MPUHIRE ABAHUTAZWA

H.T.Sankara

Ndakangutse nibaza ku Banyarwanda, nanzura ko mundenganya ku mugani w’abarinzi b’i Kami iyo basindaga, bagasakuza ngo Sankara ararengana, atabivuze yashya mu nda kuko umuriro uba umugurumanamo.

Navuga nti muri ubwoko butagira ubwenge nk’uko byanditswe, muti ni wowe utazi ubwenge ahubwo! Icyakora ndahamya ndashidikanya ko noneho muri ino minsi mwantangaje! N’abo najyaga nkekeraho akenge, kwaheri. Yaba Kagame, yaba abamurwanya bose ni iriniri!

Muravuga ngo nizera ibintu bitabaho bidafite ishingiro, ndafitiye n’ubusobanuro. Ariko noneho muri ino minsi nabonye mufite ukwizera gukomeye cyane njyewe ntagira. Nabaye Tomasi neza neza, izina ni ryo muntu. Nashakiye uko kwizera kwanyu mu by’Imana aho gushingiye, ndaheba. Nagiye no mundagu nyarwanda ndaheba. Ntekereza kuri politiki zose nzi ndaheba, nti reka ndebe n’abanyabwenge ba kera mu bitabo banditse ndaheba. Ndavuga nti reka ndebe no mu gisirikali, ntekereze kuzo narwanye, nabwo sinagira icyo mbona. Niko kwibwira nti nshobora kuba niyemera nta kigenda kuko ibintu birimo n’abagenerali benshi, Nuko nsoma n’ibitabo, njya no mubahanga b’abayahudi mu bya gisirikali basobanura ibitangaza byabaye ku bakurambere babo mu rwego rw’ubwenge bwa gisirikali, naho mpeba kwa kwizera kwanyu aho gushingiye. Nanzuye ko niba atari kwa kwizera kutagira imirimo kw’impfabusa, ari kumwe Yesu yavuze kwimura imisozi. Muri ibitangaza niba mutarayobye!

Gusa hari umuntu umwe wumviye akanama kanjye kamwe, namugiriye ko kwigumira muri defense, agacunga izamu rye kuko ari byo ashoboye byonyine, kugeza ubwo nyirabyo azaza, nk’uko byavuzwe n’abakurambere, ngo “iyo nyirumuringa aje utega ukuboko.” Kagame we, nari nakubwiye ko uyu mwaka ari mubi kandi nguteze ahanyerera, ntiwirenganye nawe si wowe, ibintu ni bibi, uwo nteye ikinonko ntava hasi, uzajya ukosoza amakosa ayandi.

Reka ndekeraho ibyanyu nzaba mbyumva!

Habyalimana Thomas Sankara