John Bosco Rusagara umuvandimwe wa Brig Gen Frank Rusagara yamwihakanye!

Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko John Bosco Rusagara, umuvandimwe mu muryango wa Brig Gen Frank Rusagara umaze iminsi atawe muri yombi yanditse inyandiko akoresheje Email yihakana umuvandimwe we.

Ubwo butumwa bwa Email buri mu rurimi rw’icyongereza, umunyamakuru wa The Rwandan yashoboye kubonera kopi buragira buti ugenekereje mu kinyarwanda:

Kuri mwese,
Mbanje kubashimira byimazeyo kuba mumpaye akanya ko kugira icyo mvuga. Ubutumwa bwanjye buribanda ku bintu bimaze iminsi biba byaganishije ku itabwa muri yombi rya Brig Gen Rusagara. Ubu butumwa kandi bushingiye ku kuba uwatawe muri yombi dufitanye isano ya kure ku ruhande rwa Mama umbyara. Ni muri urwo rwego mboneyeho akanya ko kwerekana akababaro mfite k’uko haba hari abantu dufitanye isano bashobora kuba barishoye mu bikorwa byo guhungabanya inzego zagaragaje ubwitange bukomeye  mu guteza imbere abaturage mu nzira igana kwibohora, amajyambere no gukunda igihugu. Mu izina ry’umuryango wanjye n’iryanjye bwite nitandukanije n’ibikorwa byose bigamije guhungabanya ubutekano cyangwa ibindi bikorwa byakwibasira leta y’igihugu cyatubyaye. Mboneyeho kandi no kuvuga ko nshyigikiye ku buryo budasubirwaho ibikorwa byose bikorwana na leta mu rwego rwo kurwanya abo bose bashaka gusenya!

Urugamba rurakomeje.
“John Bosco Rusagara”

Mushobora gusoma iyo nyandiko y’umwimerere mu rurimi rw’icyongereza hano hasi:

From: “John Bosco Rusagara [email protected]
RE : KWITANDUKANYA NIKIGARASHA BG (RTD )FRANK RUSAGARA .

All,

I wish to express my utmost gratitude for giving me a moment to express myself.
My communication arises from the events leading to the arrest of BDG Frank Rusagara. It is also based on the fact that the suspect is a distant maternal relative of mine. It is in the same breath that I take this opportunity to sound my utter dismay at the high possibility that people so proximate to us may be involved in subversive activity against an institution that represents great sacrifice and effort to elevate its people to the wavering heights of freedom, development and nationalism.
On behalf of my family and myself I wish to unequivocally disassociate ourselves from any subversive or other activities that are being orchestrated against our government and mother land. I also wish to express my undivided and unquestionable support for all efforts being employed by our government to weed out forces of destruction.

Alutta continua.
“John Bosco Rusagara [email protected]

John Bosco Rusagara ni inde?

Mu iperereza ryakozwe na The Rwandan twashoboye kubona amakuru avuga ko Bwana John Bosco Rusagara koko afitanye amasano yo mu muryango na Brig Gen Frank Rusagara. Uyu John Bosco Rusagara akaba ari umucuruzi bizwi ko acuruza amafaranga ya FPR akoresheje isosiyete y’ubucuruzi yitwa Intraspeed (muri make twavuga ko acururiza Perezida Kagame kuko ubu nta tandukanyirizo rikiri hagati ya FPR na Perezida Kagame).

Uyu John Bosco Rusagara yashakanye na Madame Consolata Rusagara wahoze ari Visi guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda (BNR) ubu akaba akora muri Banki y’isi. Muri ako kazi muri Banki y’isi (World Bank/Banque Mondiale), Madame Consolate Rusagara akaba yarahesheje umugabo we inguzanyo y’akayabo ka miliyoni 7.5 z’amadolari y’Amerika ni ukuvuga arenga Miliyari 5 z’amafaranga y’u Rwanda biciye mu isosiyete Intraspeed umuntu atashidikanya ko ifite aho ihuriye na FPR/Kagame.

Iyo usesenguye uku kwitandukanya na mwene wabo Brig Gen Rusagara usanga gushingiye ku nyungu z’ubukungu ndetse ni no mu rwego rwo gusabira imbabazi umugore we Consolata Rusagara ubu watangiye gushyirwa mu majwi mu rwego rumwe n’abandi bategarugori bari bakomeye muri FPR nka ba Lt Col Rose Kabuye, Mary Baine n’abandi.

Rero mu gihe Perezida Kagame yakwijundika John Bosco Rusagara n’umugore we byabagiraho ingaruka zikomeye kuko kuri John Bosco Rusagara yatakaza ibikorwa bye by’ubucuruzi biri mu Rwanda cyangwa ahandi hose Perezida Kagame afite ingufu nk’uko byagendekeye Bwana Tribert Rujugiro. Kuri Consolata Rusagara we yatakaza akazi ke muri Banki y’isi dore ko yoherejweyo na Leta y’u Rwanda.

Abazi Perezida Kagame barahamya ko izi mbabazi no kwishingana bya John Bosco Rusagara ntacyo bizatanga uretse wenda kumuha agahenge k’igihe gito we n’umugore we.

Nabibutsa ko atari John Bosco wenyine umaze kwitaza umuvandimwe we kubera gutinya Kagame, bimaze kuba nk’umuco muri FPR ingero ni nyinshi ariko twavuga zimwe muri zo:

-Umucuruzi witwa Martin Rutagambwa witandukanije n’umuvandimwe we Jonathan Musonera umwe bayobozi ba RNC

-Meya wa Nyarugenge, Solange Mukasonga yitandukanije na musaza we Dr Anastase Gasana, umukuru w’ishyaka ABASANGIZI

-Depite Edda Mukabagwiza wahoze ari Ministre w’Ubutabera akaba na Ambasaderi muri Canada yihakanye umuvandimwe we witwa Odetta Mukabakomeza uba muri Amerika ngo kuko ari mu ihuriro RNC.

Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko ibikorwa bya Perezida Kagame byo muri iyi minsi bimeze nko gukoza agati mu ntozi kuko abantu ubu bibasiwe ni abantu twakwita ko bari nk’umutima w’ubutegetsi bwa FPR. Si ibyo gusa kuko abibasiwe ni abantu bafite imiryango minini, amasano, ubucuti n’ibindi ku buryo bishobora guhungabanya ubutegetsi bwose buriho mu Rwanda. Ntawashidikanya ko Perezida Kagame arimo gutema ishami yicayeho. Igisigaye ni ukumenya niba aba bose bibasiwe bazahagagarara bakarebera uburyo Perezida Kagame abazunguza uko yishakiye.

Nk’uko bisanzwe biragaragara ko abantu bagiye gusaba imbabazi ku bwinshi ndetse bakajya no kwirega ibyo batakoze ndetse bitanasize no kwitakana abandi, kuregana no kugambanirana ngo barebe ko byatera kabiri uretse ko bivugwa ko hari bamwe banangiye bakanga gusaba imbabazi twavuga ko ibibategereje atari byiza na gato.

Hari abazabicisha mu nyandiko bikamenyekana ariko hari n’abazajya gupfukama imbere ya Kagame na Madamu we rwihishwe nk’abari mu ntebe ya Penetensiya cyangwa bakigaragura hasi imbere ya Perezida Kagame nk’uko Lt Gen Ceaser Kayizari yabigenje.

Marc Matabaro

The Rwandan

Email: [email protected]