Bruxelles:Major Désiré Nyaruhilira niwe uyoboye intumwa z’abarwanya ubutegetsi mu Burundi?

    Major Désiré Nyaruhirira wahoze ari umujyanama wa mbere akaba na maneko muri Ambasade y’u Rwanda mu Burundi ubu arabarizwa mu gihugu cy’u Bubiligi!

    Nabibutsa ko uyu mugabo wanakuriye mu gihugu cy’u Burundi yirukanwe n’abategetsi b’u Burundi ashinjwa gufatanya n’abahungabanya umutekano mu Burundi.

    Ubu ikibazo benshi bibaza ni ukumenya niba uyu mu major ari mu Bubiligi byo guhunga cyangwa ahari mu rwego rw’akazi.

    Abakurikiranira hafi amakuru yo mu biyaga bigari bahamya ko Major Nyaruhirira ari mu gihugu cy’u Bubiligi kubera zimwe muri izi mpamvu:

    -Mu Bubiligi hari kubera ibiganiro hagati y’abahagarariye Leta y’u Burundik n’umuryango w’ubumwe bw’uburayi kandi muri ibyo biganiro harimo n’imiryango itegamiye kuri Leta harimo n’irwanya ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza, ntawakwirengagiza ko n’abarwanya ubutegetsi bw’u Burundi benshi bari ku butaka bw’u Bubiligi. Rero umuntu nka Major Nyaruhirira wabaye maneko mu Burundi imyaka 20 kandi akaba yarirukanywe mu Burundi ashinjwa gufasha abarwanya ubutegetsi, ntabwo umuntu yabura kwibaza icyo ari gukora mu Bubiligi muri iki gihe! aho ntakurikiraniye hafi ibiganiro by’abarundi, aho amategeko n’inama zimwe muri ibyo biganiro ntizaba zimuvaho?

    -Major Nyaruhirira afite umuvandimwe we wahungiye mu Bubiligi nta wundi ni Dr Innocent Nyaruhirira wigeze kuba Ministre w’Ubuzima, mu 2009 yari  Chief Executive Officer mu bitaro byitiriwe umwami Faisal uwo mwanya akaba yaraweguyeho ku buryo budasobanutse ndetse yanze no kuvugisha itangazamakuru ku mpamvu yatumye yegura. Kujya kumusura birashoboka ariko se uko tuzi Leta y’i Kigali yapfa kureka umuntu nka Major Nyaruhirira akajya gutembera i Burayi gutyo gusa?

    -Guhunga birashoboka ariko ni ibintu tudapfa kwemeza kereka niba ashaka guhunga mu mayeri nk’umuvandimwe we Dr Innocent Nyaruhirira yitwaje impamvu z’amashuri cyangwa akazi akaruca akarumira akirinda politiki. Ariko hari n’amakuru avuga ko hari igihe Perezida Kagame bijagura mu mutwe ku buryo umuntu wese azi neza ko hari aho ashobora kuba yarigeze guhurira n’umugore we Jeannette Nyiramongi kera ari umukobwa ashobora kumwiyenzaho yitwaje impamvu runaka.

    Email: [email protected]