanditswe na Arnold Gakuba

Amakuru dukesha ibiro by’Itangazamakuru by’Ubufaransa (AFP) n’ikinyamakuru “New Vision” cyandikirwa muri Uganda yo kuri uyu wa 1 Gashyantare 2022, ni uko Leta ya Mozambique yatangaje iyicwa ry’umutanzaniya w’umujihadi. Uyu muyobozi w’inyeshyamba yiciwe mu bitero byabereye mu majyaruguru ya Mozambique, nk’uko bitangazwa na polisi y’icyo gihugu. 

Tuahil Muhidim niwe wayoboye igitero cyafashe Mocimboa da Praia muri 2020, icyambu cyo mu majyaruguru ya Mozambique cyakoreshwaga mu kwakira imizigo  y’imishinga yakoreraga muri ako karere.  

Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi mukuru wa polisi ya Mozambique Bernardino Rafael, abinyujije kuri radiyo y’igihugu, ngo mu gitondo cyo ku wa gatandatu tariki ya 29 Mutarama 2022, nibwo ingabo za Mozambique n’iz’u Rwanda zarashe Muhidim ihita ahasiga ubuzima.  

Muhidim uyu ni nawe washinjwaga kuba yarashimuse ababikira babiri b’abanye Brezili akabamarana igihe kirenga ibyumweru bitatu mu mwaka wa 2020. Bernardino Rafael uvuga ko ibyo Muhidim yakoreye abo babikira byamugarutse. 

Bernardino Rafael atangaza ko Tuahil Muhidim yarashwe ku wa gatandatu saa yine n’igice za mu gitongo (10:30 am) ku isaha ya Mozambique (08:30 ku isaha mpuzamahanga), akaba yari amaze igihe ashakishwa n’inzego z’umutekano. 

Muri icyo gitero kandi, abashinzwe umutekano barashe indi nyeshyamba, bashobora no gufata imbunda ibyiri nk’uko Bernardino Rafael akomeza abitangaza. Arakomeza agira ati: “Ibitero by’abashinzwe umutekano byagize umumaro munini. Inyeshyamba zimaze gucika intege“. Yanatangaje ko abayobozi bagera kuri barindwi by’inyeshyamba bamaze kwicwa mu mezi abiri ashize. 

Inyeshyamba za Mozambique zatangije ibikorwa byazo mu majyaruguru ya Mozambique, hafi y’umupaka wa Tanzaniya. Ibitero byazo byaranzwe no guca imitwe abaturage no gutwika amazu mu midugudu. Kuva icyo gihe, abantu barenga 3,500 barishwe, n’aho abagera kuri 820,000 bakurwa mu byabo. 

U Rwanda n’bihugu 16 bigize Umuryango w’iterambere ry’Afrika y’Amajyepfo (SADC) byohereje ingabo zigera ku 3,000 mu Majyaruguru ya Mozambique guhosha imvururu zishyamiranije inyeshyamba na Leta y’icyo gihugu hakaba hashize amezi atandatu. Kugeza ubu igikorwa kiracyakomeje.

Kugera magingo aya, Leta y’u Rwanda ikomeza gutangaza ko nta nkunga nimwe ihabwa yo gufasha abasirikare b’icyo gihugu bagiye mu gikorwa cyo kurwanya inyeshyamba zigometse kuri Leta ya Mozambique muri Cabo Delgado iherereye mu Majyaruguru ya Mozambique. Nyamara ariko, benshi bemeza ko u Rwanda nta bushobozi bufite, ubwarwo bwonyine, bwo gukora icyo gikorwa. Hanibazwa cyane inyungu u Rwanda rwaba rubifitemo nk’igihugu niba nta zindi nyungu zibyihishe inyuma.