Mutsindashyaka yakubise hasi ibipfukamirizo none imbehe bayubuye!

Nyuma y’igihe kitari gito asa n’uwateye umugongo Politiki yo mu Rwanda, Mutsindashyaka Théoneste yongeye kugirirwa icyizere, aho yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango ushinzwe kurwanya ikwirakwiza ry’intwaro nto n’iziciriritse mu karere k’Ibiyaga Bigari, mu Ihembe rya Afurika no mu bihugu bihana imbibi RECSA (Regional Centre on Small Arms).

Itangazo ry’Ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Kagame yo ku wa 24 Mata 2013, ni bwo Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Inama y’Abaminisitiri b’Ibihugu bigize Umuryango RECSA (Regional Centre on Small Arms) ushinzwe kurwanya ikwirakwiza ry’intwaro nto n’iziciriritse mu Karere k’Ibiyaga Bigari, mu Ihembe rya Afurika no mu bihugu bihana imbibi, yateraniye i Kigali kuva ku itariki ya 22 kugeza ku ya 23 Mata 2013 yahaye imyanya y‘imirimo abakandida batanzwe na Guverinoma y’u Rwanda ari bo Mutsindashyaka Théoneste wagizwe Umunyamabanga Mukuru, na SC Kamali Theophile wagizwe Umuyobozi ushinzwe igenamigambi n’ikurikiranabikorwa (Director of Planning and Coordination).

Mutsindashyaka Théoneste yakoze akazi gatandukanye ka Leta, aho yabaye Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, aba Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, aba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, yavuye aho yerekeza muri Gereza Nkuru ya Kigali (1930) aho yakekwagaho kunyereza umutungu wa Leta.

Mu mwaka wa 2010, ni bwo yasohotse muri gereza agizwe umwere, kuva icyo gihe ntiyongeye kugaragara muri politiki, none nyuma y’imyaka ine afunguye yongerewe kugirirwa icyizere.

Source:igihe.com 

1 COMMENT

  1. uyu ngo ni Mwarimu ra,ubunini si ubugabo,uyu Kagame aramuhonda akamutengeneza hamwe na Ministri Musoni,nabo bagera mu ngo zabo abagore babo inshyi zikababona dore ko mu Rwanda kurwana n’umugore aribyo byeze{Kagame and Ingabire}guhangana n’undi mugabo wapi:Kayumba ati ufite umugore nkagira undi,ufite abana nkagira abandi,yewe n’iyi Gènéral nambaye si wowe wayimpaye nayambitswe n’ibikorwa byange,urarunkubita ndarugusubiza Kagame ati genda ariko Ingabire Victoire we hasi hejuru ntankira,

Comments are closed.