ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU
IMPAMVU: KWIFATANYA KU MUGARAGARO N’IHURIRO FCLR-UBUMWE
IRIBURIRO :
Banyarwanda banyarwandakazi namwe nshuti z’u Rwanda;
Si ubwambere ishyaka FPP-URUKATSA rigaragaza ubushake bwaryo bwo kwifatanya n’indi mitwe ya politiki igamije kubohoza igihugu cyacu, cyane cyane urubyiruko rwibumbiye muri FDLR nk’uko twabigaragaje mu nyandiko zacu twashyize ku mbuga za internet zinyuranye tuvuga tuti « Leta ya FPR niyanga gushyikirana na FDLR twe tuzashyikirana nayo kandi ntituzagenda twububa » (kanda hano usome iyo nyandiko)
Iyo nyandiko ikaba yarakurikiwe n’indi twise tuti « Dushyigikire kumugaragara FDLR ikibyimbye nigishaka kimeneke » (kanda hano usome iyo nyandiko)
Tubitegetswe n’inteko ngishwanama y’ishyaka FPP-Urukatsa duhagarariye ;
Dukurikije ibikubiye mu itangazo ry’ihuriro N°001/13/Coord/FCLR-UBUMWE ryo kuwa 04/02/0013 rigenewe abanyamakuru ;
Dukurikije impuruza y’iryo huriro yo kuwa 10/02/2013 rihamagarira amashyaka yose guhuza imbaraga kugirango igikorwa cyo kuzana impinduka ya demokarasi gishoboke ;
Dushingiye ku itangazo N°001/14/CR/FCLR-ubumwe rishyira ahagaragara ubufatanye hagati y’ishyaka PS imberakuri n’umutwe wa FDLR mu ihuriro FCLR-Ubumwe ;
Dushingiye ku cyifuzo cy’ishyaka FPP-Urukatsa ryagejeje ku ihuriro FCLR-UBUMWE cyo kuwa 28/11/2013 kigamije guhuriza hamwe imbaraga ;
Dushingiye kandi kubutumwa twagejejweho n’iryo huriro bwo kuwa 21/12/2013 ritumenyesha ko ryakiriye neza icyifuzo cyacu ;
Dushingiye na none kubiganiro bitandukanye twagiye tugirana n’abayobozi banyuranye bagize ihuriro FCLR-Ubumwe ;
Dushingiye ku biganiro twagiranye kuri uyu mugoroba wo kuwa gatatu tariki ya 15 mutarama umwaka w’2014 n’ubuyobozi bukuru bw’ihuriro FCLR-UBUMWE,
Dushingiye kurugendo intumwa z’ishyaka FPP-Urukatsa ziherutsemo rwo gusura abasore biyemeje kwitangira ibikorwa by’impindura matwara ,izo ntumwa zikaba zari zigamije kwirebera n’amaso abagize cyane cyane umutwe wa FDLR no kumva ingengabitekerezo y’urwo rubyiruko ;
Tumaze kumva raporo twagejejweho n’izo intumwa z’ishyaka ryacu itugaragariza ko umutwe wa FDLR ugizwe n’urubyiruko rudafite aho ruhurira n’ibyaha ruhimbirwa ;
Tumaze kumva ko urwo rubyiruko nta ngengabitekerezo igamije kurimbura imbaga y’abanyarwanda nk’uko bibeshywa na leta ya Paul Kagame muri politiki ye igamije gucamo ibice abanyarwanda kugirango arambe ku butegetsi ;
Tumaze kumva ubutwari bwo kubohora igihugu cyacu ndetse n’ubushake bwo kubanisha abanyarwanda birangwa muri urwo rubyiruko ;
(Ni nde urengeje imyaka 30 muri aba ?)
