Ni iki kigenza abasirikare bakuru ba Uganda mu bihugu by’akarere?

Yanditswe na Arnold Gakuba

Amakuru dukesha Ikinyamakuru “Ujasusi” yasohotse kuri uyu wa 18 Kamena 2021, atarangiza ko  ku wa gatandatu tariki ya 14 Kamena 2021, Umukuru w’ibiro by’ubutasi bya Uganda, Jenerali Majoro Abel Kandiho yagiriye uruzinduko mu Burundi, aho yaganiriye na Perezida Evariste Ndayishimishe w’icyo gihugu ku ngoro ya perezida i Gitega. Umuyobozi mukuru w’ingabo z’igihugu cya Uganda (UPDF) ndetse n’Umuyobozi mukuru w’ubutasi bwa gisirikare (CMI) na we yahuye n’abasirikare bakuru b’u Burundi. 

Nk’uko byatangajwe na perezidansi y’u Burundi, Perezida Ndayishimiye Evariste n’umushyitsi we bagiranye ibiganiro byibanze cyane ku gushimangira umubano w’ibihugu byombi, u Burundi na Uganda. 

Jenerali Abel Kandiho n’abamwakiriye banaganiriye ku iterambere ry’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano aherutse gusinywa hagati y’u Burundi na Uganda, yo kubaka umuhanda uzahuza Uganda n’u Burundi unyuze muri Tanzaniya, mu ruzinduko yagiriye muri Uganda ubwo perezida Evariste Ndayishimiye yitabiraga umuhango wo kurahira kwa Perezida Yoweri Museveni wabereye Kololo ku ya 12 Gicurasi 2021, anaboneraho kugirira uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Uganda. Muri urwo ruzinduko, ba perezida Ndayishimishe na Museveni bagiranye ibiganiro kuri byinshi, kandi ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano menshi yo guteza imbere ubufatanye mu iterambere n’ishoramari hagati ya Kampala na Bujumbura.

Ikindi kandi, Jenerali Majoro Abel Kandiho yamenyesheje Perezida w’u Burundi ko Perezida Yoweri Museveni yamaze kuganira na mugenzi we wo muri Tanzaniya, Samia Hassan Suluhu kuri gahunda yo gutangira imirimo yo kubaka uyu muhanda ibi bihugu bihuriyeho. Aba bayobozi bombi banaganiriye ku bijyanye n’amahoro n’umutekano mu karere ndetse n’u Burundi. Yoweri Museveni mu butumwa bwe yavuze kandi ko Uganda izaguma gushyigikira guverinoma y’u Burundi mu gushimangira amahoro muri iki gihugu.

Ikinyamakuru “The New Vision” cyo kiratangaza ko abayobozi ba Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda batangaza ko inzinduko za Jenerali Ivan Koreta na Jenerali Kandiho boherejwemo na perezida Yoweri Museveni ari ubutumwa budasanzwe barimo mu mahanga. Ibi bikaba byerekana ko Uganda yiyemeje guteza imbere umubano wayo n’ibindi bihugu.

Icyo Kinyamakuru kirakomeza kivuga ko Perezida Yoweri Museveni yohereje abasirikari babiri bakuru mu butumwa bwihariye mu mahanga, buri wese muri bo atanga ubutumwa bwihariye kuri mugenzi we Perezida w’u Burundi n’uwa Mozambique. Jenerali Ivan Koreta yoherejwe muri Mozambike, mu gihe Umuyobozi mukuru ushinzwe iperereza rya gisirikare (CMI), Jenerali Majoro Abel Kandiho yagiye mu Burundi. 

Jenerali Ivan Koreta, ku wa mbere tariki ya 9 Kanama 2021 yahuye na Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi i Pemba, mu Ntara ya Cabo-Delgado. Mu biganiro bagiranye, Jenerali Ivan Koreta yerekanye ko Uganda yiteguye gufasha Mozambike kuva mu bibazo arimo guhura nabyo, birimo kwibasirwa n’iterabwoba, aho inyeshyamba zigaruriye ibice bimwe na bimwe bigize icyo gihugu bikaba byaratumye Perezida Filipe Nyusi asaba ubufasha bw’amahanga mu kurwanya izo nyeshyamba zagenzuraga uturere dutanu two mu Ntara ya Cabo Delgado mu majyaruguru y’iburasirazuba bwa Mozambique, aho zahitanye abaturage benshi b’inzirakarengane, abandi bakavanywa mu byabo. 

Abayobozi ba Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda basobanuye ko uruzinduko rwa Jenerali Ivan Koreta na Jenerali Majoro Abel Kandiho muri Mozambique no mu Burundi, ari izo ku “rwego rwo hejuru” kandi zinareba ku mibanire myiza Uganda ifitanye na Maputo na Bujumbura. 

Hagati ya Uganda n’u Burundi, habayeho kungurana ibitekerezo mu nzego zitantukanye. Uruzinduko rwa Perezida Museveni na Perezida Nkurunziza rwashimangiye umubano w’ibihugu byombi kandi ruha icyizere umuryango w’ubucuruzi mu bihugu byombi. Ibihugu byombi bigize umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba, bityo rero bikaba biteza imbere ubumwe bw’akarere. 

Ibihugu byombi -Uganda n’u Burundi-  byohereje ingabo muri Somaliya mu rwego rw’ingabo zishinzwe kubungabunga amahoro (AMISOM). Hari kandi Urwego rw’ibihugu byombi mu bufatanye na Komisiyo ihoraho ihuriweho n’ibihugu byombi. Amasezerano menshi y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi yaganiweho kandi ashyirwaho umukono. Muri yo harimo ay’ubuhinzi, ubwikorezi, uburezi, ubuzima, umutekano, ikoranabuhanga, ubucuruzi n’ishoramari. Umubano w’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi ukomeje kugenda neza. Ubu u Burundi ni kimwe mu bihugu bitumiza ibicuruzwa byinshi muri Uganda. Igihe igihugu cy’igituranyi cya Uganda aricyo Rwanda gikomeje kwigunga no kwikoma Uganda no gufunga imipaka ihuza ibyo bihugu byombi, Uganda n’u Burundi byo birakataje mu gushimangira mubano w’ibihugu byombi ushingiye ku mutekano, amahoro n’iterambere.