Abategetsi baroha abandi

Yanditswe na Ariane Mukundente

Birakaze impaka ku magambo ya Minisitiri Utumatwishima mu mushyikirano, aho yavuze ngo mbere mu Rwanda buri “wa gatatu nyuma ya sa sita abantu bajyaga gusingiza Habyalimana na MAMA WE”. Bagenzi be bati aravuga ukuri kwambaye ubusa, abandi bati ibyo avuga ni ukuri 100%. Umva rero abanyarwanda igihugu ni icyacu, aba bategetsi ni twebwe abaturage bakorera. Baravuga ngo umwera uturutse ibukuru bucya wakwiriye hose. Iyo uwo “mwera” ari ukuri, ukuri niko gukwira hose, iyo ari ibibeshyo, nabyo nibyo bikwira abaturage tugafata ibyo. Rero twize amasomo(aka wa wundi), ntacyo umutegetsi azongera kuvuga ngo kitunyureho gutyo, kugeza no ku mpaka bizana.

Ntabwo nza kwandika hano kuri FB nta umwanya wanjye. Ntabwo nza kwandika kubyo abategetsi bavuze mbasebya, ntabwo mbazi, ntaho duhurira, nta n’aho tuzahurira. Dupfana ko ari abategetsi b’igihugu cyanjye nkunda, ibyo bavuga byose bikagira ingaruka ku baturage bacyo: bikabakiza cyangwa bikabaroha. Ariyo mpamvu umuturage wese afite inshingano zo kunonosora ibyo bavuga kuko ari nabo bakorera, babahemba.

Ngaruke rero kubyo Ministre Utumatwishima yavuze. Navuze ngo “yarabeshye avuga ko buri wa Gatatu nyuma ya sa sita abantu bajya gusingiza Nyina wa Habyalimana”. Umuhungu we navuze ko byabagaho kuko twakoraga animation. Ndabishimangira nta animation zabagaho zo gusingiza Nyina wa Habyalimana. Nibyo yavuze bamwe bikwitwaza indirimbo yariho irimo “Nyirazuba” nyina wa Habyalimana. Niba aribyo, hari n’iya Nyiramuhumuza, umugore w’umwami Rwabugiri kandi nayo twarayiririmbaga.
Niba hari umuntu waba warakoze animation isingiza NYINA wa Habyalimana, akaba se azi abayikoze abitubwire. Nidusanga aribyo, ndasaba imbabazi Ministre imbere y’abanyarwanda bose.

Par ailleurs, abazungu baravuga ngo “le diable est dans les détails”. Si ubwa mbere Ministre Utumatwishima abeshya. Aherutse kubikora muri Canada avuga ko nta mpunzi zibaho ku ngoma ya Kagame. Kandi plus de 80% bamwicaye imbere muri iyo salle baraje ari impunzi z’iyo ngoma ya Kagame. Guhunga si igisebo, igisebo ni ukubeshya ikinyoma nk’icyo imbere y’abo bantu n’abanyarwanda bose.

Ikindi yabeshye mbona cyo giteye ubwoba ni ibi aherutse kuvuga ku itariki ya 20 Mutarama 2024 biri Gihe ku mutwe ugira uti “Mu bihe byacu twatumizwaga uku tugiye kwigaragambya – Minisitiri Dr Utumatwishima ahanura urubyiruko”
Dore ibyo avugamo:

{ “Minisitiri Dr Utumatwishima yeretse aba banyeshuri amahirwe bafite yo kuba batekerezwaho n’igihugu bagafatwa ukuboko bakerekwa uko bazana ibisubizo ku Banyarwanda bifashishijwe ubumenyi bakuye mu ishuri.
Yababwiye ko mu gihe cye yiga ayo mahirwe bitakundaga ko aboneka, ahubwo inshuro nyinshi bahuraga bagiye kwigaragambiriza ibitagenda neza, abasaba gufatirana ayo mahirwe.
Ati “Iyo twatumizwaga n’ubuyobozi bw’ishuri ngo tujye mu gikorwa cya leta akenshi twabaga tugiye kwigaragambya. Bakatubwira uwo dutuka, abo dutera amabuye. Ibyo ni byo abana bakiri bato bigaga mu mashuri abanza n’ay’isumbuye birirwagamo mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.”}

Ngaho nimundebere! Ni ubuhe buyobozi bw’ishuri bwabayeho mu Rwanda bwasabaga abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye kujya mu myigaragambyo gutuka no gutera amabuye abayobozi ba Leta? Ishuri rimwe gusa byabayeho!!!

Nk’ubu Ministre UTUMATWISHIMA arabeshyera iki? Ni irihe shema ku gihugu kugira abategetsi babeshya gutya? Ingoma ya Kagame yumva igira akahe gaciro imbere y’abaturage iyo iriho kwitaka ikoresheje ibibeshyo, ibeshyera abaturage ibyo batakoze? Aya mateka y’ingoma zibeshya uko zikurikirana muyashakira iki, twebwe abanyarwanda twakoreye iki Imana ngo tugire bene aba bategetsi uko imyaka itashye? Tuzashinga urubanza nayo. Igitabo kiri imbere: “urubanza rw’Imana n’abanyarwanda-twacumuye iki Mwimanyi”.

Mbisubiremo, sinibasira Ministre, simuzi, ndibasira ibyo avuga. Nazanye ibi bindi kuko bagenzi be bavuga ko avuga ukuri kwambaye ubusa 100%. Ntabwo bamufasha, baramuroha! Kubera iki?