KUVUKA MURI YA “MIRYANGO IGOYE” BISOBANURA IKI?

Yitwa Dr.Utumatwishima Jean Népo Abdallah. Niwe ministiri w’urubyiruko mu Rwanda. Mu ijambo yavuze ejo mu nama y’umushyikirano ya 19 yashimiye Perezida Kagame kuba yaramugiriye icyizere akamuha inshingano zo kuyobora ministeri y’urubyiruko kandi avuka muri ya “miryango igoye”. Ibi bintu numvise bihishe ikibazo gikomeye cyane.

Wenda ntacyo bitwaye gushimisha uwakugize ministiri kuko bisaba kugirirwa ikizere koko, ariko ubusanzwe ibi ngibi bivugwa ku munsi wo kurahira. Muri iyi nama icyo yasabwaga nugusobanurira rubanda ibyo amaze kugeraho cyangwa ibyo ateganya bijyanye n’izo nshingano amazeho igihe kirenze amezi atandatu.

Uyu musore wize amashuri agoye y’ubuganga akarangiza kaminuza afite impamyabushobozi ya dogiteri arumva guhabwa imirimo yo kuyobora ministeri ari ibintu ngo atashoboraga no kurota. Kubera iki se? Hari ahantu se azi bigira amashuri yabyo? Yaba se ashaka kuvuga ko ari umutwaro bamuhaye atabishoboye? Nonese ubu ayobewe ko umuntu nka Mbonyumutwa Dominiko yavuye ku mwanya wa surushefu akaba Perezida w’igihugu? Abantu bari abarimu bafite diplome yitwaga D4 bakoze imirimo ihambaye nyuma ya Revolisiyo. Abandi badafite n’amashuri yisumbuye bayoboye amakomini. Ingero ni nyinshi. Yemwe na mbere y’uko amashuri abaho abantu bahabwaga inshingano zikomeye zirenze biriya ayobora kandi bakazishobora.

Ikibazo ariko kibabaje cyane ni ahantu Ministiri Utumatwishima avuga ko akomoka muri ya miryango igoye. Ubu koko arashaka kuvuga iki? Aravuga se ko mu muryango avukamo harimo abajenosideri? Ayobewe se ko icyaha ari gatozi? Ese yaba nawe atekereza ko nyuma ya jenoside abitwa abahutu batakaje uburenganzira bwo kuyobora igihugu cyangwa kugiramo izindi nshingano? Ese nawe arashaka kuvuga nka Bamporiki ko nyuma ya jenoside yagendaga ahisha izuru rye? Ibi bintu rwose birarambiranye. Ni uguhakwa mu buryo buteye iseseme.

Dr. Utumatwishima azi ko Perezida Kagame ariwe ahubwo wagize ikibazo cyo kuvuka mu muryango utararyaga ngo uhage? Azi ko Rutagambwa se wa Kagame yanze guhinga aribyo yarafitiye ubushobozi mu buhungiro, i Bugande, bigatuma areka no kurya kugeza ubwo ahitanywe n’inkurikizi z’iyo mibereho igoranye?

Utumatwishima ibibazo yaba yaragize birenze ibya Kagame ni ibihe koko? N’iyo yaba akomoka mu bo bita ko basigajwe inyuma n’amateka akwiye kumenya ko kwiga ukaba dogiteri ari intambwe ndende umuntu aba yateye muri sosiyete iyariyo yose. Hari byinshi umuntu yavuga ariko reka mpinire aha.