Muhoozi ati: “Kayumba ntuzahirahire ukoresha ubutaka bw’igihugu cyanjye mu gutera u Rwanda”!

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba

Yanditswe na Arnold Gakuba

Amakuru acicikana ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter ndetse akaba yarageragejwe no kwandikwaho na bimwe mu binyamakuru bya Kigali, bigaragara ko byayishimiye, ni uko Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba, umuhungu w’imfura wa Yoweri Kaguta Museveni perezida wa Uganda, akaba n’umugaba mukuru w’ingabo za Uganda (UPDF) zirwanira ku butaka, yiyamye Kayumba Ntamwasa, abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, kuri uyu wa 22 Gashyantare 2022, amwihanangiriza kutazahirahira ngo atere u Rwanda akoresheje ubutaka bw’igihugu cye. 

Muhoozi yagize ati: “Jenerali Kayumba na RNC yawe, sinzi ibibazo mwagiranye n’u Rwanda na FPR, ariko ndabihanangirije kudahirahira ngo mutekereze gukoresha igihugu cyanjye mu mugambi yanyu.” Aya magambo yavuzweho byinshi n’abakurikira Muhoozi kuri Twitter, baba abanyarwanda cyangwa abanyayuganda, ariko kandi nayo ahishe byinshi. 

Nyuma gato y’uko Muhoozi atangaza ayo magambo ku rubuga twe rwa Twitter, Ikinyamakuru cya Leta ya Kigali, igihe.com cyahise gisohora inkuru y’ibyishimo, yasaga nigaragaza ko agahuru ka Kayumba Nyamwasa na RNC kahiye, kandi ko ibyo Paul Kagame yumvikanye na Muhoozi akomeje kugaragaza ko akibifite ku mutima. Nyamara ariko, icyatangaje ni uko iyo nkuru yamaze ku rubuga rw’igihe.com amasaha make, maze igahita ikurwaho. Benshi bibajije ikibyihishe inyuma. 

Bamwe mu bagize icyo bavuga ku magambo yatangajwe na Muhoozi bagize bati: “Ese Kayumba Nyamwasa aramutse abaye perezida w’u Rwanda, umubano wawe na we na RNC wazamera ute?” Abandi bati: “Mwibuke ko umupaka w’u Rwanda wafunzwe kubera icyo kibazo, kugirango umupaka uzafungurwe burundu bizaterwa n’uko ubuyobozi bwa Uganda buzitwara muri icyo kibazo cya RNC, RUD-URUNANA ndetse n’indi mitwe ukoresha icyo gihugu nk’ibirindiro byayo hakaba hashize imyaka irenga 10.

N’ubwo bamwe babona ko gutera u Rwanda kw’abarwanya Leta ya Paul Kagame baturutse ku butaka bwa Uganda bidashoboka, abandi bemeza ko icyo aricyo kibazo nyamukuru u Rwanda na Uganda bifitanye, cyane ko bihwihwiswa ko Leta ya Uganda yaba yarahaye ubuhungiro Jenerali Kayumba Nyamwasa nyuma y’uko Paul Kagame agerageje kumwivugaira muri Afrika y’Epfo, Imana igakinga akaboko. Ndetse benshi bemeza ko, iyo ari nayo yabaye intandaro yo kurindimuka k’umubano w’ibyo bihugu byombi, kuko Paul Kagame, muri wa mugambi we mugisha wo kumva ko abadateketeza nkawe bose bagomba gupfa, yahushije ubuzima bwa Kayumba Nyamwasa, nyuma akaza kumenya ko ari muri Uganda.

N’ubwo nta bimenyetso simusiga byerekana ko koko Kayumba na RNC ye yari afite ugambi wo gutera u Rwanda abifashijwemo na Uganda, dore ko ashobora kuba ari urwiyererutso rwa Paul Kagame, kuko yaba yaragize umujinya w’umuranduranzuzi ubwo yamuhushaga, icyo kibazo gishobora kuba ariryo pfundo ryo gusubira inyuma k’umubano wa Uganda n’u Rwanda, kugeza aho ibihumbi n’ibihumbagiza by’abanyayyganda n’abanyarwanda babigiriramo ingaruka ndengakamere. 

Twibutse kandi ko Muhoozi ariwe woherejwe i Kigali nk’intumwa idasanzwe ya perezida Museveni ku ya 22 Mutarama 2022, aho yagiye kuvugana na Paul Kagame w’u Rwanda, bikavamo gufungura bya nyirarubehswa umupaka wa Gatuna ku ya 31 Mutarama 2022, kuko bitabaye uko abaturage b’ibihugu byombi babyifuzaga. Na n’ubu nta munyarwanda uhirahira ngo agere ku mupaka yenda kwamguka agana muri Uganda, imodoka zitwara imizigo nizo zemerewe kwambuka gusa. Ibyo nabyo byateye urujijo rukomeye mu bantu. 

Leta ya Kagame iti: “Ni ukubahiriza ingamba za Kovidi-19”, nyamara ariko hari ikibyihishe inyuma. Benshi bemeza ko haba hari amananiza Paul Kagame yashyize kuri Muhoozi wahagarariye Uganda mu mishyikirano na Paul Kagame, n’ubwo hari byinshi byakozwe birimo no guhindura bamwe mu bayobozi bakuru b’ingabo, barimo na Gen. Abel Kandiho wari ushinzwe iperereza rya gisirikare. Paul Kagame rero yaba agikomeje kuburabuza Leta ya Uganda kugeza na n’ubu, ukwezi kukaba kugiye gushira abaturage b’ibihugu byombi bamaze imyaka itatu badahura n’ababo, bataremererwa kwambuka umupaka ngo babasure.

Amagambo ya Muhoozi yaba agerageza kwereka Paul Kagame ko ibyo yamusabye yabitaye mu gutwi, kandi ko akibizirikana, ngo wenda byamurema agatima agafungura umupaka burundu, abanyarwanda bagatemberera muri Uganda nta nkomyi. Nyamara ariko abakurikiranira hafi imikorere ya Paul Kagame, bemeza ko gushyikirana nawe ari nko “kuguguna igufwa” cyangwa “kumena amazi ku rutare“. Ngo wibwira ko ibyo mwumvikanye yabyemeye, ariko afite indi mipango ye. Ntawamenya rero niba ibyo yemereye Muhoozi azabishyira mu bikorwa, cyangwa niba ari amacenga ye asanzwe acenga buri wese. Muhoozi aracyafite umurimo ukomeye kuri “uncle” we. 

Ikibazo cy’umubano wa Uganda n’u Rwanda wajemo agatotsi kuva muri 2019 ndetse bikanavamo no gufunga umupaka w’ibyo bihugu byombi, ubu Leta ya Uagnda yagishyize mu maboko ya Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Yoweri Museveni, akaba n’umugaba w’ingabo za Uganda (UPDF) zirwanira ku butaka, ngo akirangizanye na “uncle” we Paul Kagame. Muhoozi, bihwihwiswa ko yaba ategurwa gusimbura se Museveni ku buyobozi bwa Uganda, yaba arimo atozwa dipolomasi. Nyamara inzira kuri we ishobora kuba ikiri ndende mu rugendo gukemura ikibazo cy’umubano wa Uganda n’u Rwanda, dore ko gushyikirana na Paul Kagame n’amacenga n’uburyarya bwe bitazamworohera.