Tribert Rujugiro Ayabatwa yigeze gutunga nyina wa Perezida Kagame na mushiki we i Burundi abakuye Uganda.

Tribert Rugijuro Ayabatwa

Umunyemari Tribert Rujugiro Ayabatwa yagiranye ikiganiro kirambuye n’ikinyamakuru New Vision cya Uganda. Icyo kiganiro ikinyamakuru IHAME.org cyabahitiyemo kukibashyirira mu kinyarwanda kugira ngo mwiyumvire ibyo uyu munyemari w’umunyarwanda yatangaje. Harimo byinshi utari uzi nko kuba Tribert Rujugiro Ayabatwa yarigeze gutunga igihe kirekire nyina wa Nyakubahwa Paulo Kagame na mushiki we i Burundi abakuye Uganda.

Twagerageje kugenekereza mukinyarwanda. Ngaho tutabarambiye nimwisomere ikiganiro cyose.
New Vision: Tribert Rujugiro Ayabatwa ni muntu ki? 

Tribert Ayabatwa Rujugiro: Ayabatwa n’izina ry’ababyeyi, Rujugiro nirindi zina ryanjye Tribert n’irikirtu ryanjye. Kuko mu gihe cyacu nta biro by’irangamimerere ryabagaho ngo abana bandikwe bakivuka sinababwira neza umwaka navutseho gusa nabwiwe ko navutse ahagana 1940. Navukiye mu Rwanda ndahakurira kugeza ngejeje imyaka 19, kubera ibibazo bya politike mu Rwanda nahungiye i Burundi aho namaze imyaka 30. Mu mwaka wa 1990 nahavuye nerekeza mugihugu cya Afrika y’Epfo. Mu mwaka wa 1987 ubwo Colonel Jean Baptiste Bagaza yahirikwaga k’ubutegetsi na Pierre Buyoya narafashwe mfungwa imyaka 3 ndetse Perezida Pierre Buyoya anyambura ubucuruzi bwanjye. Mu mwaka wa 2005 natashye mu Rwanda aho namaze imyaka 4 kugeza 2009 ubwo nahavaga ngasubira mu gihugu cya Afrika y’Epfo. Ubu ntuye Afrika y’Epfo na Dubai aho mfite ibikorwa byanjye by’ubucuruzi.

New Vision: N’iki cyumwihariko cyatumye uhunga u Rwanda?

Tribert Ayabatwa Rujugiro :Nk’impunzi yari imaze imyaka 30 m’ubuhunzi numvise ko bagenzi banjye batangije intambara yo guhirika ubutegetsi bwa Nyakwigendera Juvenali Habyarimana. Bamaze guhirika ubutegetsi bwe nagerageje gutangira kubaka igihugu cyanjye muburyo bwose bwanshobokeraga. Nakoreye u Rwanda nka rwiyemezamirimo n’umucuruzi. Nafashije kubura “Chamber of Commerce”kandi nkurira ishami ryabatwara mu mahanga ibikomoka mu Rwanda (Chairman of the export angency). Nabaye umwe mubajyanama (Presidential Advisory Council) ba Perezida bamufashaga guha igihugu icyerekezo.

Uko ibihe byakomeje kugenda byagiye bigaragara ko Perezida Paulo Kagame twamwibeshyeho atari uko twamutekerezaga. Urugero: Yahindutse hafi ya bose mubayobozi bayoboranye intambara. Kuri none niwe wenyine mubayobozi batangiranye Rwandan Patriotic front(RPF) usigaye. Bamwe bapfuye imfu zidasobanutse, abandi baramuhunze bibereye m’ubuhungiro abandi babayeho mubucyene bicishijwe mu Rwanda.

Mu mwaka wa 2009, Kagame yambwiye imbona nkubone ko atageze k’ubutegetsi abiheshejwe n’uwariwe wese. Ibi byarantangaje cyane. Wibutse umubare w’abapfuye mu ntambara mu 1990-1994, imari n’imitungo byagiye bitangwa n’abanyarwanda, wibutse ubufasha twagiye duhabwa n’abantu na Leta ya Uganda, hanyuma umuntu umwe akabirenza ingohe akakubwira ko ntawe akesha kuba ari k’ubutegetsi. Nahise numva ko Umuyobozi w’igihugu cyacu atakiri umuyobozi utekereza wumva cyangwa ngo wemera kugirwa inama. Nahise mfata icyemezo cyo kuva mu Rwanda nkisubirira kuyobora businesses zanjye zari mubihugu bitandukanye bya Afrika no mubihugu by’Abarabu.

New Vision: N’uruhe ruhare wagize muri RPF mbere na nyuma y’intambara ya 1994?

Tribert Ayabatwa Rujugiro: Uruhare rwanjye mu ntambara hamwe n’abandi bashoramari rwari ngirakamaro cyane. Nafashije gutanga ibikoresho no gukusanya amafaranga. Ubwanjye nemeye gutanga imari yanjye nari mfite mugufasha RPF gutsinda intambara cyane ko icyo gihe imitungo yanjye yose yari yarafatiriwe na Perezida Buyoya i Burundi. Ariko natanze ntitangiriye itama kuko nemeraga impamvu y’intambara ya RPF. Uwari umuyobozi wa RPF icyo gihe Nyakwigendera Fred Rwigyema yari yaransabye gutanga no kuba gukangurira abandi kuyoboka no gufasha RPF. Mu gihe cy’intambara rero nabashije gukangurira abandi bashoramari n’abacuruzi nka Nyakwigendera Mico Rwayitare tubasha kwegeranya ubushobozi buhagije. Nyuma y’intambara nashoye imali mukubaka isoko rinini (shopping mall), nshora mu cyayi, mugukora inkweto, mukubaka amazu (housing estate), n’ibindi. Nashize imbaraga nyinshi mugutangiza ihuriro ry’abashoramali (Rwanda Investment Group -REG) ndetse ngirwa Umuyobozi Mukuru wayo, intego nyamukuru yacu ari ugushora mu mishinga ikomeye yatuma u Rwanda rutera imbere.

Komeza usome inkuru yose irambuye ku kinymakuru ihame.org