RDI-Rwanda Rwiza yakiranye akababaro kenshi iyicwa rya Colonel Patrick Karegeya

Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza ryakiranye akababaro kenshi inkuru y’urupfu rw’umwe mu bayobozi b’ihuriro RNC, Colonel Patrick Karegeya, wahitanywe n’abagizi ba nabi tariki ya 31 Ukuboza 2013 i Johannesburg mu gihugu cya Afurika y’epfo, aho yari yarahungiye.

Abayobozi n’abarwanashyaka ba RDI bifatanyije muri ibyo byago n’umuryango wa Nyakwigendera, bawusabira Imana imbaraga zo kwihangana. Twifatanyije kandi n’abayobozi n’abayoboke ba RNC, mu kababaro batewe no kubura mugenzi wabo bari bafatanyije urugamba rwo kurwanya ingoma y’igitugu ya FPR-Kagame.

Colonel Karegeya yari umuyobozi ukunda u Rwanda n’abanyarwanda, ushishikajwe no kubanisha mu mahoro abana b’u Rwanda nta vangura iryo ari ryo ryose. Yaharaniye ataruhuka uguhuriza hamwe ingufu za opozisiyo nyarwanda, abikorana ubupfura n’ubwitonzi bigirwa na bake. Imana imuhe iruhuko ridashira !

Biravugwa ko abishe Colonel Karegeya bari batumwe n’Ubutegetsi bw’i Kigali. Niba iyo nkuru ibaye impamo, Prezida Kagame amenye ko kwica, gufunga cyangwa guheza ishyanga abatavuga rumwe n’ingoma ye, atari wo muti w’ibibazo byugarije u Rwanda. Ahubwo akwiye guhindura imyumvire amazi atararenga inkombe, akumvikana ku neza, binyuze mu mishyikirano itaziguye, n’imitwe ya politiki iharanira ihinduramitegekere ry’igihugu cyacu, kugira ngo amahoro arambye atahe i Rwanda no mu karere k’Ibiyaga Bigari.

 

Bikorewe i Sion (SUISSE) kuwa 2 Mutarama 2014
Jean-Marie MBONIMPA
Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza (Sé)
e-mail : [email protected]
Tél : +41 78 747 19 82