Kagame yemeye ko Kamarampaka ku itegeko nshinga ishobora kuba ku wa 18.12.2015

Kuri iki cyumweru, tariki 06 Ukuboza; Perezida wa Repubulika Paul Kagame wari utegerejweho umwanzuro kuri referendum izaha umwanya Abanyarwanda wo gutora umushinga mushya w’Itegeko Nshinga, yemeye ikifuzo cy’inama ya Biro Politike yaguye ya RPF-Inkotanyi cyo gushyira amatora ya referendum tariki 18 Ukuboza 2015.

Nyuma yo kuvuga ijambo risoza iyi nama ya Biro Politike yaguye, umunyamuryango wa RPF-Inkotanyi witwa Erasme Ntazinda yabajije Perezida itariki ya Referendum izemeza cyangwa igahakana impinduka zakozwe mu Itegeko Nshinga.

Icyakora, Perezida Paul Kagame wagaragaje ko yari ataratekereza kuri iyo tariki, yasabye abanyamuryango kumubwira itariki bifuza.

Minisitiri w’ubutabera, akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye yahise agaragaza ko itariki ndetse n’imyiteguro byatekerejweho bihagije.

Ati “Mubyemeye, twatekerezaga ko Inama y’igihugu y’Umushyikirano na Noheri bikwiye kuba referendum yacu yarabaye,…turifuza itariki 18/12/2015,…Kandi turabyiteguye nyakubahwa.”

Amaze kumva icyo Umunyamabanga mukuru wa RPF-Inkotanyi Francois Ngarambe, n’umuyobozi wungirije (Vice-Chairman) Bazivamo Christophe babitekerezaho, Perezida Paul Kagame yemereye abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi ko ibyifuzo byabo abyemeye.

Gusa, gusa nk’uko biteganywa n’amategeko Perezida wa Repubulika agomba gutangaza Kamarampaka ndetse agatangariza Abanyarwanda n’impamvu yayo, bityo Perezida akaba yasabye kurindira bikazasohoka mu myanzuro y’inama y’abaminisitiri izaterana muri iki cyumweru.

Mu ijambo yavuze adasoma ibyanditse, Perezida Paul Kagame yabwiye abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi ko ibizava muri referendum bifite ingaruka nyinshi ku buzima bw’igihugu buri imbere, gusa abasaba kwitegura bakazahagarara kucyo bazaba bahisemo.

Abanyamuryango banyuranye ba RPF-Inkotanyi banyuranye, basohokanye ibyishimo ko icyifuzo cyabo cyumviswe, ndetse bakavuga ko bakurukije ubusabe bw’Abanyarwanda n’uburyo biteguye, ngo bizeye ko abazatora “YEGO” bazaba 100%.

Inyito ya Kamarampaka yashyizwe mu majwi na bamwe mu banyamuryango, nka Vincent Munyeshyaka, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yavuze ko nta mpamvu yo kuyita kamarampaka kandi nta mpaka abanyarwanda barimo.

Ni byemezwa ko referendum izaba kuwa gatanu tariki 18 uku kwezi, Abanyarwanda mu gihe kitageze ku byumweru bibiri barasabwa guhaguruka bakitabira amatora ari benshi bakagaragaza amahitamo yabo.

Vénuste KAMANZI
Source: UMUSEKE.RW

IMYANZURO Y’INAMA YA BIRO POLITIKI YAGUYE Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI YO KU ITARIKI YA 6 UKUBOZA 2015:

Uyu munsi tarikiya 6 Ukuboza 2015; Inama ya Biro Politiki yaguye y’Umuryango FPR-INKOTANYI yateraniye i Rusororo mu Karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali iyobowe na Nyakubahwa KAGAME Paul, Perezida wa Repubulika akabana Chairman w’Umuryango FPR- INKOTANYI. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akabana Chairman w’Umuryango FPR-INKOTANYI yagejeje kubateraniye mu nama ya Biro Politiki yaguye ijambo rikubiyemo ibibikurikira: 

