Kigeme: impunzi z’abacongomani bavuga ikinyarwanda zatangiye kwimurirwa i Mahama kubera kwikanga FLN

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi HCR , mu minsi ishize yatangiye igikorwa cyo kwimura izi mpunzi kubera kwikanga ibitero simusiga bishobora kugabwa na FLN bikaba byabangamira umutekano w’izi mpunzi.

Amakuru agera kuri The Rwandan avuga ko kuva mu kwezi gushize hamaze kwimurwa imiryango 50. Gusa ngo iki gikorwa gikomeje kugenda biguru ntege bitewe n’uko izi mpunzi zitishimiye kubana mu nkambi imwe n’abarundi ndetse no kuba badashira amakenga imibereho bazahabonera bitewe n’uko abarundi batuye  Mahama basanzwe babaho mu bucucike ndetse ikaba n’inkambi izwiho kubamo urugomo rwinshi tutibagiwe n’ishimutwa rya hato na hato rikorerwa impunzi bigizwemo uruhare na leta y’u Rwanda.

Amakuru yakomeje avuga ko n’ubwo badasiba kumva amasasu aturikira mu ishyamba rya Nyungwe n’inkengero zaryo, ko icyifuzo cyabo kwari ukujyanwa gutuzwa ahandi hasanzwe impunzi z’abacongomani bavuga ikinyarwanda aho kubavanga n’abarundi.

Akomeza avuga ko habayeho amanama menshi ahuza ubuyobozi bw’inkambi n’inzego z’umutekano mu Rwanda aho zabasabaga kudakwirakwiza aya makuru, ariko bikarangira binaniranye n’ubwo umubare w’abimuka ukomeje kuba muto cyane.