Politiki nyarwanda yaba irikutuganisha mw’ishyirwaho ry’indi mitwe y’ubwicanyi?

Ambrose Nzeyimana

Reka ntangire iyi nyandiko mvugako ahantu hose haba ibibi n’ibyiza, abantu babi n’abeza. Tuzi uko Interahamwe zavuzwe cyangwa Inkotanyi zo zikomeje kuvugwa. Iby’Interahamwe mbi yemwe n’Inkotanyi mbi sinzi ko hari igihe amahano yazo atazavugwa yibukwa cyane cyane n’abagize ibyago byo kugirirwa nabi nazo.

Mbere ya 1990, ku bari bakuru icyo gihe, ndumva nta mitwe y’abantu b’abicanyi twajyaga twumva. Mu myaka ya mbere y’ingoma ya Habyarimana niho, niba nibuka neza, nigeze kumva havugwa abantu ngo bateraga za gatarina amazu. Izo za gatarina ngo byari ibibuye binini abagizi ba nabi bafataga bagatera imiryango y’amazu babaga bitumye, noneho bagatera ubwoba beneyo, bakabasahura, barangiza bakagenda ntawe bishe. Kenshi n’uku twabyumvaga.

Ariko nyuma ya 1990, ndakeka bitewe n’intambara y’inkotanyi ndetse n’ivuka ry’amashyaka menshi, imitwe y’abicanyi n’urugomo inyuranye yaravutse. Imwe yihisha inyuma y’amashyaka mu gukora amabi, indi ikorana n’inyeshyamba z’Inkotanyi mu gutsemba abanyarwanda. Amateka y’imyaka 20 ishize atwerekako imwe mur’iyo mitwe yavuye mu nzira, – nk’interahamwe -, ariko indi yagiye k’ubutegetsi by’u Rwanda, arizo nkotanyi, iriyubura ariko ikomeza ubwicanyi bwayo noneho inarushaho ikoresha ububasha bwose ubutegetsi bw’igihugu bushobora gutanga.

Ntiriwe njya rero kure mvuga menshi ku mutwe w’ubwicanyi uyoboye u Rwanda, cyangwa uriya w’interahamwe utakivugwa cyane, reka nibande kubyo ndikubona mur’iki gihe bisa nibituganisha mu guhangana nanone kw’imitwe nyarwanda y’urubyiruko umuntu ageraho agasanga igamije ubwicanyi no guhohotera abandi. Ibi nabihereye ku nkuru ebyiri zanyuze hambere aha kuri internet, imwe ikaba yari yerekeye k’urubyiruko rwa RNC rwari rwakoreye inama muri Afrika y’Epfo, indi ikaba yararebaga Intore za FPR ziherutse guhurizwa i Kigali mu nama yariyobowe na prezida Paul Kagame. Izi nkuru zombi narazibonye ndishisha. Zatumye nibaza niba tugiye gusubira muri ya mitwe y’ababyiruka ijyanye n’amashyaka isa nigamije kwitwara gisirikari. Mu nama y’intore za FPR, zari zambaye gisirikari, naho iy’urubyiruko rwa RNC, nubwo rwari rwambaye udupira dusa, utugofero nitwo twerekanaga gusa ko basa n’abaganisha ku gisirikari. Wenda iyo nabo bagira amikoro cyangwa batari mu gihugu cy’abandi, barikwambikwa gisirikari.

Iyi mitwe rero igizwe n’urubyiruko ruba rutakiri urubyiruko rusanzwe. Cyane cyane iyo rutangiye kwambikwa gisirikari, rukaninjizwamo ku buryo bwa propagandi [kenshi hadakoreshwa ukuri ku bibazo biriho] inshingano za politiki zigamije gufasha abanyapolitiki rushamikiyeho kugera ku butegetsi cyangwa kubugumaho, ibintu biba birigutana. Iyo mitwe nanone, iyo umuntu asesenguye, nubwo isa niyitwara gisirikari, rimwe na rimwe ndetse inahabwa imyitozo y’abajya k’urugamba, abayigize ntibaba ari abasirikari nyabo, cyane cyane kuberako nta gihe gihagije baba barabonye cyangwa bahawe cyo kugira ngo batozwe kugendera kuri disiplini y’igisirikari cyubahiriza uburenganzira bwa kiremwa muntu.

Ku mashyaka ya politiki, kugira urubyiruko rushyigikiye umurongo wa politiki agenderaho, si ikibazo. Ahubwo nina byiza, kuko aba arikwitegurira ejo hazaza hayo. Ikibazo kivuka iyo urwo rubwiruko ruhinduwe igikoresho cy’ingufu zisa n’izagisirikari kugirango ibitekerezo cyangwa umurongo wa politiki ishyaka iri n’iri wemerwe kugahato. Ikibazo rero umuntu yakwibaza ni iki: ni kuki umuntu cyangwa ishyaka rye bagomba kwitwaza urubyiruko rusa na gisirikari kugirango ibitekerezo bya politiki byemerwe? Aho ahari ntibyaba aruko ibitekerezo bashyize imbere, ariwo murongo ‘ishyaka ryabo rigenderaho waba udafite ireme rihagije kugirango abantu babe bawukurikira nta gahato! Ikindi byaba biterwa se n’uko ubutegetsi, cyane cyane ubw’i Rwanda, budashobora guhinduka hadakoreshejwe igisa n’ingufu za gisirikari!

Impamvu iyariyo yose y’abanyapolitiki b’abanyarwanda yaba ituma bahindura urubwiruko abantu basa n’ingabo zitagira disiplini bigatuma imitwe irugize igira uruhari mu gutera akaduruvayo, ntabwo rwose bikwiye. Bikwiye kwamaganwa. Inama nabagira, nibanonosore umurongo wa politiki wabo, bawugeze ku rubyiruko. Urubitabira, rubagane, ariko bakorane, rubafashe mu migambi yabo ya politiki, rutagobye guhindurwa ingabo zitari ingabo. Kenshi na kenshi imikorere ihindura urubyiruko ingabo zitari ingabo ivamo guhohotera rubanda [uretseko ingabo za FPR zo ntawazihakanirako zidahohotera abaturage]. Urugero rutari kure rw’urubyiruko ruhindurwa abasirikari bataribo ni urw’ INTORE za FPR. Abahahombera n’urwo rubyiruko n’abanyarwanda muri rusange.

Ambrose Nzeyimana

Rising Continent