  • Umukoro Abanyamuryango bahawe mu mwaka wa 2012 wogushaka uburyo bunoze bw’imiyoborere y’u Rwanda bushingiye kubintu bine by’ingenzi “ Change, Stability, Continuity and Independence “ ;
  • Ivugururwa ry’Itegeko Nshinga rifite impamvu ziremereye kandi zishingiye kubushake n’ubwigenge bw’Abanyarwanda;
  • Mu gukemura ibibazo u Rwanda rwanyuzemo na n’ubu rukinyuramo tugomba gukoresha uburyo budasanzwe;
  • Abanyarwanda bose bagomba guhora iteka baharanira kwihesha agaciro;
  • Gukora igenamigambi rifasha kureba kure hirindwa guhuzagurika;
  • Igisubizo kubyifuzo by’Abanyarwanda Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akabana Chairman w’Umuryango FPR-INKOTANYI azagitanga hashingiwe kubizava muri Referendumu;
  • Abanyamuryango bagize Biro Politiki yaguye bahawe ikiganiro kumpinduka z’ingenzi zakozwe mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo kuwa 4 Kamena 2003 ryavuguruwe mu mwaka wa 2015. Mu kungurana ibitekerezo, Abanyamuryango ba FPR-INKOTANYI bibanze kuri ibi bikurikira: 1. Impamvu n’ishingiro by’ubusabe bw’Abanyarwanda ku ivugurura ry’Itegeko Nshinga no gukomeza kuyoborwa na Nyakubahwa KAGAME Pau lnyuma ya 2017 kubera ibikorwa by’indashyikirwa birimo guhagarika jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igihe amahanga yari yatereranye u Rwanda n’Abanyarwanda, ubumwe n’ubwiyunge, kugarura umutekano, guca akarengane, iterambere, no guteza imbere imibereho myiza y’Abaturage n’ibindi.

2. Uburenganzira ntavogerwa n’Ubwigenge busesuye bw’Abanyarwanda bwo kwihitiramo imiyoborere ibabereye mu gihe kizaza kugirango intambwe imaze kugerwaho n’Abanyarwanda bayobowe na Nyakubahwa KAGAME Paul itazasubira inyuma. Twebwe Abanyamuryango bagize Biro Politiki yaguyeya FPR INKOTANYI tumazekubonako:

  • Inteko Ishinga Amategeko yasanze ubusabe bw’Abanyarwandabufiteishingiro,igatora umushinga w’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga ariko kandi hakaba hakiri indi ntambwe irebana na Referandumu igomba guterwa kugirango ibyasabwe byose n’Abanyarwanda bikorwe;
  • Abanyarwanda bategereje mu mutuzo umwanzuro kubireba ubuyobozi bw’ejo hazaza, hitawe kugukomeza gusigasira no kurinda ibyagezweho mu buryo burambye “Change, Stability, Continuity and Independence”. Dufashe Imyanzuro ikurikira: 1. Twiyemeje gukomeza gushyigikira urugendo rw’ivugurura ry’Itegeko Nshinga no kuzagira uruhare rukomeye muri Referandumu.

2. Dushimangiye ko Abanyarwanda aribo bonyine, mu bwigenge busesuye, bigenera uko bayoborwa n’imiyoborere ikwiriye igihugu cyabo.

3. By’umwihariko;

  • Abagabo, Abagore n’Urubyiruko bagize Biro Politiki yaguye biyemeje gutera ikirenge mu cya Nyakubahwa KAGAME Paul, Perezida wa Repubulika akaba na Chairman w’Umuryango FPR-INKOTANYI mu gukunda no kwitangira igihugu, kwiha agaciro, gusigasira ibyagezweho no guharanira kugeza u Rwanda ku iterambere rirambye rizagirira akamaro n’abazadukomokaho.
  • Abikorera biyemeje kunoza imikorere kugirango bakomeze guteza imbere igihugu cyabo bagishoramo imari kandi bafatanya n’abandi bashoramari bo mu karere n’ahandi cyane cyane ko nabo ubwabo bashima imiyoborere ya Nyakubahwa KAGAME Paul.

4. Dushingiye kububasha Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ahabwa n’Itegeko Nshinga kubirebana na Referandumu ndetse n’ubusabe Abagize Guverinoma bamugejejeho;

Turasaba Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akaba na Chairman w’Umuryango FPR-INKOTANYI, ko mu bushishozi bwe, yakwemera ko Referandumu iba.

Turasaba ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika aramutse abyemeye, Referandumu yaba kuwa 18 Ukuboza 2015.

5. Twiyemeje ko mubyo dukora byose dukora duharanira agaciro no kwigira

6. Twiyemeje guhinduka no guhindura imikorere yacu mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’Igihugu, dukorera hamwe, turwanya kandi tudahishira ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano nayo, tubaza kandi tukemera kubazwa ibyo dukora, duhuza kandi dukurikirana ibikorwa uko bikwiye, aho biri ngombwa tugakora mu buryo budasanzwe.

7. Twiyemeje gukomeza gushyigikira Nyakubahwa KAGAME Paul, tumwizeza ko Abanyamuryango ba FPR-INKOTANYI turikumwe nawe mu rugamba rwo kubaka igihugu cy’u Rwanda kuburyo bw’umwihariko, na Afurika muri rusange, kandi duhize ko buri wese ahuza imvugo n’ingiro, yiha agaciro kandi akarangiza inshingano ashinzwe uko bikwiye.

Bikorewe i Rusororo, kuwa 6 Ukuboza 2015

Mushobora no kumva ijambo Perezida Kagame yavuze hano hasi

Amwe mu mafoto yafatiwe i Rusororo