Me NTAGANDA Bernard YAGIRANYE IKIGANIRO N'ABAHAGARARIYE ISHYAKA MU NTARA Y'i BURENGERAZUBA

PEREZIDA FONDATERI W’ISHYAKA PS IMBERAKURI Me NTAGANDA Bernard YAGIRANYE IKIGANIRO N’ABAHAGARARIYE ISHYAKA MUTURERE TURINDWI TUGIZE INTARA Y’i BURENGERAZUBA

Kuri icyi cyumweru taliki ya 31 Kanama 2014 nibwo Nyakubahwa Perezida Fondateri wa PS IMBERAKURI Me Bernard NTAGANDA yakiriye abahagarariye ‘Ishyaka ayoboye bo muturere tugize intara y’i burengerazuba.Ibi bikorwa byo kongera kwegera imbaga y’abanyarwanda bari inyuma y’ishyaka ayoboye akaba yarongeye kubihagurukira nyuma y’igihe gito avuye muburoko.Iki ni ikibatsi cya politike agarukanye nk’uko yabitangaje kuwa 4 kamena 2014 agisohoka mumiryango ya gereza.

Umunyamabanga Mukuru akaba n’Umuvugizi w’Ishyaka PS IMBERAKURI
Mwizerwa Sylver

Ntaganda