Ni kuri uyu wa kane tariki ya 16 mutarama 2014. Mu mvura nyinshi n’imbeho y’itumba, abali n’abategarugoli bahuriye i Buruseli mu Bubiligi ku cyicaro cy’umuryango w’ibihugu by’i Burayi (Union européenne), mu mugambi wo gutabariza infungwa za politiki z’abanyarwanda, cyane cyane umubyeyi nka bo Ingabire Umuhoza Victoire umaze gukatirwa imyaka 15 y’igifungo na Leta ya FPR mu Rwanda. Iyi myigaragambyo-ntabaza ibaye ku munsi Ingabire Victoire yagereye mu Rwanda, imyaka ine ikaba ishize; dore ko hari kuya 16 mutarama 2010 Ingabire ageze i Kigali mu Rwanda nyuma y’imyaka 17 yari amaze mu buhungiro.
Aba bagore baremeza ko ngo Madame Ingabire Victoire azira ubutegetsi bubi buri mu Rwanda : ubutegetsi burenganya aho kurengera rubanda, ubugetsi bwica bukicarira rubanda, ubutegetsi bubeshya bukanabeshyera rubanda, none ngo bukaba bwarapangiye Ingabire kugezaaho yinjiriye muri gereza nkuru. Aba bali n’abategarugoli mu myigaragambyo yabo, bari bambaye imyambaro y’ibara ry’i roza riranga abanyururu bo mu Rwanda, bamwe bapfutse amaso bishaka kwerekana ko isi ikomeje guhumiriza ibishaka ngo itabona ibibazo by’u Rwanda. Abandi bari bapfutse iminwa ngo byerekana ko mu Rwanda nta ruvugiro ruhari, bafite n’ibitambaro biriho amafoto ya Victoire Ingabire.
Si ibyo gusa kuko mu gihe bamwe bari imbere y’icyicaro cy’umuryango w’ibihugu by’i Burayi, abandi bari bazengurutse imihanda yose y’i Buruseli mu Bubiligi batanga impapuro zisaba ko Madame Ingabire yafungurwa vuba, ko ifungwa rye ryarangira ubu, ngo kuko nta cyaha yakoze. Ikindi kandi aba bagore bavuze, ngo ni uko bakeka ko Perezida Kagame nawe isura ye mbi yaba iterwa n’ibyegera bye. Urugero ngo ni nka Madamu Donatilla Mukabalisa ukuriye inteko y’abadepite mu Rwanda uherutse mu Bubiligi, akaba ataremeye guhura n’aba bagore.
Mbere y’uko iyi myigaragambyo irangira, intumwa z’abigaragambyaga zakiriwe na Madame Catherine Ashton, umwe mu bayobozi bakuru mu muryango w’ibihugu by’i Burayi. Aba bagore bigarambije bamenyesheje ko ibikorwa nk’iki bizakomeza mu rwego rwo kwifatanya n’imfungwa zose z’abanyarwanda, ariko cyane cyane basaba ko umubyeyi nka bo Madame Ingabire Victorie yafungurwa ubu.
Ikonderainfos, i Buruseli mu Bubiligi.