Bavandimwe
Bayobozi namwe Bayoboke b’Ihuriro
Nshuti dusangiye urugamba
Banyarwanda
Banyarwandakazi
Mw izina ry Ihuriro Nyarwanda turabasuhuza.
Umwaka wa 2013 urarangiye, uwa 2014 uratangiye. Ubu dutangiye undi mwaka wa kane Ihuriro Nyarwanda rimaze rivutse.
Dusubije amaso inyuma hari byinshi twakwishimira umulyango wacu wagezeho muri iyo myaka itatu ishize, no mu mwaka wa 2013.
Bimwe muri ibyo twavuga:
• Ibitekerezo byo gukosora ibibangamiye abanyarwanda n’ubufantanye mu banyarwanda kubaka u Rwanda rushya bimaze gufata indi ntera
• Abanyarwanda bashishikariye kwinjira mw Ihuriro ari benshi kandi mu bihe ubutegetsi bwakoreshaga iterabwoba rikabije
• Abayobozi na bayoboke bubatse inzego z’Ihuriro hirya no hino kw isi
• Ihuriro kuva ritangiye ryakomeje gushyira imbere ubufatanye nandi mashyaka, ifatanya na FDU-Inkingi na AMAHORO People’s Congress kubaka platform
• Ihuriro ryafatanyije nandi mashyaka, abanyarwanda, ndetse nabanyamahanga kwamagana ibikorwa by’ubwicanyi n’ubugome ubutegetsi bw I Kigali bukorera abanyarwanda nabaturanyi, mu Rwanda no hanze yarwo.
• Ihuriro ryafatanyije nabandi banyarwanda gupfubya imigambi y’ubutegetsi bw I Kigali kucyura impunzi z’abanyarwanda ku ngufu
• Ihuriro ryihatiye ibikorwa bya diplomatie byo gusobanurira amahanga ibibazo ubutegetsi bw i Kigali butera abanyarwanda nabaturanyi mu karere.
• Ihuriro ryatangije Radio Itahuka yagize uruhare rukomeye mu bukangurambaga
• Ihuriro ryatinyuye abanyarwanda kuvuga kuvugisha ukuri ku mugaragaro icyo batekereza, aho ubutegetsi bwari bwaramenyere kwita abagejenocidaire/interahamwe cyangwa ibisambo abatuvuga rumwe nabo
By umwihariko uyu mwaka ushize wa 2013 wabayemo ibikorwa byageze kumusaruro ugaragara. Muri byo twavuga:
• Twahanuye ko ubutegetsi bw’i Kigali na M23 buzatsindwa muri Congo kandi niko byagenze
• Twahanuye ko Ubutegetsi bw i Kigali buzatakaza inshuti mu mahanga kandi niko byagenze
• Twaguye platform ubwo AMAHORO People’s Congress yaje kwitafatanya na FDU-Inkingi n’Ihuriro mu bikorwa byo kurenganura abanyarwanda bose
• Platform yatangije Radio Impala ifasha kwihutisha urugamba rwo gucungura abanyarwanda bose
• Ubu turagenda twunguka inshuti mu mahanga uko ubutegetsi bw’i Kigali bugenda buzitakaza
• Abayoboke bacu bitoreye abayobozi babo mu nzego zinyuranye, ubu tukaba duteganya ko vuba aha bazitorera abayobozi mu rwego rukuru
Ibi byose Ihuriro ryageze ho tubikesha abayobozi nabayoboke bacu, ubufantanye muri platform, hamwe nabandi banyarwanda bakorera mu mashyaka cyangwa indi milyango. Nibo bitanga amanywa nijoro, bagakorana umurava, baharanira inyungu z’abanyarwanda bose. Bamwe barabizize, barafungwa abandi baricwa, cyangwa barahunga.
Mwizina ry Ihuriro turabashimira mwese bayobobozi, bayoboke namwe mwese dufatanije urugamba turabashimira cyane.
Nubwo tumaze kugera kuri byinshi, turacyafite inzira ndende kandi ikomeye. Imbaga yabanyarwanda iracyafashwe nk imbohe mu gihugu. Abanyarwanda bafite ubwoba, benshi bari mu bwihisho. Bagenzi bacu barimo Victoire Ingabire, Deo Mushayidi, Bernard Ntaganda nabandi benshi bafungiwe ibitekerezo byabo kandi byacu. Abanyarwanda barashonje cyane, abandi baranyagirwa mu nkambi z’impunzi no mu mashyamba ya Congo. Ubutegetsi burushijeho kubiba amacakubiri mu banyarwanda. Inzego z’umutekano ziracyayoborwa nagatsiko k’abatutsi. Nta demokarasi irangwa mu Rwanda; u Rwanda rutegekwa na Perezida Kagame n’agatsiko yihitiyemo. Nta butabera mu gihugu cyaranzwemo kandi kikirangwamo ubwicanyi ku mpande zose. Ubutegetsi i Kigali buracyashoza intambara mu karere kibiyaga bigari.
