PEREZIDA WA AFRIKA Y'EPFO NAWE ARI MU BASHINJWA GUHA UBUHUNGIRO GEN NYAMWASA!

Pretoria, Kuri uyu wa kabili taliki ya 30 ukwakira 2012, urubanza ruregwamo abantu n’inzego zitandukanye zo mu gihugu cy’Afrika y’epfo, kuba zarahaye Lt Jenerali Kayumba Nyamwasa ubuhungiro mu gihe cy’umunsi umwe gusa abusabye rwakomeje hano i Pretoria.

Uyu munsi ukaba wihariwe n’abunganira abaregwa uza kw’isonga akaba ari Perezida wa Repubulika ya Afrika y’epfo, agakurikirwa na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga,hakaza Minisitiri ushinzwe ibyo mu gihugu imbere,Inzego zishinzwe umutekano zigera kuri esheshatu, abagize komite yemeza ko usaba ubuhungiro abaye impunzi n’abandi kugeza kuri nomero ya cumi na kabili ariwe Lt Gen Kayumba Nyamwasa. Naho abarega akaba ari imiryango ibiri ya sosiyete sivile ariyo CoMSA(Consortium for Migrants in SA) na SALC ( South African Litigation Centre).

Impapuro zerekena ko Lt Gen Kayumba Nyamwasa yasabye ubuhungiro bwa mbere mu kwezi kwa gatatu , zikongerwa iminsi mu kwezi kwa gatanu,nizerekana ko yabonye ubuhungiro kuya 22 kamena 2010 zahise zishyikirizwa umucamanza ni uko abarega baba baguye mu kantu!

Hakurikiyeho kubabaza impamvu nyamukuru ituma bahangayikishijwe nuko impunzi yahawe ubuhungiro kandi akazi kabo ari ukurengera impunzi. Ndetse babazwa impamvu mu myaka yose bamaze bazana ibirego mu rukiko nta na rimwe bari bakaje gusabira impunzi ko yamburwa ibyangombwa, ni uko nta mpunzi n’imwe ihuje ikibazo na Lt Gen Nyamwasa yari yabagana dore ko bamaze imyaka irenga icumi bakora ako kazi? Bagerageje gutanga ibisobanuro bidatomoye ku buryo n’umucamanza hari aho yageze azunguza umutwe! Babajijwe niba barigeze begera uregwa nomero 12(Gen Kayumba Nyamwasa) ngo bamubaze ukuntu yabonye ubuhungiro bati shwi da! Umucamanza yahise asubika urubanza nuko italiki bazagarukiraho mu rukiko bakazayimenyeshwa mu minsi iri imbere.

Ikigaragara muri uru rubanza ni uko iyi miryango ibiri urebye yishakiraga Publicité naho ingingo zose batanga zerekana ko batigeze bashaka no kumenya ukuntu Lt Gen Kayumba Nyamwasa yahawe ibyangombwa,yewe n’impamvu Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze zatumye ahakanira abanya Espanye n’Abafaransa kuboherereza Lt Gen Kayumba Nyamwasa!

Benedict Michael Rwarinda

1 COMMENT

Comments are closed.