Théogène Turatsinze, Gira inka, Kalisa Alfred, Abafandi, BRD, FPR. IMF, … ibi byo se birahurirahe?

Abantu batandukanye bagize icyo bavuga ku rupfu rwa Théogène Turatsinze:

Umwe aragira ati:“Byaba byiza tugiye tujya impaka nk’abantu bize, nti dushake kugoreka ibintu wenda kubera ko bidahuye n’ibyo dushaka kumva. Kalisa yavuze ngo nta Audit IMF irimo gukora kuri BRD. Arabeshya. Kalisa, ndagira ngo nguhe amakuru ushobora kuba utazi neza n’ubwo wiha kuyasobanura. Ku italiki 15 Gicurasi 2012 Guvernema y’u Rwanda yandikiye IMF iyisaba kuyiha inguzanyo ya miliyoni 255 z’amadolari. Yayisabaga kuzamura umwenda w’u Rwanda ikemera guha na BRD miliyoni 15 z’amadolari ziyongera kuri miliyoni 240 IMF yagombaga guha Rwandair na Kigali Conference Centre. Ibarwa nyifitiye kopi ushatse nayiguha.Nk’uko bisanzwe rero, IMF iyo ijya kuguriza, ibanza kureba viability ya entity uwo mwenda ugiye gukoreshwamo kandi ubundi bareba igihe kitari mu nsi y’ imyaka 5. Ni uko rero BRD yagiye muri institutions ” whose viability must be checked by the IMF”. Ng’uko uko Turatsinze yaje kwinjira mu mukino kandi ukuri ni uko hari amafaranga menshi yavanywe muri banki na Leta ikayakoresha ibindi yitwa umwenda Kayonga yamara gusimbura Turatsinze iyo myenda akayisiba bayifata nk’aho ari bad debts. Inama zabaye kuri iki kibazo hari benshi hanze aha bazigiyemo, zaberaga muri MINECOFIN ziyobowe na Musoni James. Aho naho nushaka details nzaziguha neza.

Kuba Leta y’u Rwanda yahitana Theogene rero imuziza amakuru yari afite, ndumva ntawe byatangaza cyane cyane ko akandoyi ari marque depose ya RPF. Naho kuba umugore wa Theo yakwemera kujya guhamba umugabo we mu Rwanda, nta gitangaza kirimo ku bazi Theo. Ikigaragara ni uko umugore atari azi neza ibibera mu Rwanda kuko n’ubwo yahabaye, Theo yageragezaga kumwereka image nziza gusa, nawe nk’umunyamahanga utazi details z’iby’u Rwanda akabifata atyo. Ndabizi kuko naganiye nabo bombi kenshi haba mbere na nyuma y’uko basubira muri Mozambique.

Ngo ntawe uyoberwa umwibye, ayoberwa aho amuhishe gusa! Imana imuhe iruhuko ridashira.”

Undi nawe ati:“Ndabona iby’iriya BRD ubizi neza. Nabwira abasoma ibi twandika ko ikibazo kiriya banque atari icya none.
Koko rero abegera Ambasaderi Rugira Amadin batubwiye ko yabatekerereje ukuntu yavuye ku buyobozi bwayo turumirwa. Ngo Banque mondiale yayimennye mo ibifaranga agahiryi byo gushyigikira wa mushinga wa boss “Girinka”.Boss rero yahaye abaperefe ndumva ariko bari bakitwa inshingano zo kuba mu myaka ibiri cg itatu buri muturage byibuze afite inka imwe mu rugo rwe. Abaperefe bakomye mu mashyi bati ibyo dushoboye ni ibyo cyane cyane ko amafaranga yo kugura inka ahari.

Abaperefe rero ibikomirezwa bya FPR byarabegereye maze bakora amaliste y’abaturage babonye inka, ariko batazihawe ahubwo zigahabwa ibyo bikomerezwa bityo Rugira Amadin ibifaranga akabisinyira. Inkuru yaje kuba kimomo igera kwa Kagame. Ahamagaye abaperefe be bati amalisti si ngaya. Aliko umubingwa yari yaramaze kumenya ukuri ko izo nka ziri mu nzuri za ba Afandi n’ibindi bikomerezwa. Abajije Amadin Rugiraati amafaranga ya banque ntayo nariye, inka zaraguzwe, ikibazo ni uko atari abaturage bazihawe ahubwo zikitwarirwa n’ibyegera byawe.Ng’uko uko Amandin yavuye muri iyo banque ntiyagira n’icyo aba kuko yagabiye inka abanyamuryango ba Kagame.Icyakurikiyeho ni uko nawe yagabiwe kumuhagararira.

Amandin avuyeho rero habaye ikibazo gikomeye cyo kubona umusimbura kuko uwo bakanzeho wese yavugaga
ati sinashobora guhangana n’abanyantege bo muri FPR bishakira amahera batazishyura.Hagati aho umuherwe
Kalisa Alfredi wari ukiri ku ibere ibukuru akaba afite utubazo muri banki bafunguye i Maputo muri Mozambique aho abanyagihugu batumvaga ukuntu umunyamahanga yakikubira 51% za banki yabo.Banditse inkuru mu kinyamakuru cyaho kitwa noticias ako gahinda bafite ndetse bemeza ko Kalisa agomba kwamburwa iyo migabane. Turatsinze Théogène wari uzi ikirenu (portugais) yaje kwandika nawe muri noticias ashyigikira Kalisa agaragaza ko afite uburenganzira bwo gushora imali muri Mozambique nkuko abategetsi badasiba guhamagarira abanyamahanga kubikora bityo bikaba bitaba byo kumwambura utwe. Birumvikana ko Karisa Alfred amenye iyo nkuru yifuje guhura n’uwo muhungu wamuburaniye atamuzi. Sibwo babonanye bagashyikirana! Sibwo amutamitse Perezida Kagame nk’umuhanga ushobora kugirira igihugu akamaro! Sibwo Kagame yakiriye Théogène muri hoteri Polana i Maputo!!

Ni muri ubwo buryo yaje kuyobora BRD. Abababwira ibindi barababeshya. Bari bagize amahirwe yo kubona umuntu utazwi na benshi mu Rwanda, bazategeka guca imirwi muri uriya mutungo wa Banki imari igahabwa bariya bose nyine ntavuze amazina.

Ntabwo ari igitangaza rero kubona abaje gutabara mu muhango wo gushyingura Turatsinze. Abenshi ni abo yagabiye. Umuntu wese uzi gushishoza amaze kumva ibyo mbabwiye yakivangurira.Guhomba kwa BRD nabyo si igitangaza kuko byateguwe. Ikitarateguwe ni uko abohereje amafaranga bazashaka kumenya aho yagiye cg ko bazegera Turatsinze ngo yemere kubafasha kumenya ukuri. Ko yabizira byo byarateguwe byanze bikunze. Niyigendere yazize kwizera abo atazi umunsi bamushuka akemera ngo niwe wayobora banki kandi batabuze abahanga bamuruta. Baramutekinitse rero!!!!!

Ngayo nguko

source:DHR