« Nta cya dushimishije nko kuba twarasanzemo abahutu n’abatutsi, abaislam n’abakristo babanye neza kurusha uko abari mu gihugu rwagati barebana ay’ingwe »
(Ni mwihere amaso aba basore maze mutubwire aho bahuriye na jenoside Kagame yagize iturufu)
Ishyaka FPP-Urukatsa ryishimiye gutangariza abanyarwanda bose ndetse n’inshuti z’u Rwanda ibikurikira :
Umutwe wa I. Ubufatanye bw’ishyaka FPP-Urukatsa n’ihuriro FCLR-Ubumwe
Ishyaka FPP-URUKATSA uhereye kubayobozi ukageza no kubanyamuryango baryo rimaze kumva ko ntayindi nzira yadufasha gutabara igihugu cyacu uretse gushyira hamwe imbaraga zacu tugasenyera umugozi umwe dufatanije n’abantu bose bagaragaza ubushake bwo kuzana impinduramatwara mu Rwanda;
Kubera iyo mpamvu rero twifuje gutangariza abanyarwanda n’isi yose ko twiyemeje gukorana n’ihuriro FCLR-Ubumwe kuri gahunda ziteye zitya:
Umutwe wa II. Gukorera hamwe politiki ishingiye ku bitekerezo byubaka kandi bihumuriza amoko yose agize u Rwanda, hitaweho ingingo zikurikira :
- Guhuriza hamwe ubukangurambaga ku banyarwanda bari mugihugu n’abari hanze abahutu,abatwa n’abatutsi tubatoza kubana mu mahoro kugirango twubake igihugu cyacu mu iterambere rirambye nta mwiryane cyangwa ubushyamirane.
- Gushishikariza abanyarwanda bari hanze by’umwihariko baba impunzi cyangwa se atari impunzi aho babarizwa hose ku isi kumenya ukuri ku bibera mugihugu cyabo no kubashishikariza kugira uruhare mu mpinduka zishingiye ku miyoborere myiza y’igihugu cyabo;
- Gukangurira abanyarwanda bose bakandamijwe n’ubutegetsi bwa FPR guharanira uburenganzira bushingiye ku kwishyira ukizana haba muri politiki cyangwa se mukutaniganwa ijambo,
- Guharanira gushaka umuti w’ibibazo bishyamiranya abanyarwanda no gushaka uko byakemuka burundu munzira z’amahoro,
- Kubungabunga umutekano w’ impuzi z’abanyarwanda aho ziri hirya no hino ku isi, no guharanira ko zatahuka mu mutekano mu gihugu cyababyaye, zigasubizwa mu byazo nta mananiza
- Gufatanya urugamba rwa politiki na diplomatie hagamijwe gusobanura neza imbere y’amahanga impamvu zituma abanyarwanda basaba ko habaho impinduka mu Rwanda
Umutwe wa III. Kwigira hamwe izindi ngingo zatuma ubufatanye bwacu burushaho kwaguka no kugera ku rwego rwisumbuyeho arizo :
- Gushakira hamwe uko hashyirwaho ihuriro cyangwa se Plateforme yaguye yahuza amashyaka yose agaragaza ubushake bwo kubohora igihugu cyacu ntawe uhejwe.
- Gutegurira hamwe amasezerano n’ibiganiro bya politiki hagati y’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi kugirango ubufatanye bwayo burusheho kunoga no kubyara umusaruro ufatika;
- Gutegurira hamwe amasezerano yaganirwaho mubiganiro bya politiki hagati y’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi na guvernoma ya FPR-Inkotanyi;
- Kwigira hamwe umushinga (projet de société alternative) wayobora u Rwanda hashingiwe ku burenganzira n’uburinganire bwa buri munyarwanda.
Turangije dusaba abanyarwanda bose gushyigikira ihuriro FCLR-Ubumwe n’abaziyemeza kwifatanya naryo kugirango tugarurire igihugu cyaco ishusho cyarazwe n’umukurambere wacyo Gihanga wahanze u Rwanda.
Tuboneyeho no kubwira abacitse ku icumu rya jenoside y’abatutsi ko batagomba kwikanga abagizwe imfubyi n’abapfakajwe na FPR-Inkotanyi kuko nta mutima wo guhora bafite nk’uko tubisanga muri raporo twagejejweho n’intumwa za FPP-Urukatsa zabonanye n’abo bacikacumu ry’inkotanyi.
Bikorewe mu Ndorwa kuwa 16 Mutarama umwaka w’2014
Perezida w’ishyaka FPP-URUKATSA
AKISHULI Abdallah
sé