Obligations/bonds si ikimenyetso gihamye ko “abashoramari bafitiye icyizere u Rwanda”

    obligations/bonds si ikimenyetso gihamye ko “abashoramari bafitiye icyizere u Rwanda”. Bafite inyota yo kungukira ku gihugu gikennye bakiguriza ku giciro kiri hejuru (taux spéculatif).

    Bisobanura rero ko amasoko y’ibinyagaciro bishorwa n’ibihugu afite ingorane zo kubona abaguzi ku giciro cyiza, ku buryo yatangiye (amasoko) kureba na Afrika.
    Afrika muri rusange (si umwihariko w’u Rwanda) iraharawe rero kubera ko FMI imaze imyaka yamamaza ko yo ifite croissance nini, ugereranije n’indi migabane y’Isi. Kandi rero Kigali yamamaza (ibeshya) ko ubukungu bw’u Rwanda bwiyongera bihebuje (hafi 8% ku mwaka), ikabifashwamo n’ibisahiranda nka Tony Blair, Michael Porter, n’abandi.
    Kunguka ku gihugu nk’u Rwanda hafi 7% rero bishitura benshi muri iki gihe inyungu ku bihugu zegereye zeru, ndetse rimwe na rimwe munsi yayo (bibaho). Amasoko ariho aragerageza Afrika ngo arebe…
    Nkubaze: niba iyo ngoma yanyu yizewe n’abashoramari, kuki babenze umushinga Kigali Convention Center (KCC), ugasigarana na Cyama-Kagame (75%) na Caisse Sociale (25%)? Kuki mwari mwarabuze amafaranga yo kuwuzuza, mu gihe bizwi ko wagombaga kurangira muri 2011?
    Uwizewe n’abashoramari bamuha umwenda ku giciro gito. Naho mwebwe mwabonye umwenda wambere ku giciro gihanitse (mudatinyuka gutangaza), murongera musaba uyu wa $400m wo ku masoko, na wo ku giciro gihanitse (hafi 7%). Umwenda wo kwishyura umwenda.
    Kuri izo $400m, muratangaza ko $150m ari izo kwishyura uwo mwenda mwari mwarafashe wo kubaka KCC, ngo izindi $120m zikagenerwa kuyuzuza. Byose hamwe: $270m.
    Hashize nk’imyaka 3 mwarasabye uruhushya FMI rwo kuguza $240m irarubaha, mwongera kuyisaba ko yabaha uruhushya rwo kuguza inyongera ya $15m, na rwo irarubaha. None mwari mwarabashije kubona gusa $150m ku giciro gihanitse. Iki ni cyo cyzere cy’abashoramari?
    Uwo mushinga wa KCC, ngo wagombaga kuzura muri 2011, ahasigaye ukajya winjiza $40m ku mwaka uhereye muri 2012. None no muri 2013 nturuzura, murishura imyenda y’ikitaruzura, ngo icyizere, icyizere!
    Mugize amahirwe rero, amasoko abura amajyo, atangira kureba na Afrika, mubisimbukiraho muguza amafaranga yo kunyereza. Nta kundi umuntu yabibona, uroye n’igiciro ubwacyo: KCC izahagarara kuri $300m mu gihe Ottawa Convention Center y’igihugu gikize cyane ihagaze ku madolari ya Canada 170m (ntimumbwire ibya hoteli y’inyenyeri 5, ntibihagije).
    Ese ubundi, uretse ibyo, ni gute u Rwanda rufata umwenda ureba abaturage bose ku kintu cya Cyama-Kagame (75%). Mwarangiza ngo “bonne gouvernance”…
    Mu kurangiza, reka nshyireho ino article ivuguruza iyo nyota (itariho) yo gushora mu Rwanda:
    None ngo icyizere. Kivuye he se ko n’amayira yo kwiba Congo ariho asibama? Wasanga ahubwo n’uwo mwenda muwufashijwemo n’uko mwavuye kw’izima, Kagame akareka ya “big no”, agatanga umwana we Bosco Ntaganda!
    U Rwanda murugeze kure mugurisha, ku mishinga ihenze cyane kandi biboneka ko hagamijwe kwiba, Abanyarwanda bakazasigara bishyura ibyo batariye. Hagiye gushira imyaka 7 gusa, u Rwanda ruhanaguriwe umwenda w’amahanga ugera kuri miliyari 1,6 y’amadolari US, none ubu warongeye ugera kuri iyo ntera. Ko mukuwusonerwa mwavuze ko ari “odious debt”, ngo kubera ko wafashije kugura n’imipanga, ubu bizagenda gute?
    Ngire n’icyo mvuga kuri Rwandair, ngo igenewe $80m. Mbese harya ngo ijya iba iya Leta? Niba se ari iya Leta, kuki itegekwa na John Mirenge, utari umukozi wa Leta, kandi ngo akaba afite imigabane 40% ya Crystal Ventrues Ltd (CVL), ex-TRISTAR, ibarirwa igice kinini cy’ubukungu bw’u Rwanda? Ikindi: ya Société Repli Investement, succursale (subsidiary) ya CVL, ifite mu mishinga yayo ziriya ndege za Kagame, na ko J. Mirenge afiteho 40%. Kuba rero umuyobozi w’ikigo ngo cya Leta (Rwandair), utari umukozi wa Leta, uri ngo umukire kabuhariwe, ukanagira indege zawe bwite zikora akazi nk’akicyo kigo cya Leta, ibyo si agahomamunwa? Conflit d’intérêt mujya mumenya icyo ari cyo?
    Mu kurangiza, mwumva iriya mishinga izunguka ku buryo mwabona ubwishyu burenze $30m ku mwaka? Ni amafaranga menshi cyane ku Rwanda, kandi ntekereza ko ikibashishikaje ari ugusahura.
    PB
    DHR

    Comments are closed.