Major Micombero yiteguye gutanga ubuhamya ku ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana n’iyicwa ry’abafaransa 3 byakozwe na FPR

    Nyuma yo gusoma inkuru yanditswe n’ikinyamakuru Marianne ivuga ko Major Jean Marie Micombero wahoze ari umunyamabanga mukuru muri Ministère y’ingabo mu Rwanda ubu akaba ari umukuru w’Ihuriro RNC mu gihugu cy’u Bubiligi (umutwe utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda), yagitangarije ko afite amakuru kw’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana ndetse no ku rupfu rw’abafaransa batatu bari batuye hafi ya CND ahari hakambitse ingabo za FPR mu 1994, urubuga The Rwandan rwifuje kugirana ikiganiro na Major Micombero ngo atubwire by’imvaho ayo makuru. Major Micombero yemeye gusubiza ibibazo bya mugenzi wacu Marc Matabaro.

    Major Jean Marie Micombero, ushobora kwibwira abasomyi ba The Rwandan muri make ukanababwira imirimo wakoraga mu ngabo za FPR muri 1994? Kuko hari abatangiye kuvuga ko wari umusirikare wo hasi cyane (platoon sergeant) ko utigeze ukora akazi katuma warashoboraga kubona amakuru yo mu rwego rwo hejuru icyo gihe!

    Nageze muri CND mu Kuboza 1993, ndi kumwe n’abasirikare ba Batayo ya Gatatu ya APR yari iyobowe na Lt Col Charles Kayonga, yari ishinzwe kurinda abayobozi bakuru ba FPR mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano y’Arusha hagati ya FPR na Leta y’U Rwanda y’icyo gihe.

    Nahageze mfite ipeti rya sous-lieutenant nari narahawe muri uwo mwaka wa 1993. Mbere y’uko ntoranywa ngo nze mu basirikare 600 boherejwe i Kigali, icyo gihe mbona iryo peti nabaga muri unity ya High Command yarindaga Chairman wa High Command ariwe Paul Kagame.

    Muri Batayo ya 3 muri CND nari umwe mu basirikare bari mu gashami kari gashinzwe iperereza.

    -Muri Nyakanga 1994, iminsi mike mbere y’uko hashyirwa inzego za Leta nshya, natoranyijwe mu basirikare bagombaga gukora umutwe uzashingwa kurinda Perezida wa Repubulika. Muri uwo mutwe ninjye wari ushinzwe iperereza (I.O) akazi nakoze kugeza muri 1995 igihe najyaga gukomeza amashuri muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare mu ishami ry’amategeko.

    Niba atari ibanga watunyuriramo muri make ibyo wumvise muri icyo gihe bijyanye n’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana? Ko hari amakuru avuga ko abasirikare  Batayo ya 3 bari muri CND bari basabwe kwitegura imirwano « stand-by class one » saa moya z’ijoro tariki ya 6 Mata 1994 maze indege ya Habyalimana igahanurwa saa mbiri n’igice?

    Kuri iyi ngingo nta kirenzeho natangaza kuko amakuru mfite, ni amakuru akomeje gutindwaho mu itangazamakuru bishobora kugira ingaruka ku iperereza cyangwa ku ubutabera ku kibazo cy’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana ariko ikidashidikanywaho dufitiye ibimenyetso bihagije n’uko iyo ndege yarashwe n’abasirikare b’iyo Batayo ya gatatu biteguwe binashyirwa mu bikorwa ku mabwiriza y’uwari umuyobozi w’igisirikare cya FPR, Paul Kagame abicishije ku uwari umuyobozi wa Batayo ya 3, Lt Col Charles Kayonga.

    Na none niba atari ibanga wagira icyo utubwira ku rupfu rwa bariya bafaransa batatu bari batuye hafi ya CND aha ndavuga adjudant-chef Alain Didot n’umugore we Gilda na adjudant chef Jean-Paul Maïer?

    Nk’uko mbisobanuye haruguru twakwirinda kwinjira cyane ku byabaye bifitanye isano n’urupfu rw’aba bafaransa kuko bishobora kugira ingaruka ku butabera kuri iki kibazo ariko rero aba bafaransa bishwe ku mabwiriza ya Lt Col Charles Kayonga wari uyoboye Batayo ya gatatu, ndetse n’ababishe barabyigambaga ku mugaragaro icyo gihe ahubwo batangiye kubihakana aho ikibazo kibyukiye.

    Kuki wahisemo kuvugana n’ikinyamakuru kitazwi cyane ku rwego mpuzamahanga nka Marianne aho kujyana ubuhamya bwawe mu butabera bw’umufaransa dore ko n’umucamanza w’umufaransa Marc Trévidic arimo gukora iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana?

    Amakuru kuri ibi bibazo byombi arahari, ikibazo gihari n’uburyo abashinzwe kuyakoresha biragaragara ko baseta ibirenge mu gushaka kumenya ukuri kuko sinjye njyenyine ufite amakuru nk’aya. Bamwe mu banyamakuru bakurikiranye ibimaze iminsi bitangazwa mu binyamakuru by’i Burayi akenshi byagorekaga ukuri, bashatse gucukumbura ngo bimenyere ukuri ni mu urwo rwego baje batugana. Uretse ko hari byinshi umuntu yakwirinda gutangaza mu bitangazamakuru bikazajya ahagaragara igihe kigeze kuko ari abafaransa ari abanyarwanda bekeneye kumenya ukuri n’ubutabera bugakora akazi kabwo.