Nubwo rero tumaze igihe twiruka, dufite impumu, tugomba kwiyuha akuya tukurira umusozi uturi imbere, tuganisha mu gutsinda twese abanyarwanda tuzibonamo. Intsinzi duharanira kandi tudashidikanya ko tuzageraho na gato ntabwo ari iya abahutu gusa, abatutsi gusa cyangwa abatwa gusa. Ni intsinzi yo twese tuzibonamo nka abanyarwanda.
Iyo ntsinzi duharanira hamwe, kandi izagirira akamaro abanyarwanda bose niyo izaduha inzira yo kuvana muri gereza abanyarwanda bafunze bazira ibitekerezo byabo; gucyura impunzi; kurangiza burundu umwiryane, intambara, nubundi bwicanyi mu banyarwanda; gushyira abana bacu mu mashuri aho kubashora mu ntambara kuko nibo Rwanda rwejo; gufasha ibimuga, abapfakazi, n’imfubyi intambara nubwicanyi bidusigiye; kuzamura kandi no gusaranganya ubukungu bw u Rwanda twibanda kubashonje nabakene; kuzamura imibereho yabari nabategarugori bamaze igihe baririra abana na basaza babo bicwa abandi bagapfira mu ntambara z’urudaca; kwubaka igihugu kigendera ku mategeko, azarenganura buri munyarwanda wese.; kubaka ubutabera burenganura buri bunyarwanda wese; kubaka inzego z’umutekano buri bunyarwanda wese yibonamo; kubaka ubutegetsi bugendera kuri demokarasi, iha uburenganzira bwa buri munyarwanda; kubana neza nabaturanyi, duhahirana, tubana mu mahoro kuko nibagira amahoro bagatera imbere mu majyambere natwe tuzazamukiramo, kandi natwe nitugira amahoro iwacu tuzabiba amahoro mu baturanyi; tuzacyure mu cyubahiro Umwami Kigeli Ndahindurwa; tunasubize icyubahiro abayobozi bayoboye u Rwanda mu bihe bitandukanye.
Ibyo byose tuzabigeraho aruko turenze amashyaka, imilyango, leta, ubwoko, amadini nibindi tubarizwamo tukaganira uko twarangiza ibibazo biduhanze amaso tutiyibagije amateka dusangiye yadusizemo ibikomere twese. Niyo mpamvu muri uyu mwaka w’ 2014 twese mw’ Ihuriro nabo dufatanije twarushaho gufatanya nabandi banyarwanda, no kwemeza ubutegetsi i Kigali ko inzira yo kuganira no gushyikirana ari yo yonyine yaha abanyarwanda kwikemurira ibibazo byabo, bityo bikabuza indi ntambara izavuka turamutse dukomeje inzira yo guhangana.
Ijya kurisha ihera ku rugo. Ibyo Ihuriro ryigisha tugomba kubyerekana mu bitekerezo no mu mikorere. Tugomba kurangwa no kworoherena, kuvugisha ukuri, kubabarirana, kwihanganirana, kwubahana haba mu bayobozi cyangwa mu bayoboke, kwimakaza umuco wa demokarasi mu nzego z’Ihuriro no kuba umulyango buri munyarwanda yibonamo kandi yisanzuramo. Icyo kizere nicyo cyatumye abanyarwanda bagana Ihuriro. Kubibumbatira nibyo bizatuma abanyarwanda benshi barushaho kugana Ihuriro, nabaririmo bakarigumamo. Nibyo bizaha Ihuriro gukomeza kuba nk’umucyo, umusemburo, cyangwa umunyu mu nzira iganisha mu gutsinda kwa buri munyarwanda.
Reka rero dutangirane 2014 umuvuduko wo kubaka Ihuriro mu rwego rwa tekiniki no kunoza imikorere y’inzego; ubukangurambaga cyane cyane mu rubyiruko, abari nabategarugori; dutanga umusanzu wacu muri platform; twegera abanyarwanda bose mu yandi mashyaka, imilyango sosiyete sivili, amadini, amashuli, abikorera ku giti cyabo, abakorera leta mu nzego zitandukanye, nabafashe intwaro nka FDLR; turushaho gushakisha inshuti mu banyamahanga; kandi twishakamo amikoro yo guteza imbere ibikorwa by’Ihuriro mbere yuko akimuhana kaza imvura ihise.
Nubwo abanyarwanda tubabaye cyane, reka twihangane dushirike ubwoba, ibyo dukora byose tubikorane ubutwari, ubwuzu, turirimba, dusabana, twerekana ko u Rwanda duharanira turiho turwubaka aho turi hose, buri gihe, urubariro ku rundi. Nubwo dufite amarira, reka turusheho kuganira no gukorera hamwe, kuko amaganya, n’uburakari gusa ntaho bizatugeza. Imitima yuzuye amaganya ntabwo isabonura magambo; uwihariye urugamba arugwaho wenyine.
Tuzatsinda!
Ihuriro Nyarwanda mwese ribifurije Umwaka Mushya Muhire w’2014!
Happy New Year! Bonne Anne!
Dr. Theogene Rudasingwa
Umuhuzabikorwa
Ihuriro Nyarwanda
Washington DC
USA
1/1/2014