    Ese ko hashize imyaka 19 biriya bikorwa bibiri bibaye, ndetse nawe ubwawe ukaba umaze imyaka nk’ibiri mu buhungiro wari utegereje iki ngo utange ubwo buhamya? Kuba uri umukuru wa RNC ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Kagame mu Bubiligi, ntabwo byaba bisobanura ko ibyo wavuze bihishe impamvu za politiki?

    Ibyaha bikomeye nk’ibi ntabwo bisaza, n’ukuvuga ko igihe icyo ari cyo cyose ukuri cyangwa ibimenyetso bibonetse bihabwa agaciro kabyo, ikindi kandi hagati ya 1994 n’igihe nahungaga ntabwo byashobokaga kuba umuntu yagaragaza ukuri kuko byari bimeze nko kwiyahura, bikaba bitanatandukanye n’abantu bari mu Rwanda bazi ukuri kuri ibi bibazo bibiri bagize icyo bavuga byaba ari ukwiyahura.

    Ikindi kandi ngeze mu buhungiro ikihutirwaga ntabwo byari ukugaragaza ibimenyetso ahubwo kubanza kureba ibimenyetso bihari n’icyo byakoreshwa ni byo byari ngombwa, kuko ibimenyetso birahari byinshi ariko ababihawe ntacyo babikoresha.

    Kuba hari ukuri nzi kuri ibi bibazo byombi, kuba umunyapolitiki ntabwo byambuza kugaragaza ukuri nzi, ahubwo kutabivuga byaba atari ugutanga umusanzu wanjye mu kumenyekanisha ukuri ku byabaye mu Rwanda.

    Nk’umuntu uzi ibijyanye n’amategeko kuba warabonye ibyo bintu bikorwa ntubivuge kandi wari muri izo ngabo zakoraga ibyo, ntabwo utinya ko byafatwa n’ubutabera nk’ubufatanyacyaha?

    Ibyo bikorwa ntabwo nigeze mbishyigikira, ntabwo mbishyigikiye ubu ndetse nta n’inkunga natanze kugira ngo bikorwe ahubwo mbishyize ahagaragara igihe nzi ko bishobora kutangiraho ingaruka, icyo nashoboraga gukora n’ukubiburizamo ariko ntabwo nari mbifitiye ubushobozi. Na none kubishyira ahagaragara nkiri mu maboko ya bariya bicanyi ntabwo byashobokaga.

    Mu minsi yashize Bwana Dr Rudasingwa igihe yatangaga ubuhamya ku bijyanye n’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana, yavuze ko hari abandi batangabuhamya benshi biteguye gutanga ubuhamya mu gihe baba barindiwe umutekano, ese mubo yavugaga nawe waba urimo?

    Ibyo Dr Rudasingwa yabwiye umucamanza Trévidic biri hagati ye n’uwo mucamanza njye ntacyo mbiziho. Ariko hagize icyo umucamanza ambaza namubwira icyo mbiziho.

    Nyuma y’aya makuru watanze nta bwoba ufite kuri wowe n’umuryango wawe wenda n’igitutu cy’abantu bo mu muryango nk’uko byagendekeye abandi bantu bagiye batanga amakuru ku ihanurwa ry’iriya ndege?

    Nashakaga ngo abantu batekereza ko nshobora guterwa ubwoba mbakurire inzira ku murima, kabone n’iyo bananyica bagakuraho n’umuryango wanjye wose. Kimwe mu byo iyi ngoma y’abicanyi ishyira imbere ni iterabwoba, idushyiraho igamije kugirango tudashyira ku mugaragaro amarorerwa bakoreye abanyarwanda na n’ubu bakibakorera. Iyo ndwara y’ubwoba narayikingiwe. Kuba ntacyo barankoraho kugeza ubu si urukundo bamfitiye ni uko ahubwo niba atari Imana iturinze byarabananiye. Bagerageje byinshi, birimo kumpamagara, kunyoherereza intumwa zitandukanye zigamije kungura ndabananira, iterabwoba rinyuranye byaba kuri njye cyangwa ku muryango wanjye ryarageragejwe. Bagerageje kumparabika bakoresheje ibitangazamakuru byabo ntibyanca intege ahubwo bigatuma abanyarwanda barushaho kumenya imikorere n’ikinyoma by’iriya ngoma.

    Mu gusoza nakubaza nk’umuntu wize iby’amategeko, urabona ubu buhamya bwawe bufite uburemere bungana iki dore ko hari benshi batanze ubuhamya bamwe muri bo bakivuguruza, ubundi ntibuhabwe agaciro?

    Kugeza ubu nta buhamya ndatanga kandi agaciro k’ubuhamya kemezwa n’urukiko kandi ibi bibazo byombi nta rukiko rurabiburanisha. Gusa icya ngombwa n’iyo ubutabera bwo hanze butafatira imyanzuro ibibazo nk’ibi cyane cyane ibirimo abanyarwanda, hari igihe u Rwanda ruzagira ubutabera butavugirwamo n’abanyagitugu ku buryo byatinda byatebuka ukuri kuzajya ahagaragara. Murakoze

    Murakoze namwe kuba mwemeye kuganira natwe.

    Marc Matabaro

    Comments are closed.